Digiqole ad

Irondakarere mu bayoboke ba FDU Inkingi na RNC, buri gice n’akabari kacyo

Amakuru dukesha bamwe mu banyarwanda baba mu Bubiligi, kimwe mu bihugu by´I Burayi bituwe n´umubare munini w´abanyarwanda ,aratangaza ko amashyaka arwanya ubutegetsi bwa Kigali RNC  na FDU INKINGI yaba atorohewe n´ikibazo cy´irondakarere ndetse n´urwikekwe hagati mu bayoboke bayo.

Inama yabereye i Elsène muri Bruxelles kuva 14h kugeza 19.30 ku cyumweru
Inama yabereye i Elsène muri Bruxelles kuva 14h kugeza 19.30 z'ijoro ku cyumweru

Irondakarere rivugwa mu bayoboke b´iyi mitwe rikaba ngo risa niryariho mbere gato ya Genocide mu Rwanda aho abo mu gice cy´Amajyaruguru y´u Rwanda ( bari bazwi ku izina ry´Abakiga ) bari ku ibere, naho abatuye Amajyepfo (bari bazwi ku izina ry´Abanyenduga) bakaba ibicibwa.

Abayoboke b´iyi mitwe n’ubwo ari abanyarwanda ariko ngo bibona mu ndorerwamo y´icyo gihe cy´ivangura n´irondakarere. Ubu ikibazo cy´irondakarere muri bo, nk´uko tubikesha amakuru y´abatuye mu Bubiligi, yemeza ko bigeze aho abakiga banywera mu kabari kabo n´abanyenduga mu kabo.

Ibi ngo byagaragaye cyane  ubwo inama yari yahuje abayoboke bayo mashyaka ku cyumweru taliki 31-07-2011 I Bruxelle yari ihumuje,  mu gihe cyo kwinegura bamwe mu bari Abanyenduga bagahita bivangura n´abari Abakiga.

Abanyenduga bahise   bajyaga kwinegurira mu Kabagari mu kabari kitwa ITUZE naho Abakiga bajya kunywera aho bita ku  Ryinyo.

Ikindi cyibazo kiri muri aya mashyaka ni icy´amoko n´urwikekwe mu bayoboke b´ayo mashyaka: abayoboke ba FDU Inkingi bemeza ko aribo benshi ariko bakinubira ko RNC ngo yaba yarabamize kandi yo ifite abayoboke bake.

Abayoboke ba  FDU Inkingi  bakibona mu ndorerwamo y´ubuhutu kandi ngo ntibashira amakenga RNC bavuga ko igizwe n´abatutsi bashaka kubagira nk´agakingirizo  n´ibikoresho byabo.

Bisa naho byagora aya mashyaka kubona abayoboke kuko uyu munsi benshi bemeza ko abanyarwanda, bashishikajwe no gutera imbere kurusha gusubira mu bahutu n’abatutsi cyangwa Abakiga n’abanyenduga.

Muri iyi nama, hifashishijwe ikorana buhanga rya Skype, Kayumba Nyamwasa yatanze ibitekerezo bye avugira muri Africa y’Epfo, abavandimwe Gerard Gahimana na Theogene Rudasingwa nabo batanze ubutumwa bwabo bari I Washington.

Ibi bibazo by’urwikekwe ku mpande zombi byanagaragaye muri iyi nama nkuko tubikesha BBC,  gusa banzuye ko bagomba gufatanya mu gihundura mu mahoro politiki y’ishyaka FPR riri ku butegetsi.

HAKUZWUMUREMYI J.
Umuseke.com

39 Comments

  • cyanyu? belgique se? ubwo muzajya mwirirwa mwigize inzererezi iyo mu mahanga nimurangiza muvuge ko murimo gushaka kubaka igihugu cyanyu? kereka niba ari icyo murimo?

    Nimuze mucyubake mureke ibyo bindi murimo byo kwiruka inyuma y’abafite ibyo bikeka bitandukanye.

  • Sinanziko amatuiku nkayaayo akorwamo inkuru;ubu se ari uwanditse iyi kuru atabanje kureba investigation y’abanyweraga kuryinyo n;aho handi;ari n’uwagiyeyo utanya abantu ninde?

    Rwose mwagiye muba abanyamakuru b’umwuga mukareka kwandika amarangamutima abuzuye?
    ko ariyo mpamvu bigora no kwizera ibyo mwandika ….
    Nkaho washimwe inama yahuje hafi abanyarwanda500 bwambere;ikavugirwamo ibibazo by’ingutu byayogoje imitima y’abanyarwanda;yagize agaciro karuta aka ya Come and See y’i kigali ;Uri mu mateshwa ya’utubari?
    Icyo nzicyo ukuri kuzatsinda;kandi turi kurugamba rwo kwibohoza;Ibyo wandika wabikuye kuri MBERABAHIZI Jean Baptise niwe soko y’amagambo nk;aya ari kumusoto;
    turabazi.

    • kuki wowe ushaka gutanga umurongo ngenderwaho nkaho uri ikitegererezo mu itangazamakuru?uvuze ko abarwanashyaka bafite irondakoko niwe uba waribashyizemo?
      ese bajya kwiga ibibazo by’abanyarwanda mu bubirigi kubera iki?abanyarwanda ntibazi aho bari?nawe ndabona ushobora kuba wari uri mu ryinyo cyangwa mu kabagari.

    • Muvandimwe ndabona uvuga ikinyarwanda reka nkwibarize:
      Waboshywe na nde kandi kuva ryari? Kuko ikibazo abantu bamwe bagifite ku miyoborere mu Rwanda, bazi ko ibyo bita “amoko” ari byo byashingirwaho igihugu kiyoborwa. Ndaguhakaniye peee. binakomeje gutyo n’isi yazarinda irangira u Rwanda rutaragira aho rugera nkabona kuvuga ko muri kurugamba rwo kwibohoza umaze kuvuga ko ushima imitwe ya politiki ikorera hanze y’igihugu, bisobanura ko utemera ibkorerwa mu gihugu.
      Jye mbona kuyobora bigezweho ari gahunda ifatika ndetse no kwemera uwo mutabona ibintu kimwe, ibi ariko ntibavaneho kubaha cyane cyane abanyarwanda n’ibyo babona bibabereye. Ndakwibutsa kandi ko niba ushaka uko u Rwanda rumera iyo ubikoreye hanze yarwo, uba utangiye kubakira ku musenyi, kuko ntuzambwira ko umvugira igihe tutanavugana ngo nkubwire ibyanjye, iyo bitari ibyo uba uvuga ibyawe ukabinyitirira.
      Ndagushimiye

    • kuba kumusoto uvuze bisobanuye iki?

  • Sha sinarinzi ko umuntu wize akagera kuri Niveau yo hejuru yatekereza atyo kweli? igihugu wita ko aricyawe uracyubakira mukindi Mon cher mwavuye mubyo murimo mukaza murwababyaye President wacu ahora abahamagara akanabasanga iyo hanze abakangurira gutaha, muragirango akore iki?
    Naho nimwibeshya ngo muzaza kurusasu sha mwaba mwibeshye pe!Sha u Rwanda rufite ingabo, rufite inshuti,rufite ubumwe bwabaturage muzaca he?Muze mwokabyaramwe twiyubakire u rwatubyaye ntamahoro yo mubuhunzi kandi abazi ko ntamahano mwakoze mwekwishinga izo nkoramaraso kuko zo ntamwanya zifite mu rwanda keretse muri 1930.

    • nange biranyobeye kuba uba imahanga ukamenya ibibazo by’abanyarwanda utabana nabo,ngo muganire bakubwire aho bavuye naho bageze!biriya mbona ari uburyo bwo gushaka kwitwa impunzi

    • None se Vubi, ababa mu mahanga nibavayo, urumva Rwanda Day, Come and see n’ibindi byazabaho bite? Ndabona kweli udakurikira. Komeza uteganye 1930 abazayinjiramo batangiye kugwira.

  • KAGAME WACU IMANA IKOMEZE IMUHE UMUTIMA WO GUKUNDA ABANYARWANDA N’U RWANDA
    IMANA IKOMEZE IMURINDE.

    • Amen. Imana iturinde twese amahano yabaye mu myaka ishize.

  • president wacu turamukunda 100%

  • IMANA IMURINDE N’ABANYARWANDA BOSE.

  • ikinyoma cya RNC bagenzi babo bo muri FDU barakivumbuye ,kuburyo ubungubu basigaye babanye mu rwikekwe rudasanzwe,ngo fdu isigaye yibaza kubyo RNC ibabwira ngo ko bahuje intego bagomba gukorera hamwe,bigatuma bibaza impanvu bataje mu ishyaka ryabo bakajya gushinga irindi?ibyo nabyo bikaba ari ibituma aba basangirangendo (icumbagira)ntaho bazagera kuko ntibazi icyo bahuriyeho,ntibazi icyo bashaka n’aho bagishakira.

    • None uragira ngo tuzamere nka ba Kanyarengwe, Sendashonga, Lizinde na His Excellency Bizimungu bemeye ibyo RPR yababwiraga bagera mu gihugu ikabahemukira? Turafatanya na RNC, aliko amasomo twakuye mu byo inkotanyi zadukoreye nayo adufasha kudiskasinga tuzi ibyo barimo. Humura aliko biragenda sawe

  • Tubareke birirwe basakuriza iyo mu mahanga n’ubwo bamwe muri twe turiyo kuzindi mpamvu zizwi n’amategeko! Niyo mpamvu njye birantangaza bikanantera ubwoba iyo duhuriye nko muri train… hari abakureba (sinzi impamvu bamenya ntanavuze!) ubwo akicara hafi.. wasubiza nka téléphone mu kinyarw. ukabona aragukurikirana ijisho yewe no kubyo urimo! Nawe yenda iye igasona akaba aravuze (cyakora shenge ururimi rwacu turacyaruvugirayo!)… ntarondogoye njye iyo dusohokeye rimwe ndamusuhuza.. Hari uwikiriza cg undi akakwihorera pe. Iyo tuvanze n’abazungu ubona muri inshuti ariko mwaba muri mwenyine hakaboneka méfiance! Ni impamo mu mahanga baracyari inyuma cyaneeeeeee! Komera Rwanda kandi dukomeze twiheshe agaciro dukorera urwatubyaye. Nshimire Président wacu S.E Paul Kagame udahwema kudukundisha igihugu. Yenda bazageraho bumve ukuri! Vive le Rwanda.

  • ntakuntu waba utabana n’abanyarwanda ngo uvuge ngo urabashakira icyabateza imbere rwose,ahubwo na FDU na RNC mbona batazi icyobashaka kdi nimugihe ntanikiza bashakira abanyarwanda koko.umva nawe ngo n’Abanyanduga n’Abakiga!iyo mvumvire se murabona yabageza hehe?Abanyarwanda bazi aho bavuye n’ahobagana,ntawugiha agaciro Hutu Twa na Tutsi,cg abakiga n’abanyenduga,tuzineza indagagaciro z’abanyarwanda.ibindi n’amatiku n’amagambo bishaje byataye agaciro kera,ahubwo mushatse mwatahuka mukihesha agaciro nkabanyarwanda mugakira uruzerero mwikoza isoni.mutahe rwose Urwanda rwababayaye namahoro masa,twakize irondamoko n’irondakarere di!

  • ibi bintu muvuze murabeshye cyane rwose , kuko byo utwo tubari, KU ryinyo n’ITUZE turahali rwose, ariko murabeshye aho muvuze ngo hamwe hanywera abakiga ahndi abanyenduga, kuko hose jya kyharira aka brochette n’igitoki byiza cyane, mwibeshya kubera gukita leta koko,

  • niko se Cyomoka,Ibuka yaba ari ya Kagame?ese impfubyi uvuga zitiga waturangira aho ziba?cg urashaka ko niziba congo iyo mumashyamba IBUKA yazisangayo?shyira ubwenge kugihe wongere utekereze neza kugirango umenye izo mpfubyi aho ziherereye.uko bazizererana niko bazitesha igihe cyo kwiga naho abana b’Urwanda bariga bose.ntanubwo ari UBUKA yonyine yita kumpfubyi iba mu Rwanda gusa,hali indi miryango myinshi utibutse,bigagaragara ko nawe udakunze urwakubyaye,kanguka witegereze ibyo abana b’urwanda bamaze kugeraho ( abari impfubyi)ibyo byakaguaye icyerecyezo cy’aho Urwanda rugana

  • Ninde wamenya ko naburaye tutararanye? Nyakwigendera C. Rugamba niwe wavuze ngo amacumu y’inda ntashira igorora koko!

    Muvuge ibibazo byanyu mureke kutwitwaza ngo muratuvugira mwa nterahamwe mwe! Aka kanya ntabwo twakwibagirwa imihoro nubuhiri bwanyu shaaa!

  • aha muratubeshye kabisa jye mba mububirigi mpamaze imyaka15ans mbere kuryinyo koko harahabakiga kandi ntanumututsi wajyagayo kuko iyo wajyagayo ntago baguhaga inzoga bakubwirako zashize kandi ubona abandi barikunywa? barebaga isura cyane niyowabaga uri umuhutu isura yawe isa nkiyabatutsi ntago baguhaga inzoga, iyo nzu iryinyo ikoreramo yari iya nzirorera wari minisitiri mwese muramuzi, ubu rero kuryinyo ntago hakimeze kuriya kuko abakiga bari bahafite ntabagicuruzamo, ubu najye nigiriyeyo gufata kimwe kuko muriyo myaka yose batarikwemera kompa kimwe, ubu abantu bose barahajya ntakibazo kigihari kuko bagira ninyama nziza nicyo barusha ahandi naho ituze kuva na kera ntakibazo cyari gihari abantu bose barahajya?

