Digiqole ad

Ishyingurwa rya Amy Winehouse se ati: “Ijoro ryiza mukobwa wanjye”

Kuri uyu wa gatatu nibwo habaye umuhango wo gushyingura umuririmbyi Amy Winehouse uherutse kwitaba Imana. Ise Mitch Winehouse yagize ati: “Ijoro ryiza mukobw awanjye. Sinzira neza”

Mitch se wa Amy yihanganishwa

Mu muhango witabiriwe n’abantu bagera ku 150 mu majyaruguru ya London, wakozwe mu muco w’abayahudi ari nawo umuryango wa Mitch Winehouse ubarizwamo.

Ise yavuze ko Amy mu minsi ye yanyuma yamubwiye ko yishimye cyane, ko amerewe neza kurusha mbere.

Uyu muhango witabiriwe n’abaririmbyi nka Bryan Adams,  Mark Ronson, abaririmbyi be, abamucurangiraga, abamwambikaga n’izindi nshuti ndetse na Reg Traviss byavugwaga ko bari kumwe muri iyi minsi.

Blake Fielder wahoze ari umugabo wa Amy Winehouse ntabwo yitabiriye gushyingura Amy, biravugwa ko yimwe uruhusa rwo gusohoka aho afungiye muri Prison ya Armley i Leeds, kubera ibyaha bitandukanye birimo no gufatanwa ibiyobyabwenge.

Inshuti ze nke nazo zatanze ubuhamya bugufi kuri Amy, muri uyu muhango wamaze iminota igera kuri 45,  bose bahuriza ku kintu kimwe ko Amy yoroshyaga ibintu, kandi yakundaga ibyishimo.

Abaririmbyi Mark Ronson na Bryan Adams baje kumuherekeza
Umubiri we wahinduwe mo Ivu, uwo niwe batwaye
Musaza wa Amy, Alex Winehouse nawe yari yaje kumushyingura
Ku irimbi rya Golders Green rubanda bari baje ari benshi
Mugihe abandi bamushyinguraga, aba bo bagiye imbere y'inzu Amy yabagamo barabyina banywa amayoga

Photos Internet

JP Gashumba
Umuseke.com

5 Comments

  • Vampires zatujemo ntitwabimenya!!!!

  • mwa tumenyera icyatumye bajya kuhabyinira?

  • ikiniga kimbujije kugira icyo nandika!naho ubundi uyu mwana yitondaga yagiraga imico myiza cyane,kandi yikundiraga… gag…;excusez moi..comprenez mes emotions,uuhuuhhu imana niba yayemeraga imwakire mu bayo

  • yashyinguwe neza gusa!guhindurwa ivu ntabintu byo kurushya abaterura numurambo ndetse n’abawucukurira inva!ndetse utirengagije n’aho bamushyingura hashobora kwera imboga nyinshi zitunga abazima,!uwo yasengaga azamushyire mu be!

  • yewe ni danger isi irakecuye!!

Comments are closed.

en_USEnglish