Digiqole ad

Inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga irahugura ku buntu abashaka gutera imbere

 Inzobere mu bucuruzi mpuzamahanga irahugura ku buntu abashaka gutera imbere

Tendai Chinoperekwei umaze imyaka 11 akora akazi k’imenyekanishabikorwa mu bucuruzi  mpuzamahanga agiye kuza guhugura no kwereka abanyarwanda uko bagana inzira njyabukire n’iterambere ku basanzwe bakora ubucuruzi ndetse n’abadafite akazi bashaka gutera imbere.

Tendai yatsindiye imodoka nziza mu gukorana na Green World International
Tendai yatsindiye imodoka nziza mu gukorana na Green World International

Tendai Chinoperekwei akomoka mu gihugu cya Zimbabwe, afite imyaka 35. Mu myaka 11 ishize ubwo ubukungu bw’igihugu cye bwahungabanaga cyane, Tendai ukomoka mu muryango ukennye yiyemeje kwinjira mu bucuruzi bwo kumenyekanisha ibikorwa n’ibicuruzwa ku rwego mpuzamahanga (Multi – level Marketing).

Tendai yahise atangira gukorana na Green World International, sosiyeti ikora imiti iva ku bimera (naturel) ikomoka ku buvuzi bw’Abashinwa ikifashisha ikoranabuhanga ry’Abanyamerika.

Kugeza ubu Tendai  ahembwa umushahara mwiza ndetse amaze kwegukana ibihembo bitandukanye birimo inzu ya ‘Villa’  ifite agaciro ka 150.000 $ (120.000.000 FRW)yahawe na Green World International  n’imodoka 4 amaze gutsindira kubera gukora aka kazi .

Ni umwe mu bamaze kumenyekana cyane kubera kwitabazwa mu bihugu hafi ya byose ku isi nka ‘Public speaker’.

Ku itariki 03  na tariki 04  Nyakanga 2016 nibwo Tendai azatanga amahugugurwa kuri buri muntu ufite ubushake bwo gukora ubucuruzi ariko akabura aho ahera, abakora ubucuruzi ariko batazi kumenyekanisha ibikorwa byabo kurushaho, abadafite akazi bashaka kumenya aho bahera bagatangira kwinjiza amafaranga buri kwezi,…

Aya mahugurwa y’iminsi ibiri azabera mu Mujyi wa Kigali kuri Saint Paul, hafi ya Kiliziya Sainte Famille.

Dieudonné Uwizeye uhagarariye ‘Products’ za Green World International mu Rwanda ari nayo yateguye aya mahugurwa, yatangarije inyarwanda.com ko Tendai azagera mu Rwanda ku itariki 02 Nyakanga 2016, agatangira guhugura abantu ku itariki 03, buri munsi guhera ku isaha ya saa saba z’amanywa kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Uwizeye Dieudonné avuga  ko Tendai afite byinshi azasangiza abazitabira aya mahugurwa bityo ko ufite ubushake wese bwo gutera imbere adakwiriye gucikanwa.

Ati “ Tendai afite ubunararibonye cyane muri Marketing, mu bujyanama mu bucuruzi. Biragoye kumuvuga, uzayitabira niwe uzabasha kubona impano  ye idasanzwe, kandi imiryango ifunguriye buri wese kuko kwinjira bizaba ari ubuntu. »

«Hazanigishwa byinshi ku kamaro ka produit z’iyi sosiyete mu gufasha abantu bafite ibibazo bitandukanye by’ubuzima, byongeye amahirwe yo kubona akazi ni yose muri iyi sosiyeti ku babyifuza, Uyu uzaba ariwo mwanya wo kumenya uko bakabona. »

Dieudonné yongeyeho ko nta mpamyabushobozi runaka uzitabira aya mahugurwa agomba kuba afite, uretse gusa kuba afite ubushake bwo kumenya uko yakora ubucuruzi bukamuteza imbere.

Tendai ni 'public speaker' umaze kumenyakana ku Isi
Tendai ni ‘public speaker’ umaze kumenyakana ku Isi
Tendai yigisha ibyo kwiteza imbere mu bihugu binyuranye ku Isi
Tendai yigisha ibyo kwiteza imbere mu bihugu binyuranye ku Isi
Yagiye abiherwa ibihembo binyuranye
Yagiye abiherwa ibihembo binyuranye
Umwaka ushize yatsindiye 50 000USD
Umwaka ushize yatsindiye 50 000USD

Uramutse ukeneye ibindi bisobanuro kuri aya mahugurwa, wahamagara kuri 0788698813/0728698813/0789920460

********

3 Comments

  • Niba atari ukwiyamamariza ibyabo, bizagirira abanyarwanda umumaro kuko rwose ubukene mu rubyiruko rurangije amashuri buravugiriza.

  • reka nta bushomeri mu Rwanda turi ku kigero kiza nako ngo kidakabije selon les statistiques annoncees buri gihe, nta go tujya tujya ku rugero rubi mu mibare…ikibazo gusa kiri kuri terrain naho mu mibare ni sawa

  • Yes bacye twagiyeyo, duhuriramo na ba membres ba GREEN WORLD INTL bo mu Rwanda, twaramukurikiye ukuntu yigisha, n’umuhanga pe, n’ubwo utajya muri business yabo (Green Worl Intl) wahavana ubumenyi bwo kumenya gukora business yawe bwite. Arigisha wa muntu we, ngo ngwino urebe. Arashoboye kweli kweli. Yamaze iminsi 2 iKigali akomereza Uganda yigisha ibyiza byo kwikorera wivana mu bukene. Abifuza kuzagira ibyo amwungukiraho yavuze ko azagaruka inaha mu mezi 2 tariki 5/8/2016 kuri St. Paul inyuma ya Eglise St. Famille mu Mujyi wa Kigali. Objectif ye ya 1 twabonye yashyizemo n’ukwamamaza ibikorwa byabo(Green World Intl) birimo ibiribwa n’imiti by’umwimerere bitera ubuzima bwiza kdi burambye birwanya ibirwara binyuranye ab’Isi bugarijwe. Yego bisaba amafranga ariko bigafasha kubaho neza kuko ibikoreshwa bituruka kuri Green Worl Intl, n’iby’umwimerere iyo uhuye n’ubicuruza ubisobanukiwe neza agusobanurira uko ukurikiranya buri kimwe ku ndwara runaka cga se regime runaka. Gukurikirana amahugurwa azaba ategurwa niho wabyumva neza kurusha. Kwemera kuba member wabo muri GREEN WORLD INTERNATIONAL, n’ukuba uzi kwamamaza cga gusobanura uko iyo miti n’ibiribwa bikoreshwa n’uko bikiza indwara zinyuranye, ukaba uri umuntu uzi kuvuga/gusobanurira abantu ibyo ubagurisha (izi produits zabo nyine). Uko ugurisha n’uko ubona abo winjiza kuba membres niko nawe uzamuka mumadolari uzahembwa. Bisaba kubona abayoboke bafite amafranga cga bazabona abafite courage mugushakisha abaguzi n’abinjira muri ubu bucuruzi bwabo. N’ufite akandi kazi ntibahejwe washaka umwanya cga ukabikora muri weekend. Tuzahahurire rero turi benshi tariki 5/8/2016, arigisha bikakunyura ukigfuza ko bucya utangira business yawe cga ubinjiramo.

Comments are closed.

en_USEnglish