Digiqole ad

Inyigisho za ISPI zizongerera ingufu gahunda za “Vision 2020” na “EDPRS II”

Umuryango w’Abanyamerika ‘International Society Performance Improvement, ISPI’ uharanira kugenzura no gutanga inyigisho ku mpuguke ngishwanama (Consultants) zitandukanye watangije ishami ryawo mu Rwanda kuri uyu wa kane tariki ya 29, ibikorwa byowo ngo bizafasha mu kwihutisha kugera ku cyerekezo 2020 na EDPRS II.

Perezida wa ISPI Klaus Wittkuhn yagaragaje imigabo n'imigambi yayo
Perezida wa ISPI Klaus Wittkuhn yagaragaje imigabo n’imigambi yayo

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2013 umuryango ISPI usanzwe utanga inyigisho ku mpuguke ngishwanama zitandukanye ku isi watangiye guhugura zimwe mu mpuguke zo mu Rwanda, abakurikiranye izi nyigisho bemeza ko ari ingirakamaro.

Makuza Jean Marie Vianney ukuriye ihuriro ry’Impuguke Ngishwanama mu Rwanda “ROPC”, yatangaje ko inyigisho bazavoma kuri uyu muryango w’Abanyamerika zizunganira izindi ngamba zo guharanira kugera ku cyerekezo 2020 na gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri.

Inyigisho zitangwa na ISPI ziba zifite intego yo kongera no kunoza umusaruro mu ngeri z’ubuzima zitandukanye.

Makuza Jean Marie Vianney yagize ati “Gahunda z’iterambere twifuza kugeraho nka Vision 2020 ndetse na EDPRS II, byose byubakiye ku bunyarwanda. Kuba tugiye kongera ubumenyi bugamije kongera umusaruro ni iby’agaciro gakomeye kuko abazatugana na bo tuzajya tubunganira by’ubunyamwuga.”

Avuga ko ibi bizatuma ibigo bitandukanye birushaho gukorana ingufu kuko na byo bizaba byabavomyeho ingamba zakwifashishwa mu kunoza no kongera umusaruro mu byo bakora byose bityo bitume habaho kwihuta mu ngamba ziganisha kuri vision 2020 na EDPRS II.

U Rwanda ni igihugu cya gatutu muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo na Nigeria, iyi gahunda yo guhugura impuguke ngishwanama mu bice binyuranye by’ubuzima, igiye kuberamo.

Umuyobozi wa ISPI ku isi yavuze ko ibitekerezo byiza biganisha ku iterambere bikomeje kuranga na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aribyo babonye bikwiye kunganirwa n’inyigisho batanga.

Klaus Wittkuhn yagize ati “Gahunda nziza z’iterambere zikomeje kugaragazwa na Perezida Kagame, zaba iz’igihugu ayoboye ndetse n’iziharanira kugera ku terambere rirambye ku mugabane w’Afurika twasanze natwe dukwiye kuzunganira.”

Ubu bwunganizi bukaba ari ubwo gutanga inyigisho ku mpuguke zitandukanye z’Abanyarwanda mu guharanira kongera umusaruro mu bigo bitandukanye bibakeneraho serivise kandi ngo biri mu nshingano za “ISPI”.

ISPI akenshi itanga inyigisho zishingiye ku kongera no kunoza umusaruro mu ngeri zitandukanye z’ubuzima hakoreshejwe ibikorwa bifatika kandi byumvikana.

Banatanga impamyabushobozi zo ku rwego mpuzamahanga zitwa “CPT” ku mpuguke ngishwanama ziba zaragiye zirangwa n’ibikorwa by’indashyikirwa mu bigo byazo nyuma yo gukorerwa ubugenzuzi.

Kuva mu mwaka wa 2013 ubwo iri huriro ryatangizaga igikorwa cyo gutanga inyigisho mu Rwanda, abamaze kubona izi mpamyabushobozi bagera kuri batanu ariko hakaba hifuzwa nibura abagera kuri 30 kugira ngo u Rwanda rube rwaza ku mwanya wa mbere muri Afurika, hakaba hizewe ko uyu mwaka uzasiga babonetse.

Makuza Jean Mari Vianney abona inyigisho zizatangwa na ISPI zizihutisha ingamba ziganisha kuri gahunda ya vision 2020 na EDPRS 2
Makuza Jean Mari Vianney abona inyigisho zizatangwa na ISPI zizihutisha ingamba ziganisha kuri gahunda ya vision 2020 na EDPRS 2
uhereye i Bumoso Ingrid Guerra Lopez ushinzwe kunoza imikorere ya ISPI, Steven Kelly na Klaus Wittkuhn
uhereye i Bumoso Ingrid Guerra Lopez ushinzwe kunoza imikorere ya ISPI, Steven Kelly na Klaus Wittkuhn
Impuguke ngishwanama zikomeje gukurikirana izi nyigisho zikomeje gukurikirana izi nyigisho
Impuguke ngishwanama zikomeje gukurikirana izi nyigisho zikomeje gukurikirana izi nyigisho

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish