Digiqole ad

Inyanya zirwanya kanseri ya 'Prostate'

Ikinyamakuru Passeportsante.net, kivuga ko inyanya ari zimwe mu mbuto zifite akamaro kanini yaba mu kuryoshya amafunguro yaba no mu kurwanya zimwe mu ndwara nka kanseri ifata mu duhago tw’intanga ngabo.

Inyanya ntiziryoshya imboga gusa zinarinda kanseri y’amabya

Aya makuru atangaza ko inyanya zikungahaye ku ntungamibiri nka Vitamine C, provitamine A na vitamine nyinshi zitandukanye zo mu itsinda B, ibyo bigatuma kurya inyanya kenshi biba mu birinda umugabo kuba yakwibasirwa na kanseri ifata amabya y’abagabo.

Mu gihugu nka Canada, ngo haboneka abagabo batari bake basanzwemo iyi kanseri, bigasobanurwa ko inyanya zigira uruhare mu kurwanya ugusaza kw’uturemangingo akenshi bikunze kuba intandaro yo kurekura uburozi butewe no gukora cyane (oxidants).

Aya makuru avuga ko abagabo barya inyanya baba bashobora kugabanya ibyago byo kurwara iyi kanseri ku kigareranyo kiri hagati ya 10 na 22%, ugereranyije n’abatarya inyanya muri rusange.

Ibi kandi ngo birushaho kuboneka cyane nko ku bantu basanganywe ibimenyetso byo kuba barwara iyi kanseri, aho usanga amahirwe yo kutibasirwa nayo yiyongera iyo bariye inyanya.

Aya makuru avuga ko uku kurya inyanya bishobora no kurwanya izindi kanseri nk’iy’ibihaha, kanseri y’impindura, kanseri y’urura rw’amata, kanseri ifata ku mwoyo (annus), kanseri yo mu kanwa, kanseri y’ibere na kanseri yo muri nyababyeyi ku bagore.

Ibi usanga bigirwamo uruhare n’icyitwa lycopène kiboneka mu nyanya.

Aya makuru akomeza avuga ko kandi usanga inyanya kimwe n’izindi mbuto nyinshi zitandukanye, bigira uruhare mu kurwanya indwara zibasira urwungano nyamaraso n’urw’umutima muri rusange.

© 2012 Passeportsante.net

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Irwanda inyanya zihari kubwinshi! Hehe na kanseri yamabya! Ahubwo nibarize: ngo kwikinisha kumugabo byamuviramo kanseri yamabya? Musugire

Comments are closed.

en_USEnglish