Ishyaka PSP rigiye kongera umubare w’abagore muri Politiki
Mu mahugurwa y’umunsi umwe yahuje abayoboke b’ishyaka ry’ubwisungane rigamije iterambere (Parti de Solidarité et du Progrès), ubuyobozi bw’iri shyaka buratangaza ko bugiye gushishikariza abagore kugira uruhare mu mashyaka ya Politiki kimwe n’abagabo.
Aya mahugurwa yabereye mu Karere ka Muhanga ku Cyumweru tariki 23 Gashyantare, yari agamije gukangurira abayoboke b’iri shyaka gushyira ingufu mu bukangurambaga, bibutsa abagore ko bakwitabira kwinjira mu ishyaka rya PSP cyane cyane ko babona bagenda biguru ntenge.
Nsengiyumva Isidore, Umuyobozi w’ishyaka ry’ubwisungane rigamije iterambere yavuze ko bateguye aya mahugurwa nyuma yo kubona ko umubare w’abagore bari muri iri shyaka udahagije, bityo kongera kubibakangurira ari bwo buryo bwiza buzafasha abagore kwitabira bagana mu mashyaka ya politiki ku rugero rumwe n’abagabo.
Nsengiyumva yakomeje avuga ko hari igihe bategura inama y’abayoboke b’ishyaka PSP ugasanga umubare munini w’abayitabiriye ari abagabo, kandi barihuriyemo bose nk’abayoboke ndetse ngo bafite ibitekerezo byubaka ariko ntibahe uyu mwanya agaciro.
Yagize ati ’’Tugiye gukora ibishoboka byose dukangurire abagore kujya mu ishyaka ryacu,kuko hari abo tubona batangiye gucika intege,kandi bari bamaze igihe kinini bari mu ishyaka, ibi bizadufasha no kwinjiza abandi bashyashya mu ishyaka tubereye abayobozi kugira ngo umubare w’abagore ukomeze kwiyongera twumva ko bizashoboka, abo twahuguye uyu munsi bemeye ko bagiye kujyana ubutumwa kuri bagenzi’’
Uwimana Liliane, ahagarariye abagore mu ishyaka rya PSP mu Ntara y’Amajyepfo yavuze ko impamvu nyamukuru nabo babona ko umubare w’abagore ukwiye kwiyongera ngo nuko iyo abagore bajya kuba mu mitwe ya politiki mbere hose, Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 itari kubaho kubera ko abagore bagira umutima w’imbabazi, impuhwe n’urukundo kurusha abagabo.
Uwimana yongeyeho ko n’abagore bagize uruhare muri Jenoside wasangaga ahanini barabishikarijwe n’abagabo n’ubwo ngo atari bose, gusa akavuga ko hari bamwe mu bagore bagifite imbogamizi baterwa n’inshingano z’urugo abandi ugasanga bacyitinya ndetse ngo hakaba hakiri n’abo abagabo babo babuza.
Ishyaka ry’ubwisungane rigamije iterambere (PSP) ryatangiye mu mwaka wa 2003, rifite abayoboke barenga miliyoni ebyeri n’igice, muri aya mahugurwa abagore kandi bibukijwe uruhare rw’umugore mu muryango nyarwanda, Imiterere n’imikoranire y’inzego z’ubuyobozi bw’umutwe wa politiki na gahunda ya “Ndi umunyarwanda”.
MUHIZI Elisée
ububiko.umusekehost.com/Muhanga.