Digiqole ad

Isimbi…ibitekerezo by’umunyamideri mushya mu Rwanda

 Isimbi…ibitekerezo by’umunyamideri mushya mu Rwanda

Yatangiye muri uyu mwaka

Kumurika imideri hamwe n’uruganda rwa Fashion mu Rwanda ni akazi gashya mu Rwanda nubwo hari abakamazemo igihe kinini. Hari urubyiruko ruri kubyinjiramo rufite intego zo kuba mpuzamahanga, Vestine Isimbi ni imwe muri bo, yaganiriye n’Umuseke.

Vestine Isimbi w'imyaka 25 yinjiye mu kumurika imideri afite ikizere cyo gutera imbere
Vestine Isimbi w’imyaka 25 yinjiye mu kumurika imideri afite ikizere cyo gutera imbere

Isimbi afite uburebure bwa 1,80m yatangiye kumurika imideri muri uyu mwaka, amaze kugaragara mu bitaramo bya Kigali Fashion week 2017 na Collective Rw fashion week 2017.

Yinjiye muri uyu mwuga abyiyumvamo kandi anabishishikarizwa n’inshuti ze ngo zakomezaga kumubwira ko zibona yabishobora.

Yahise aca mu ishuri ritoza abamurika imideri rya ‘Golden Models’ rikorera muri stade Amahoro i Remera aho yahuguwe kumurika imideri mu buryo butandukanye n’ababyigira kuri YouTube.

Nyuma y’igihe gito ari mu ishuri ryabyo habayeho ‘casting’ yo gushaka abajya mu gitaramo cya Collective rw fashion week bahita bamuhitamo.

Ati “ntangira ubwo kwitabira ibitaramo bitandukanye , kandi ninjye muntu wa mbere bahisemo muba model bose bari baje.  Ibi byanyongereye ingufu no kumva ko hari icyo nshoboye.”

We ngo abona imyumvire ikiri hasi mu bakora aka kazi ariyo ituma batazamuka vuba. Avuga ko abona badafunguka cyane.

Ati “aba-model benshi bo mu Rwanda baracyafite kwitinya cyane, hari abumva ko gukomeza gukorera mu Rwanda bibahagije bakirengagiza ko akanyoni katagurutse katamenya iyo bweze.”

Isimbi w’imyaka 25 yishimira ‘connection’ yakuye muri uyu mwuga akaba yizeye ko myaka itatu iri imbere azaba ageze ku rwego rushimishije.

Urugendo rwe ngo rutangiye rukomeza…

Yatangiye muri uyu mwaka
Yatangiye muri uyu mwaka
Ni umukobwa ushinguye uberewe no kumurika imideri akaba yaranabyize
Ni umukobwa ushinguye uberewe no kumurika imideri akaba yaranabyize
Yizeye gutera imbere akarenga imbibi
Yizeye gutera imbere akarenga imbibi

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Byiza cyane. Courage !

    • 25ans cg 35ans nyagasani we

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish