Digiqole ad

Ishyura imisoro bitakuvunnye! COGEBANQUE iragufasha

Abacuruzi, abanyenganda, ibigo byigenga n’ibya Leta kwishyura imisoro ni igikorwa cya ngombwa, kwishyura imisoro ariko bifata umwanya,  ariko hari uburyo bworoshye bwo kwihutisha iki gikorwa. COGEBANQUE iragufasha.

Uburyo bwitwa “e-Tax” cyangwa “e-Payment” ni uburyo bwa COGEBANQUE igufashamo kwishyura imisoro utagiye ku murongo usabwe gusa kuba ufite KONTI muri COGEBANQUE.

Gera kuri COGEBANQUE, baraguha agapapuro kabugenewe wuzuza kugirango wiyandikishae muri iyo serivisi ya “e-Tax”

Mu buryo bugezweho, ikigo cy’imisoro n’amahoro,RRA, cyandika abasoreshwa kikanabaha umubare w’ibanga “Code”. Iyi code niyo ukoresha mu kwishyura umusore uciye kuri Internet ugendeye ku mabwiriza wahawe mu gihe wiyandikisha kuri COGEBANQUE ngo ujye usora udatonze umurongo.

Ubu buryo icyo busaba nanone ni ukuba ufite amafaranga ahagije kuri konti yawe yo gutanga umusoro usabwa na RRA.

 

Uko “e-Tax/e-Payment” ikoreshwa:

Fungura urubuga rwa : etax.rra.gov.rw
Jya ahanditse RRA urahita ubona utuzu tubiri

Akazu ka mbere shyiramo “TIN number” zawe

Akazu gakurikira shyiramo umubare w’ibanga “Code” wahawe na RRA. Ukomeze

Jya ahanditse “Tax declaration”

Jya ahanditse “Submitted declaration”

Hitamo umwaka urebana n’umusoro

Ongera ujye ahanditse “SUBMITTED”

Hitamo ahanditse “e-Payment”

Hitamo banki uri gukoresha ariyo COGEBANQUE

Ongera ujye ahanditse “SUBMIT”

Hitamo konti yawe muri COGEBANQUE ushaka ko ikurwaho amafaranga y’umusoro

Jya ahanditse “PROCESS PAYMENT”

Jya ahanditse “PRINT RECIEPT” maze usohore icyemezo ko watanze umusoro.

Ibi byose ushobora kubirangiza utavuye mu biro byawe nk’umusoreshwa kandi mu gihe kitarambiranye ugakomeza imirimo yawe.

Ubundi buryo bwa kabiri ku bakiliya ba COGEBANQUE ndetse n’abadafitemo konti, ni uko umusoreshwa wese wifuza kwishyura imisoro abitsa kuri Konti ya RRA iri muri COGEBANQUE.

Kuri ubu buryo, uza ku ishami rya COGEBANQUE rikwegereye witwaje urupapuro rw’imisoro maze ugahita wishyura imisoro utagombye kujya kuri RRA.

Uramutse ukeneye ubufasha cyangwa ibindi bisobanuro na COGEBANQUE hamagara kuri 5050

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • barababeshya,nta service nziza bagifite,ni ukuhasiragira cyane cyane mu byerekeye za ATM n’ukuntu zitwiba amafranga yacu wajya kubaza kuri siege bakakurangarana,nibisubireho cyane.

Comments are closed.

en_USEnglish