Digiqole ad

Ishyura ibitandukanye mu buryo bworoshye ukoresheje Airtel Money

 Ishyura ibitandukanye mu buryo bworoshye ukoresheje Airtel Money

Abahagarariye ibigo hamwe n’umuyobozi wa Airtel Teddy Bulhar

Kuri uyu wa gatatu Airtel Rwanda yatangije igikorwa yise ‘Pay with Airtel Money’ aho yongereye ibintu bitandukanye ushobora gukora ukoresheje serivisi ya Airtel Money birimo kwishyura amashuri y’abana, kwishyura imisoro, kwishyura amazi n’ibindi…

Abahagarariye ibigo hamwe n'umuyobozi wa Airtel Teddy Bulhar
Abahagarariye ibigo hamwe n’umuyobozi wa Airtel Teddy Bulhar batangiza ubukangurambaga bwa ‘Pay with Airtel Money’

Airtel Rwanda itangaza ko umubare w’abafatabuguzi bayo wazamutse cyane muri iki gihe, ikaba ishishikariza abafatabuguzi bayo gukoresha Airtel Money kugira ngo boroherwe no gukora ibintu bitandukanye bakenera kwishyura batarinze kujya gutonda imirongo n’amafaranga mu ntoki.

Teddy Bhullar umuyobozi wa Airtel mu Rwanda yavuze ko ubukangurambaga batangije none bwa ‘Pay with Airtel’ buzafata intera ndende mu kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga bigasimbura uburyo bushaje bwo kwishyura umuntu yitwaje cash.

Ati “Ibi bizorohereza cyane abafatabuguzi bacu bakoresha Airtel Money , ndetse nk’abakora iby’itumanaho, twizeye ko uru ari urugendo mu gukemura ibibazo by’ubukungu mu ikoranabuhanga.”

John Karamuka, umuyobozi ushinzwe uburyo (shystems) bwo kwishyura muri Banki Nkuru y’igihugu yashimiye cyane Airtel ku ntambwe mu guteza imbere uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Uburyo bwo kwishyura hakoreshejwe za telephone ngendanwa bwarazamutse cyane mu mu mwaka ushize kuko bwageze ku gukoreshwa inshuro 104  773 115. Ibi ngo biteza imbere ubukungu bw’igihugu mu gihe amafaranga adahererekanywa cyane mu ntoki nk’uko Karamuka abivuga.

John Karamuka wo muri BNR avuga ko kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bifasha byinshi ubukungu bw'igihugu kurusha guhanahana amafaranga mu ntoki
John Karamuka wo muri BNR avuga ko kwishyura hifashishijwe ikoranabuhanga bifasha byinshi ubukungu bw’igihugu kurusha guhanahana amafaranga mu ntoki

James Sano umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi WASAC nawe wari muri iyi gahunda, yavuze ko uburyo nk’ubu buri gufasha cyane abafatabuguzi babo mu kwishyura fagitire zabo bitabavunnye na busa.

Abayobozi b’amashuri kugeza ubu akoresha Airtel Money mu kwishyurwa amafaranga y’ishuri nabo bavuga ko ari ibintu byiza kandi bitera inyungu ku bafataga umwanya bajya kwishyura ku ma banki banazana za Borderaux.

David Gatoya wo muri Lycee de Kicukiro APADE avuga ko usibye gufasha ababyeyi bishyura muri ubu buryo mu kwizigamira umwanya wabo, binorohereza ishuri kwegeranya mu buryo bw’ikoranyabuhanga abishyuye.

Abafatabuguzi ba Airtel  bashobora gukoresha ubu buryo baciye muri Telephone yabo banditse *182# bagakomeza.

Koresha Airtel Money mu kwishyura no kwishyurwa  ibitandukanye wizigamire umwanya wawe wongere inyungu.

Teddy Bulhar umuyobozi wa Airtel rwanda
Teddy Bulhar umuyobozi wa Airtel Rwanda

 

UM– USEKE.RW

en_USEnglish