Digiqole ad

IPRC- South yatsinze Patriots bwa gatatu itwara igikombe cya Playoffs

 IPRC- South yatsinze Patriots bwa gatatu itwara igikombe cya Playoffs

Kapiteni wa IPRC South Niymugabo Sunny, ahabwa igikombe cya PlayOffs

IPRC South yatwaye igikombe cya Playoffs itsinze Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona. Iyitsinze imikino itatu kuri umwe. Ni mu mukino wa kane bakinaga muri itanu baba bagomba gukina batanguranwa gutsinda itatu.

Bushiri Yesman (8) meneur wa IPRC South yagoye cyane Patriots BBC muri PlayOffs
Bushiri Yesman (8) meneur wa IPRC South yagoye cyane Patriots BBC muri PlayOffs

Kuri iki cyumweru tariki 10 Nyakanga 2016, nibwo IPRC South yegukanye itsinze Patriots BBC mu mukino wa kane, amanota 58-56.

Patriots BBC yatsinze umukino wa mbere wa PlayOffs amanota 71-65, IPRC South itsinda umukino wa kabiri amanota 65-63.

Iyi kipe yo mu majyepfo ifite umutoza mushya Charles Mushumba yari yahize kwihimura kuri Patriots BBCyayitwaye igikombe cya shampionat.

IPRC South yihimuye kuko tariki 21 Gicurasi 2016, yatakaje igikombe cya shampiyona ku munsi wa nyuma, itsinzwe na Patriots BBC yari yayisanze iwayo  Huye.

Charles Mushumba yabwiye Umuseke ko ashimira cyane abasore be bashoboye kwihimura kuri Patriots BBC abona nka mukeba.

“Ni ibyishimo byinshi kuri njye no ku kigo nkorera, Patriots ni ikipe nziza ntatinya kuvuga ko ifite abakinnyi beza kurusha izindi mu Rwanda. Ntibyari byoroshye ku basore banjye biganjemo abakiri bato. Gusa kuko yatwaye igikombe cya shampiyona itsinze ikipe yanjye mu rugo, nubwo nari ntarayijyamo, nicyo nabwiye abakinnyi mbabwira ko bagomba gutanga imbaraga zose, tukihimura. Nishimiye ko tubigezeho.”- Charles Mushumba

Amakipe ya kaminuza ya IPRC yombi yitwaye neza kuko IPRC Kigali yatsinze Espoir BBC ku mwanya wa gatatu wa Playoffs.

Umukino ubanza Espoir BBC yatsinze IPRC Kigali amanota 86-85, nyuma IPRC Kigali itsinda imikino ibiri yikurikiranya, amanota 71-69 na 69-57.

Nyuma y’iyi mikino, FERWABA yahembye abitwaye neza mu mwaka wa shampiyona 2015-16, barimo Ally Kazingufu (MVP), Shyaka Olivier (Top Scorer), Umugwaneza Charlotte (MVP mu bagore).

Ally Kazingufu uri mu bihe byiza ntiyafashije Patriots BBC gutwara igikombe cya PlayOffs
Ally Kazingufu (wasimbutse ngo atsinde) uri mu bihe byiza ntiyafashije Patriots BBC gutwara igikombe cya PlayOffs
Ibikombe bya PlayOffs bahataniraga
Ibikombe bya PlayOffs bahataniraga
Byari ibyishimo bikomeye kuri IPRC South
Byari ibyishimo bikomeye kuri IPRC South
Kapiteni wa IPRC South Niymugabo Sunny, ahabwa igikombe cya PlayOffs
Kapiteni wa IPRC South Niymugabo Sunny, ahabwa igikombe cya PlayOffs

FERWABA yatangaje ko amakipe yahawe ibihembo mu buryo bukurikira; Ikipe yegukanye igikombe cya shampionat (Patriots) yanahembwe 1, 500, 000 FRW, espoir yabaye iya kabiri ihembwa 1, 000, 000 FRW.

Ibi ni nabyo bihembo byatanzwe mu bagore kuri APR BBC ya mbere na Ubumwe BBC yabaye iya kabiri.

Muri Playoffs 2016 iya mbere; IPRC-South yahembwe igikombe n’amafaranga ibihumbi magana atanu, iya kabiri Patriots ihabwa ibihumbi magana ane, IPRC-Kigali ya gatatu ihabwa ibihumbi magana atatu naho Espoir BBC ya kane ihabwa magana abiri.

Ibi bihembo ni nako byatanzwe mu bagore kuya mbere yabaye Ubumwe BBC, APR BBC ya kabiri, The Hoops ya gatatu na IPRC-South yabaye iya kane.

Ikipe yatwaye Championnat n’iyatwaye Playoffs nizo zizahagararira u Rwanda umwaka utaha mu majonjora y’ irushanwa Nyafurika ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo (FIBA Africa champions’ cup)

Kapiteni wa IPRC South Niymugabo Sunny, ashimira umutoza wabo mushya Charles Mushumba
Kapiteni wa IPRC South Niymugabo Sunny, ashimira umutoza wabo mushya Charles Mushumba
Shyaka Olivier yahembwe nk'uwatsinze amanota menshi
Shyaka Olivier yahembwe nk’uwatsinze amanota menshi
Ally Kazingufu yahembwe nk'uwitwaye neza muri uyu mwaka w'imikino (MVP)
Ally Kazingufu yahembwe nk’uwitwaye neza muri uyu mwaka w’imikino (MVP)
Umugwaneza Charlotte yahawe igikombe cya shampiyona APR BBC yatwaye mu bagore, anahembwa nka MVP
Umugwaneza Charlotte yahawe igikombe cya shampiyona APR BBC yatwaye mu bagore, anahembwa nka MVP
Bashoboye kwihimura kuri Patriots BBC bayitwara igikombe cya PlayOffs
Bashoboye kwihimura kuri Patriots BBC bayitwara igikombe cya PlayOffs

Photos © R.Ngabo/Umuseke

Roben NGABO
UM– USEKE
.RW

1 Comment

  • uwo wakiriye igikombe ni Bienvenue ntago ari sanny!

Comments are closed.

en_USEnglish