Digiqole ad

Inzira yonyine yo gukemura ibibazo bya Africa ni uguhanga udushya- Dr Ngirente

 Inzira yonyine yo gukemura ibibazo bya Africa ni uguhanga udushya- Dr Ngirente

Atangiza inama y’ihuriro nyafurika ryo guhanga udushya (AIS/ Africa Innovation Summit), uyu munsi Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko inzira yonyine yatuma Umugabane wa Africa usohoka mu rusobe rw’ibibazo urimo ari uguhanga udushya.

Min Ngirente yavuze ko mu cyumweru kiri imbere u Rwanda ruzatangiza ikigega cyo guhanga udushya
Min Ngirente yavuze ko mu cyumweru kiri imbere u Rwanda ruzatangiza ikigega cyo guhanga udushya

Dr. Ngirente avuga Africa iriho ishora imari mu iterambere ry’ibikorwa remezo, mu buhinzi no zindi gahunda zigamije gukurura ishoramari ryigenga ariko ko uyu mugabane utarabasha kugeza inzego z’abikorera ku rwego rwo kuba nka moteri yo gushaka umuti w’ibibazo byawo.
Avuga ko ibi bituma Africa ikomeza kuba umugabane wugarijwe n’ibibazo byinshi ku bawutuye.
Ati “Mu by’ukuri inzira yonyine yo gukemura ibi, n’ibindi bibazo byugarije ibihugu bya Africa ni uguhanga udushya.”
Yagarutse ku bukungu bwa bimwe mu bihugu bya Africa bukizahazwa no kutishakira ibisubizo, akavuga ko uyu mugabane umaze kubona ko uriya muti wo guhanga udushya ari wo wonyine ushoboka.
Ati “Guverinoma zatangiye gufasta guhanga udushya nk’ingingo ikomeye yabafasha mu majyambere y’ibihugu byazo.”
Ngo ibihugu bya Afruca birimo gushyiraho ibigo biteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya, by’umwihariko nko kuba ikoranabuhanga rya Telephone ngendanwa rifasha gufasha abatuye Africa gukemura bimwe mu bibazo.
Yatanze urugero rw’u Rwanda rwashyizeho gahunda zo guteza imbere ibikorwa byo guhanga udushya ku buryo bimaze guteza imbere izindi nzego nk’ibikorwaremezo n’ubuzima.
Kigali Innovation City, umushinga wa Leta y'u Rwanda ugamije guteza imbere ibyo guhanga ibishya muri Engineering, imibare, ubumenyi (science) no guhanga umurimo
Kigali Innovation City, umushinga wa Leta y’u Rwanda ugamije guteza imbere ibyo guhanga ibishya muri Engineering, imibare, ubumenyi (science) no guhanga umurimo

Ati “Byose byatangiriye kuzamura ibikorwa byo guhanga udushya mu gihugu.”
Minisitiri w’Intebe yavuze ko mu cyumweru gitaha u Rwanda ruzatangiza ikigega k’igihugu cyo guteza imbere ubushakashatsi no guhanga udushya.
Dr. Ngirente yabwiye abahanga udushya baturutse mu bihugu bitandukanye ku mugabane wa Africa ko ari bo bafite urufunguzo rw’ejo ha Africa.

Ibibazo biri hano n”ibisubizo niho biri

Mu kiganiro kihariye n’Umuseke, Simbarashe Mhuriro uyobora ikigo Oxygen Energy cyo muri Zimbabwe avuga ko uyu mushinga we wamaze kugera mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Africa, ukaba urimo gusubiza bimwe mu bibazo by’ingufu bikiri mu bihugu byinshi byo kuri uyu mugabane.
Avuga ko urubyiruko rwa Africa rukwiye kureba amahirwe ari mu mugabane warwo maze rugashaka ibisubizo ku bibazo biri mu bihugu byabo.
Simbarashe avuga ko u Rwanda rumaze gukataza muri gahunda yo guhanga udushya bityo n’ibindi bihugu bikiri inyuma muri iyi gahunda bikwiye kureberaho.
Imvumba y’ibitekerezo by’abahanga udushya izava muri iri huriro riteraniye i Kigali ngo yizeye ko hari umusaruro izatanga mu bihugu bya Africa.
Simbarashe Mhuriro avuga ko ibibazo bya Africa nta wundi uturutse ikantarange uzaza kubikemura, agasaba urubyiruko  guhaguruka rugakoresha ubumenyi rwahawe rugashaka ibisubizo rubinyujije mu guhanga udushya.
Gusa ngo na Guverinona zikwiye kugira icyo zikora, zigashyiraho urubuga rwagutse rwo gufasha abahanga udushya kwagura ubumenyi no kuborohereza mu bikorwa byabo.
Min Ngirente aje gutangiza iyi nama
Min Ngirente aje gutangiza iyi nama

Minisitiri w'Ubuzima n'uwa ICT
Minisitiri w’Ubuzima n’uwa ICT

Abashinze iri huriro bavuze ko riri gusubiza ibibazo bimwe bya Africa
Abashinze iri huriro bavuze ko riri gusubiza ibibazo bimwe bya Africa

Abayobozi bitabiriye iki gikorwa
Abayobozi bitabiriye iki gikorwa

Simbarashe Mhuriro yabwiye Umuseke ko ibisubizo by'ibibazo by'abanyafurika bifitwe na bo
Simbarashe Mhuriro yabwiye Umuseke ko ibisubizo by’ibibazo by’abanyafurika bifitwe na bo

Abitabiriye abenshi ni urubyiruko
Abitabiriye abenshi ni urubyiruko

Aho iyi nama iteraniye muri Kigali Convention Center
Aho iyi nama iteraniye muri Kigali Convention Center

Impuguke mu nzego zitandukanye nko mu burezi bagaragaje ko bishoboka
Impuguke mu nzego zitandukanye nko mu burezi bagaragaje ko bishoboka

Ikoranabuhanga mu bizagirira akamaro guteza imbere gahunda yo guhanga udushya
Ikoranabuhanga mu bizagirira akamaro guteza imbere gahunda yo guhanga udushya

Baramara iminsi itatu bungurana ibitekerezo
Baramara iminsi itatu bungurana ibitekerezo

Hari kuba n'imurikabikorwa ry'ibishya byahanzwe
Hari kuba n’imurikabikorwa ry’ibishya byahanzwe

Ni inama y'iminsi itatu
Ni inama y’iminsi itatu

Photos ©Innocent Ishimwe
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Thank you so much minister for the good words. we are behind to you for improving our nation and Africa in general

Comments are closed.

en_USEnglish