Digiqole ad

Ishuri ryo gukora Cinema mu Rwanda rizatangira vuba

Ku ncuro ya mbere mu Rwanda hagiye gutangira ishuri ry’umwuga rizigisha ibijyanye no gukora cinema. Mu gihe rizaba ryatangiye riteganya kujya ryakira abanyeshuri barenga 200 ku mwaka.

Photo Rwanda cinema center

Eric Kabera ukuriye ikigo nyarwanda gikora kikanateza imbere cinema mu Rwanda avuga ko iri shuri riteganya gutangira mu minsi ya vuba aha, nubwo hatavuzwe itariki rizatangiriraho.

Yavuze kandi ko bateganya gukorana n’abandi bantu baturutse hanze y’igihugu muri iyi gahunda yo gutangiza iri ishuri.

Kabera ati : ntabwo dufite abanyarwanda benshi babyize, ariko dufite abafatanyabikorwa bava hanze, hari abarimu bazava muri aka karere kandi dufite n’abandi banyarwanda babyize bazafasha abo banyeshuri kubimenya.

Muri iki gikorwa kureba uko batangiza iri ishuri rya Cinema, Eric Kabera avugako hari abantu bavuye Holly Wood bazafatanya nawe gufungura iri shuri.

Ababanyeshuri bazakirwa n’iri shuri niritangira bagomba kuba bararangije amashuri y’isumbuye, ndetse bazi kuvuga icyongereza n’igifaransa.

Kwiyandikisha ni ibihumbi 20 naho amafranga y’ishuri ni ibihumbi 600 ku mwaka,  aya mafaranga Kabera avuga ko ari make ugereranije n’ayo abiga mu mahanga bishyura.

Claire U
Umuseke.com

8 Comments

  • reka tuzikine kahave rero!dore n’ubundi filme z’invamahanga ziratuvangira none tubonye uburyo bwo kwikinira izacu

  • ikibazo ni uko mbona film zo muri africa zimeze nkikinamico
    rero bwana kabera
    mubishyiremo ingufu
    mwigisha abanyarwanda
    neza
    bajye bakora film nzima
    kandi nziza

  • nibarizze ababikurikirana neza.iri shuri kuryiga ni imyaka ingahe?

  • Eric Kabera genda urumugabo sana. uzi icyo uskaka kandi urikugenda wesa imihigo polepole. turagushimira iryo shuri ugejeje murwanda kandi ngukundira kwichisha bugufi ntiwirirwa wiyamamaza mubinyamakuru. songambele kabisa. Julle

  • Wonderful ibi bintu byaba ari salaama !! ariko bizabe byiza bashyizemo abantu badahuzagurika mu ndimi ndavuga Igifaransa n’icyingereza!! ubundi ibintu byari ibyo peee!!! Umva ko Kagame hari icyo muzamuburana ku Ngoma yee!! Ndakurahiye uyu mugabo azarusiga ari Paradizo!!! atiko ni mugihe akeza karigura gaa!!!

  • mwambwiye imyaka baziga?

  • ibi bintu birasobanutse pe kandi Imana ibigufashemo kuko byari bikenewe cyane.ahubwo umuntu akaba yakwibaza utubazo twamatsiko ese hari imyaka ingahe?ese umuntu abaye yumva icyongereza cyangwa igifaransa ariko wenda atazi kukivuga cyane yabuzwa ayo mahorwe koko?

  • mmutubwire,kwiyandikisha bizatangira ryari?bizakorerwahe? murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish