Digiqole ad

Isi itegereje initegura kugenda kwa Mandela

Nubwo kuri uyu wa 26 Kamena Perezida Jacob Zuma yatangaje ko Nelson Mandela uyu munsi asa n’umerewe neza kurusha ijoro ryashize, icyo bamwe bamwifuriza ni uko nibura yasunika iminsi akagera ku isabukuru y’imyaka 95, abandi benshi nabo bakamusabira ngo abe yaruhuka aho gukomeza kumubona no kumwumva ababazwa n’indwara.

Bamwe baramusabira kuruhuka abandi gucuma iminsi
Bamwe baramusabira kuruhuka abandi gucuma iminsi

Ni umukambwe Nelson Mandela urembye cyane ubu, amakuru yemezwa n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Africa Y’epfo ni uko ubu ubwe atabasha guhumeka bisanzwe ahubwo ari gufashwa nimashini zabugenewe gutera akuka. Ararembye cyane.

Daily Sun yo yanditse ko ariyo ntambara ya nyuma kuri uyu musaza wahoze akina umukino w’iteramakofe mu busore bwe.

Bisa n’aho igihugu cyose cya Africa y’Epfo cyacitse umugongo, amasengesho yo kumusabira ari kuvugwa hose. Ntawitaye ku ruzinduko rwa Perezida Obama uzahagera vuba aha.

Isi yose nayo yamenye uyu mugabo, irakurikirana iby’ubuzima bwe ngo bamenye niba bitararangira.

Amaze iminsi 18 ari mu bitaro i Pretoria aho avurwa indwara y’ubuhumekero amaranye imyaka ibiri n’igice, ari nayo ndwara yahitanye se, ubwo Mandela yari afite imyaka icyenda gusa.

Ibitangazamakuru bikomeye byo ku Isi, byamanutse i Pretoria gukurikirana iyi minsi isa n’iya nyuma y’uyu musaza Mandela.

Perezida Zuma we akaba yasubitse uruzinduko yagombaga kugirira muri Mozambique kuko yanga ko hari inkuru mbi yamusanga yo.

Inama y’umuryango wa Mandela yo yamaze guterana i Qunu ngo yige ahanini kuri iyi minsi ye ya nyuma n’ibijyanye no kumuherekeza.

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • yaritanze uyu mugabo pe!!!

  • Sinavuga ngo RIP kuko agihumeka ariko aho agana ni heza kuko ndabona agiye kuzagororerwa kubera imirimo myiza yakoze mu isi.

    • Urabizineza ko yakoze neza Imana niyo ibizi.

  • Dore ubuzima shaaa!! ndahamyako igihe cyose azasanga nyagasani azaba asize inkuru nziza imusozi. Iyaba natwe twagiraga amateka meza tuzasiga imusozi, uyu musaza ndahamya yarabereye benshi urugero rwiza

  • Ni ko ubizi! Imana si umuntu! Nabanze yemere Imana imwe ,naho niba yarayibangikiranyije akaba atari yihana imirimo yakoze yazamupfira ubusa.Gusa Imana ni Imyambabazi yazamushyira aho abakoze neza ku rugero rwe ikurikije ko hari abantu benshi yitangiye kandi yarokoreye ubuzima.

  • Imana itari nkabantu ndizera ko umunsi izamuhamagara azataha mwijuru,uyu musaza anyibukije sogokuru.genda mandela,ndizerako usize isomo kuri bamwe bibwirako aribo buzima bwabandiImana y’intabera izakugororere kubanyafurika benshi batagira ingano wakuye kungoyi numukanda.amasengesho yiyimbaga ihangayikishijwe nubuzima bwabyu ndizera ko Rurema ayumva.gusa ngo akamuga karuta agaturo nanjye nifuzaga gukomeza kumva uhumeka.ngusabiye umugisha yezu Nyirimpuhwe kdi nyirimbabazi azakwakire kuri wamunsi twese tuzaba turira,amarira yacu azakubere umugisha.uzaruhuke neza mumahoro waharaniye.

  • Na data yaragiye kanswe.

    • niba so yarazize gufatirwa mu cyuho twamwibukiraho iki? Turasabira Mandela kutagaraguzwa agati n’imibabaro y’umubiri nk’uko atigeze ayisabira abamugiriraga nabi.
      Imana nimuhe kworoherwa, dukeneye ko nibura yasaza abwiye Obama ko ubutinganyi ari ikizira mu maso y’Uwiteka.

  • Uyu musaza rero, nibinaba ngombwa ko yitahukira azaba asize amateka meza ku isi.
    Kubona isi yose ikurikiranira hafi ubuzima bwe kokooo! Kora neza wigendere!!!!!

    DOre isomo rero.

  • We will never forgate u,madiba

  • Umuryango wa Mandela ngo warangije gukora iki? Noneho barangije no gutegura aho abantu bazicara? Mwe ntimuzi ubusugire bw’ikiremwamuntu ntibyabatungura yongeye kurama igihe kirenze icyo mukeka. Ntimugahubuke mutegereze kuko aracyari mu ibarurwa ry’abazima.

Comments are closed.

en_USEnglish