    • IZA ntabwo ubeshye kabisa

    • Iza, ese mujyanwa iburayi no guhekenya za mushikaki no kunywa inzoga mu tubari twabanyarwanda? Niba alibyo bibatwara iburayi noneho muzagaruke kuko na hano mu rwanda haba ibyokezo byiza?

      Umuntu ngo aba iburayi, yajya kuvuga ibimushimisha akavuga imishikaki koko. Mwararutaye kweli. Ibi byamasura se murayiturusha na Mushayidi ko aliho twanyweraga gusa kandi ko imitonzi yacu ntacyo abo bakiga bayivugagaho? Mujye mureka gukabya no kubeshya abantu rwose

  • ibyo iza avuze nukuri kabisa najye nabera nageze kuryinyo mbere ntago nahajyaga kubera isura yajye, ariko ubu abari bahafite baragiye ubu umuntu wese ajyayo ntarobanura rihari naho ituze ho ntakibazo no kuva na kera

  • Iza, icecekere, abantu banywera ku ryinyo benshi najye ndabazi, rwose nibyo ko ubu ku ryinyo batakivangura. Ariko ibi aba bahungu banditse nabihamya nka 80%, abantu ba FDU biyumva cyane hano ku ryinyo, ndetse n’ubwo nahageze bahavuye, nasanze abari bahari bavuga ngo “Inama yakomereje HANO” banavuga ko abahanyweraga muri ayo masaha ya nyuma y’inama bavugaga ko batapfa kwizera abo muri RNC. nubwo ntazi niba abo muri RNC nabo barahise bajya kw’ITUZE, ariko ni koko abavuye mu nama ba FDU baje kunywera ku RYINYO ari benshi.

    Cyakora byo ku RYINYO bisubiyeho ntibagitanga inzoga barebye ku zuru, aha niho nemeranywa nawe IZA.
    Mukomere

  • ntamahoro yabanyabyaha JESUS yarabivuze.

  • namwe ni mumbwire aba bantu ngo bashaka kubohora abanyarwanda ! Aka si agasuzuguro koko babanje bakibohora iyi ngegabitekerezo yabo ! Ikibazo bafite murakitiranya abanyarwanda ! ntabwo rwose turi mu mazuru mu bututsi , ubuhutu cg ubutwa ! ubu turashaka icyaduteza imbere gusa tukagera aho iindi bihugu bigeze ! None ngo muravugira abanyarwanda ? bande ? ko numuturage tazi gusoma yumvise iyo mitekerereze yanyu yabaha 0%

  • nibave mumatiku.

  • Ntawashobora!

  • Niba ndi imbwa ndamaze ariko uyu wanditse iyi nkuru, simpamyako ibyo avuga ari ukuri
    wasanga ari ugushaka guse iryo shyaka
    nubwo ntanaho rishingiye
    mujye mubanza mucukumbure kuko ntiwahageze
    ngo ibyirebere namaso yawe,
    Abantu bakeneye amakuru afitiye abaturage akamaro
    apana ibihuha cg ibyo gutuma bashyuha imitwe

  • Abantu bahuye bakaganira ku bibazo bireba igihugu cyabo bitwaye iki?

  • MWE NIMUKOMEZE MUVUGIREEE HANZEE IYOOOO!MUZASANGA MURIMO KUZUNZA ITWE NK’URUYUZI

  • Wowe se ko wigize umuhanga upinga iby’abandi,uhera he uvuga ko come and see yari amateshwa.Nibatahe bacoce ibyo bibazo bari iwabo,hariya ni mu bazungu.Gusa umunsi ibibirukamo byarangiye bazamenya ukuri naho ibibirukansa byo ntabyo.TURATUJE CYANE IN RWANDA.

  • ibi babyita gusetsa imikara ,kuko ntabwo rnc nubwo yabona imbaraga ziturutse mu ijuru yagira icyo yigezaho bagendera ku bwibone no kwigaragaza neza kubera ibyaha bakoze ngo ubutabera butazabakurikirana !!!!!!!!!! ngo kandi abnibonere ubuhungiro !!!!!!!!!!!!!

  • Tujye tureka kubeshya Gahunda ya FDU ntawutayizi ko iharanira inyungu z’abahutu si ibanga kandi na Ingabire yarabyitangarije ko nbo ngo bagomba guhabwa agaciro nkeka atari ubuyobozi cyane kuko niyo yagera kubutegetsi nkuko bajya bashaka kwiyamamaza nkeka intego ya mbere yabo yaba kuvana interahamwe zifunze mu magereza or abo bantu uburyo bafunzemo burazwi ko bafungiye ibyaha bakoze banemera ko kereka niba bahakana ko ntabyo bakoze!! Kuruhande rwa RNC siko bimeze yo nkeka ko icyo bifuza kuruta ibindi n’ubutegetsi bw’ikigali nemeza ko bafiteishayri n’amatsiko yo kurya ku matunda yeze ikgali!!kandi mpamya ko bo banemera ko niba batabyirengagiza batahakana kandi bakaba nzi ko banemera ko abafungiye Genocide babikwiriye bamwe muri bo banabaciriye izo manza kereka nibababa barabaciraga Imanza zibera ubwo nabyo babibazwa ahari!! gusa mpamya ko hari ubucamanza butomoye atari nabo bazicaga gusa!! Aho rero niho mpera mvuga ko bagabanya ubw’escoro hagati yabo kuko ntabwo umugambi wabo ari umwe!!! Murakoze niba mwumvise Inama zanjye kutazumva nabyo kandi nuburenganzira bwanyu ubwo uzahindukira undi munzira ntazagirengo sinamubwiye!!!

    • kabisa ibyo uvuze nibyo !!!!! analyse nziza ….koko hari ikintu kimwe aya mashyaka yose yirengangiza, icyo kintu nuko iyo wubakiye ku makosa niyo waba ufite intwaro zingana gute ntabwo bikomera… kugira bakomere n’uko babanza bagasubira muri fondation bakayubaka mu kuri!!!! none se uretse kwirengangiza hari uyobewe ko Ingabire na FDU ye intego ya mbere ari guhanagura icyaha cya genocide? none se niba Genocide yarabaye twese tubireba ukaza ushaka kuyirengangiza kuyipfobya cg kuyihakana, aho uba wumva udashingiye ku mafuti ???? naho ibyo by’amazuru n’iki, ibyo n’amaco y’ inda hategeka umututsi hategeka umuhutu hategeka umuzungu !!! njye Rwanyonga ubuzima bwanjye burakomeza bukaba kwa kundi, nta n’igihumbi mbyungukiramo rero ntiwamumpa amaso ngo umbwire ngo ubwo hariho umuntu ufite izuru risa ritya ndongeye nariye eka da !!! ikigutunga kiva mu mutwe no mu maboko yawe …..ntikiva mu mazuru, so niba bubakiye ku zuru baragowe,

      Naho RNC yo rwose, nta muntu n’umwe utazi Gahima na Rudasingwa, inda zabo uko zingana nabo umururumba wabo bawerekanye ku mugaragaro twese tubireba nka Genocide. kuva Kayumba yifatanya nabo yitesheje agaciro cyane

  • Ngo harya barashakira amaho aabanyarwanda bahe raa ? ninde wabatumye se buriya!!
    Ibaze umuntu nka musonera kweli utagira na kimwe yamariye abanyarwanda akabasha akavuga ariko buriya azi ababa bamukomera mumashyi aho baba bayakuye ???hahahaha!! ndamusetse gahunda za FDU ni za RNC zitandukanye nk’uko Isi n’ukwezi bitandukanye n’ubuhmya bukomeye !!! nimugumye mushukane nzaba numva ibyanyu!!

  • Abo bihaye gushakira abanyarwanda amahoro babanze bayihe mumitima yabo!! kuko baturatujwe n’inda nini ndetse n’uburyarya no kuroha igihugu mu mage cyibohoye mo! usibye ko bitanashoboka kubantu nkamwe gusubiza inyuma igihugu nk’U Rwanda naho kigeze!!!

  • Ariko koko ibyabaye mu Rwanda narinzi ko byakwigisha buri munyarwanda wese isomo. Buriya abantu bari mu buhungiro bavuga ko bahunze iki? birumvikana kuwakoze jenoside utarayikoze se avuga ko ahunze iki buriya cg ngo barashakira abanyarwanda amahoro yahe se? Twabagira inama yo gutaha tugasenyera umugozi tukareba icyateza igihugu cyacu imbere niyo gahunda abari mu Rwanda dufite naho mwe muracyari mu moko, uturere, kwicana muzatahira ibyo twe tugeze kure. kandi turababwira ukuri ko ntakongera kudutandukanya bihari, ntabwo mufite aho mumenera mwinjira mu Rwanda mutuzanamo amacakubiri nubwo mwafatanya n’abashaka kubisunga.

  • Ubwo batekereza ko bari mukihe kinyejana!!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish