Iranzi yasinye muri Rayon, Rutanga azaba ari Captain wayo
Kuri uyu wa Gatanu Eric Rutanga yongereye amasezerano muri Rayon Sports akazanayibera kapiteni. Iranzi Jean Claude wirukanywe na APR FC nawe yasinye muri iyi kipe ifite igikombe cya Shampiyona ya 2018-2019.
Rutanga Eric wari wagiye kugerageza amahirwe muri Zambia mu ikipe yitwa Nkana FC ariko ntibabasha kumvikana kuko iyi kipe yamubwira ko azashyirwa mu byiciro.
Uyu mukinnyi w’inyuma mu ikipe y’Amavubi, avuga ko yahise avugisha ubuyobozi bwa Rayon Sport yari yarangijemo amasezerano, bukamubwira ko yagaruka kuko ari we mukinnyi umenyere iyi kipe basigaranye.
Rutanga wahise agaruka mu Rwanda, uyu munsi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayon Sports ahita anayibera Kapiteni.
Rayon Sports kandi yasinyishije Mugisha Gilbert na we wari urangije amasezerano muri iyi kipe bombi bafashije gutwara igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya mbere.
Mugisha Gilbert wavugwaho ko ashobora kwerekeza muri APR FC, yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri Rayo Sports FC.
Undi mukinnyi wasinye muri Rayon Sports ni Said Irakoze wari usanzwe akina mu Ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba ku rugamba ariko akaba aje muri Rayon yakinaga muri Musongati FC.
Amakuru aturuka mu buyobozi bwa Rayon Sports aremeza ko na Iranzi Jean Claude uherutse kwirukanwa na APR FC na we aza gusinya amasezerano yo gukinira iyi kipe ifatwa nka mukeba.
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW