Digiqole ad

ISAE Busogo igiye guha impamyabumenyi abasaga 400

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE Busogo riherereye mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze riritegura gutanga impamyabumenyi ku nshuro ya karindwi ku banyeshuri bagera kuri 400 barirangijemo mu mashami atandukanye.

ISAE Busogo

ISAE Busogo

Ubuyobozi bwa ISAE, bwatangaza ko aba banyeshuri bagiye gusoza amasomo byitezwe ko bazagira uruhare mu kubaka no guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda cyane cyane ko bagiye biga amasomo ajyanye na gahunda Leta y’u Rwanda yatangiye yo gushyira ingufu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bugezweho hagamijwe kongera umusaruro n’ubukungu bw’igihugu.

Nk’uko bigaragazwa n’ubuyobozi bushinzwe amasomo muri ISAE ngo aba banyeshuri bagiye bakurikirana amashami atandukanye arimo ajyanye n’ikoranabuhanga mu buhinzi, ibijyanye na siyansi y’imirire, kwita ku bihingwa, ibijyanye n’indabo, amashyamba ndetse n’ibindi bitandukanye.

Itangazo riboneka ku rubuga rwa interineti rwa ISAE rirekana ko umuhango wo gutanga impamyabumenyi kuri aba banyeshuri uteganijwe ku italiki ya 30 z’uku kwezi kwa Kanama ariko ngo n’abandi banyeshuri barangije muri ISAE batigeze bitabira uyu muhango nabo bemerewe kuzawitabira nyuma yo kuzuza ibisabwa.

Ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi rya ISAE Busogo kuva ryashingwa mu mwaka w’1989, rimaze gutanga impamyabumenyi zisaga ibihumbi bitanu.

Ubuyobozi bwa ISAE bukaba butangaza ko bwishimira kuba abanyeshuri bagiye baharangiza ubasanga ku isoko ry’umurimo hirya no hino mu gihugu cyane cyane mu mishinga no mu bigo bifite uruhare mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi kandi bakora neza.

UM– USEKE.rw

en_USEnglish