Ishyaka Green party ngo rizitabira amatora y’ abadepite
Ishyaka riharanira demokarasi n’ibidukikije “Democratic green party” riratangaza ko ryiteguye kwitabira amatora y’abadepite azaba mu 2013.
Iri shyaka rikaba rimaze imyaka ibiri rishinzwe ariko ntiryari ryemererwa gukorera mu Rwanda.
Habineza Frank umuyobozi wa Green party ubu uri muri Suede, twamubajije uko azitabira amatora y’abadepite kandi ishyaka rye ritaremerwa.
Yavuze ko mu minsi ya vuba azaza mu Rwanda maze akandikisha ishyaka rye mbere y’ uko umwaka urangira.
Yagize ati: “kugeza ubu nta tegeko turica ubwo rero nta kuntu tutabigeraho kuko demokarasi ni ukuyiharanira”.
Ishyaka green party rikaba rikomeje gushaka ubucuti nandi mashyaka I burayi aharanira demokarasi n’ibidukikije.
JN Mugabo
UM– USEKE.COM
4 Comments
ntawe urwanda rwaheje afite ubushake bwo gufatanya n’abanyarwanda kubaka igihugu,nibuzuza ibisabwa n’amategeko nta cyabuza ko ishyaka rye ryandikwa rikazajya mu matora nk’abandi.
Karibu sana Frank, tukuzi kutarya iminwa no kudahishira ukuri mu kwiyamamaza kwawe uzatubarize ikibazo cy’úbusumbane mu mishahara kandi dukorera Leta imwe kandi abo badusumbanya baba bakora mu misoro y’abanyagihugu bahinduye nka karima bagabiwe na ba se!!!
kubona umuntu umwe ashobora guhembwa miliyoni ebyeri,undi agihembwa ibihumbi ijana na cumi ngo ni uko yagiriwe ikizere,kandi mwariganye mu ishuri rimwe . uwo se umugirira ikizere kuki atagirira ikizere abanyarwanda bose b’abakozi ba Leta ngo abasaranganye,ibyiza by’igihungu nibura differance y’uhembwa menshi nuwa make ikaba miliyoni imwe gusa!!!erega iyo tugiye gutora twese tujyayo ntihagenda abagabiwe gusa!!ibi ni akarengane kandi ari imisoro y’abene gihugu banyunyuza.
Icya kabiri abadepite bawe ntibagasohoke igihe cyo gutora amategeko,bajye bicara nicyo bazaba bahemberwa,gukurikirana ko inyungu za rubanda zitaweho mu gushyiraho itegeko. uze kureba kuri urubuga aho bahamagaraga abadepite bagasanga bose bigendeye. kdi ku kwezi badahembwe ntiryarema!! abawe ujye ubakata nibica akazi
Icya gatatu :
NDAKWISABIRA kuzakurikirana ikibazo Mugesera(senateri)yavugiye kuri VOA ko
rubanda nisaba ko habaho gacaca y’abishe abahutu ,ngo bizasumwa!!! kuko ndeba intumwa za rubanda ziriho ubu zararuciye zirarumira imbere yiki kibazo.Abadepite bawe nibatorwa bazatubarize,ukuri kujye ahagaragara,noneho ukuri kujye ahagaragara,noneho habeho nubwiyunge nyakuri.kuko uzasabe iriya commission IBISHINZWE ISESWE.kuko yirengagije ko abahutu bakwiye kwifatanya n’abatutsi barokotse genocide yabatutsi ariko nabo bagahabwa umwanya wo kurira bene wabo bazize kwihorera kw’abatutsi.imfu zabaye mu Rwanda ntizinganya uburemere ariko zose zirababaje!!kandi zikenewe kwibuka bityo genocide ntizongere ukundi never again ntikavugwe nabatutsi nabahuti nibahabwe urubuga bahambe ababo biyumvisha ko bazize kwica abatutsi,bityo nabo bavuge bati never again babikuye ku mutima.maze bibagaragarire ko iyo ukoze genocide nawe bikugiraho ingaruka!!ibyo nubyitaho ndakwizeza ko uzabona amajwi.
Good lack!!
ha,ha,ha Frank
GERAGEZA AMAHIRWE YAWE MWANA WANJYE
FRANK
Comments are closed.