Ise wa OBAMA yari yarashatse gutanga umuhungu we (Adoption)
Igitabo gishya kuri Barack Obama gishobora gutanga indi sura nshya kuri uyu mu president w’amerika wabayeho bwambere wirabura.
Iki gitabo kitwa “The Other Barack: The Bold and Reckless Life of President Obama’s Father” ugenekereje mu Kinyarwanda bivuga “Undi Barack, ubuzima bukomeye n’ubutazwi bwa se wa Obama” giteganyijwe kuzasohoka ku wa kabiri tariki 12 uku kwezi.
Muri iki gitabo, umwanditsi wa Boston Globe witwa Sally Jacobs yacukumbuye ubuzima bwa se wa Barack Obama witwa Barack Husein Obama Sr, ndetse anahereye ku gitabo cyanditswe na President Obama ubwe kitwa ““Dreams from My Father: A Story of Race and Inheritance,” cyasohotse mu 2004
Nyuma y’ubucukumbuzi ku buzima bwa se wa Obama kimwe mu byo yabonye gikomeye ni uko mu gihe se wa President Obama igihe yari afite imyaka 24 yiga muri College, we na Ann Dunham – umugore we wa kabiri akaba na nyina wa president Obama- bapanze gutanga umuhungu wabo (Barack Obama) ku batwara abana badafite kirera (Adoption) bakamutanga kuri Salvation Army – Urusengero rw’abaporotesitanti runakora ibikorwa byo kurera abana no kubashakira imiryango.
Uyu mugore Jacobs Sally wakoze ubu bucukumbuzi buzasohoka kuri uyu wa kabiri mu gitabo, avuga ko byinshi birebana na se wa Obama yabikuye mu kiganiro gishyinguye mu bubiko bw’abashinzwe abinjira n’abasohoka n’ubwenegihugu muri Amerika (US Immigration and Naturalization Service), se wa Obama yagiranye n’izo nzego bamubaza ku buzima bwe n’ubwenegihugu bwe dore ko ari umwimukira wavaga muri Kenya.
Jean Paul Gashumba
Umuseke.com
7 Comments
Nyamara n’izibika zari amagi!
Often i like to argued that when africans will’ve confidence themselve?big up to obama over his word known as yes we can!no afraid bcse know the end of each body.and also inkono ihira igihe!!!
Inkono ihira igihe pe!
erega nibisanzwe umuntu akira yarabanje gukena surtout muli afurika ikibazo kubera ubuzima bubi umuntu aba yaragize bira mwa fecta kuburyo abikurana noneho yakira akibagirwa aho yavuye ufashe ubutegetsi ntaburekure uzarebe mubihugu byateye imbere ntibagora manda ebyeri gusa ahita yigendera aliko afrika wapi kubera ubuzima bubi nibibazo.
Ntagitangaza kirimo kuko ubuzima bw’abanyafrika ni ugupfundikanya.Perezida wacu ntiyabaye impunzi!!
I LIKE OBAMA ALL IS POSSIBLE TO GOD KEEP ON TRYING TOMOROW WILL BE BETTER THANKS.
Ariko jyewe simpamanya nabavuga ko Africa turi abakene..yego burahari ariko africa ubwayo si inkene kuko igira ubutunzi bwose ndetse bwo kwisi yose.gusa icyo navuga nuko IMANA itoranya abato kugirangoikoze isoni abishize hejuru…so na OBAMA Yaratoranijwe..kugirango abapingaga baceceke…kandi buri erega ngo abitwaga abanyuma nibo bazaba abambere…abanyafrica ntitugire ikibazo ibyiza birimbere….i love AFRICA
Comments are closed.