INYAMIBWA zirongeye zigarutse gususurutsa ab’i Kigali
Abataramanye n’iri torero kuwa 23/03/2012 mu ihema ryo ku gicumbi cy’umuco i Remera, igitaramo cyahumuje bavuga ko banyuzwe ariko badashize ipfa, INYAMIBWA zagarutse, ihuriro ni hahandi kuri uyu wa 02 Kanama 2013.
Aba bakobwa n’abahungu b’Inyamibwa za AERG ya Kaminuza y’u Rwanda icyo gihe bagaragarije abari aho ko koko umuco nyarwanda ugihari kandi urubyiruko ruwukomeyeho, mu mbyino, ibyivugo, imihamirizo, ikondera nibindi bya gakondo yacu.
Abakunzi benshi cyane ba gakondo INYAMIBWA zabateguriye igitaramo bise “Turwambike inkindi” nabwo kizabera mu ihema ry’umuco riri inyuma ya Stade Amahoro guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.
Imbyino z’imishayayo, imishangiriro by’abakobwa b’inyamibwa, ibyivugo, urusengo, ikinimba, ikinyemera ndetse n’imihamirizo y’abasore b’Inyamibwa nibyo muhishiwe.
Nduwayo Jean Paul umuyobozi w’INYAMIBWA avuga ko umwaka ushize byari byiza cyane, ariko ubu ari agahebuzo.
Ati “ Twabateguriye byinshi kandi byiza cyane kurushaho, intego yacu nk’urubyiruko ni ukwigira, niyo mpamvu dusaba umuntu kwitwaza udufaranga two kudufasha natwe kugera ku ntego zacu. Two kudushyigikira kugera kubyo twiyemeje nk’urubyiruko.”
Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga 2000Frw ku bana, 3000Frw ku bantu bakuru na 5000Frw mu myanya y’icyubahiro. Iki si igiciro kuri bo ahubwo ni inkunga ikubiyemo n’ibyo baba bakoresheje babategurira ibyiza.
Ab’i Huye nabo ntabwo babibagiwe kuko niho ku gicumbi cyabo, kwinjira bikazaba ari 3000Frw mu myanya y’icyubahiro, 2000Frw ku bakuru na 1500Frw ku bana bato, iki kikazabera munzu mberabyombi ya Huye ku cyumweru tariki 04 Kamena guhera saa kumi n’ebyiri naho.
Roger Marc Rutindukanamurego
UM– USEKE.RW