Ishuri rya ILPD ryakiriye abanyeshuri bashya bifuza kunononsora umwuga w’amategeko
Abanyarwanda n’abanyamahanga bakomoka mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera kuri uyu wa mbere tariki ya 12 Mutarama 2015 bakiriwe mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko ILPD (The Institute of Legal Practice and development) baje kwihugura mu birebana n’ubumenyingiro mu by’amategeko, aba bavuga ko baje kuri iri shuri gushaka kuba abanyamwuga byisumbuyeho kubwo bari bafite mbere.
Emmanuel Nsengiyumva ukora mu nzego z’ubutabera mu Rwanda nawe ni umwe mu banyeshuri baje kwiga kuri iri shuri muri uyu mwaka wa 2015. Avuga ko amasomo yisumbuyeho y’amategeko agiye kwiga muri ILPD azamufasha kurushaho kunoza akazi ke ka buri munsi.
Ati “Iri shuli ryunganira muri byinshi abanyamategeko iyo urebye ibyo bigisha bitandukanye cyane n’ibyigishwa muri za Kaminuza zigisha amategeko. Nzahava ndi umunyamwuga nyawe mu bijyanye n’amategeko”.
Nattu Esuka urangije kwiga muri kaminuza yigisha iby’amategeko muri Uganda nawe aje kwiga kuri ILPD muri uyu mwaka wa 2015, avuga ko mu gihugu cye bigoye kwiga mu ishuli nk’iri ryigisha gushyira mu ngiro amategeko.
Avuga ko ari amahirwe adasanzwe abonye yo kuhiga ndetse ngo aratekereza kuzahita aguma mu Rwanda akahakorera umwuga we wo kunganira abantu mu nkiko.
Uyu munyamategeko wo muri Uganda avuga ko kuba igihugu cye n’u Rwanda biri mu muryango umwe ari iby’agaciro gakomeye kuko bimuhaye amahirwe yo kwiga aho ashaka kandi akaba yanahakorera.
Aimable Havugiyaremye umuyobozi w’agateganyo wa ILPD yabwiye abaje kwiga muri iri shuli ko bahisemo neza mu birebana no guharanira kuba abanyamwuga ba nyabo nk’uko biri mu ntego nkuru z’iri shuli ryigisha abanyamategeko bo ku rwego mpuzamahanga.
Ati “Ntimube muzanwe no gushaka imyamyabushobozi itangirwa hano kuko kiriya ni igipapuro ariko ubumenyi bwo ni urundi rwego. Muharanire kuzabutahana ku buryo buhambaye mwigirire akamaro ndetse mukagirire n’ibihugu byanyu”.
Aba banyeshuri bemerewe kwiga muri uyu mwaka wa 2015 bakazahavana impamyabushobozi bita DLP (Diploma in Legal Practice) nyuma y’amezi atandatu biga ndetse yiyongeraho n’andi atatu yo kwimenyereza umwuga urebana n’iby’amategeko mu rwego rw’ubushinjacyaha, ubucamanza no kunganira abantu mu nkiko.
Ubusanzwe iri shuri ryigwamo n’abafite impamyabushobozi za kaminuza mu by’amategeko (A0) bashaka kuba intyoza mu bijyanye n’uko amategeko muri rusange ashyirwa mu bikorwa (Legal Practice).
Buri munyamategeko akaba asabwa by’umwihariko guca mu ishuri nk’iri riri ku rwego mpuzamahanga.
Prince Theogene Nzabihimana
UM– USEKE.RW
7 Comments
DLP into operation ahahahahaha. No comment
NPPA queen beee
Just a slut
Hey guys.
Legal practice is very important, I can see the slut also participating
queen bee on front line
ese kuki abacamanza bagengwa namasezerano bo batajyanwa kwiga i nyanza ? Ese ntabwo Imanza baca zifite impact ku banyarwanda? njye numva rwose mu rwego rwo kubongerera nabo ubushobozi baba bakwiye kujyayo kugira ngo service baha inkiko zibe zinoze nkizabagenzibabo kuko iyo bamwe bagiyeyo abandi ntibajyeyo niho umwe atangira kumva ko azi byinshi kurusha uwo bakorana maze agasuzuguro kagahera aho! njye niko mbibona muzabiganireho
Comments are closed.