Digiqole ad

Intwarane zajuririye ibyo kuba zifunzwe iminsi 30

Abantu icyenda (9) bo mu itsinda «Intwarane za Yezu na Mariya», kuri uyu wa 19 Kanama basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kurekurwa, kuko ngo bafashwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Intwarane mu rukiko zijuririra gufungwa iminsi 30/ photo Umutesi A
Intwarane mu rukiko zijuririra gufungwa iminsi 30/ photo Umutesi A

Aba biyita Intwarane za Yezu na Mariya bari bakatiwe iminsi 30 y’igifungo by’agateganyo, mu gihe hagikorwa iperereza ku byaha barerwa byo gukora imyigaragambyo batabifitiye uburenganzira.

Ubushinjacyaha buvuga ko icyemezo cy’Umushinjacyaha wa mbere ari ikiziranenge, ko nta mpamvu yo gukurikiranwa bari hanze kuko iyo baza koko gutumwa n’Umwuka Wera baba barasabye uburenganzira bwo kubonana n’Umukuru w’Igihugu bakamubwira ubutumwa bwe, aho kugenda babubwira uwo babonye wese.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko kujya mu mihanda bitumvikana ukuntu bose bahuriye ahantu hamwe, bityo ibyo bakoze bikaba ari umugambi bari bateguye nkuko bitangazwa na Izuba Rirashe.

Ikindi ngo ni uko ngo nta mpamvu n’imwe bavuga ko Roho Mutagatifu ariyo yabatumye kuko nta kintu na kimwe kibyerekana.

Abunganira aba baregwa, bavuga ko abakiriya babo bagombye kurekurwa kuko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi ko nta mugambi mubi bari bafite, kuko muri urwo rugendo rwabo batari babivuganye.

Umwe mu bari bitezwe muri izi ntwarane yitwa Chantal Mutamba.

Mu rukiko yamaganye umwunganira mu rukiko avuga ko atazi uwamuzanye n’icyo aje kumufasha, umwunganira we yahise avuga ko Chantal ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe.

Chantal Mutamba mu rukiko yateye hejuru avuga ngo abandi umunani nibabarekure kuko ariwe Bikiramariya yahaye ubutumwa.

Abunganira abaregwa bavuga ko abo bunganira babonye mugenzi wabo afashwe n’Umwuka akagenda, abandi nabo biyemeza kumukurikira kugira ngo adahura n’ikibazo mu nzira ngo kuko batari bazi aho agiye.

Aba babunganira bashoje basaba ko abo bunganira bakurikiranwa bari hanze, kuko nta mugambi mubisha bari bafite wo guteza umwuka mubi mu gihugu ndetse no mu benegihugu.

Ubushinjacyaha bwashoje buvuga ko ibyo bavuga byose ari ukubeshya, kuko icyemezo cy’Umushinjacyaha wa mbere nta nenge gifite, naho ibyo bavuga ko bafashwe mu buryo butemewe n’amategeko bikaba atari byo kuko polisi itari kubarebera banyuranya n’amategeko.

Urukiko rumaze kumva uko impande zombi zisobanuye, rwafashe umwanzuro w’uko urubanza ruzasomwa kuri 29 Kanama 2013 saa cyenda z’umugoroba.

Intwarane zafashwe ku wa 21 Nyakanga 2013, aho zavugaga ko zifite ubutumwa zishyiriye Umukuru w’Igihugu, ko natihana ngo abuze n’Abanyarwanda gukora ubusambanyi n’ibindi byaha, ko amaraso azameneka ari meshi kurusha ayamenetse mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Intwarane za Yezu na Mariya, bivugwa ko ziba mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugege, mu rugo rwa Nyirahabyarimana.

Itegeko mu Rwanda rihana umuntu wese ukoresha cyangwa ukora inama, imyigaragambyo, itubahirije amategeko.

Izuba Rirashe

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Hahahah Intwarane kweli!!!!!!! Ariko nkaba bari bahaze ibiki?
    Mu mihanda no k’Umusaza ngo bagiye kumuhanurira mwuka wera yababwiye!
    Ese iyo bamwandikira nka wamusaza wo mu Ruhango bagatuma Umuseke
    Nibarusome ntakundi nibo barushigishe

  • uzirinde gucira mugenzi wawe urubanza kugirango utazashyirwa mu rubanza.Ushaka iki ku mugaragu wundi yahagarara cyangwa yagwa ibyo ni ibya Shebuja.
    Kandi uvuze ko Nyirurugo yapfuye cyangwa azapfa siwe uba umwishe,abagira Imana bagira ababagira inama

    • Ubuhanuzi se ntuburangije utiriwe usakuriza abantu cg ujya mu buroko? Ariko se ni ubutumwa muhabwa cyangwa ni ibyifuzo byanyu?

  • Ariko ko hari abibwira ko ibyo bavuga bitababaza abandi, buriya uwavuga ko Repubulika ya KIVU igizwe n’U Rwanda, Uburundi, Kivu zombi, Ubufumbira na ntungamo n’Akagera, ko ikwiye gushyirwaho, buriya Kikwete ntabwo yazengera? Nyamara iki Gihugu gishya cyakemura ibibazo byose byo muri aka karere. Umuco umwe, indimi zimwe, amoko amwe, ibibazo bimwe.Umuperezida yajya amara manda imwe y’imyaka itanu, bakagenda basimburana bava mu bice bitatu by’ingenzi bigize iyo repubulika.Iki ni igisubizo nkeka ku giti cyanjye.

    Mugire amahoro.

    Ndabashimiye.

    • Ibyo wari uvuze nibyo kabisa ariko haricyo wishe muri byo, ko nta rurimi abo bantu bavuga rwitwa Kivu ahubwo bahurira ku rurimi rw’ikinyarwanda, kuki utavuze ko yakwitwa Repubulika y’ u RWANDA ko nu bundi aruko byari bimeze bigasenywa n’umubirigi yo kwicwa n’Imana y’U RWANDA? NI U RWANDA and not KIVU! BRAVOOO!

  • “Ikindi ngo ni uko ngo nta mpamvu n’imwe bavuga ko Roho Mutagatifu ariyo yabatumye kuko nta kintu na kimwe kibyerekana”.
    Aba bamushinjacyaha ntabwo bazi ko iby’umwuka (Roho Mutagatifu) bibonwa kandi bikamenywa n’ abafite umwuka!
    Niba koko ibyo bavuga bivuye ki Mana ntakizabibuza kuba, niba ari ubutumwa bwa shitani nabyo bizagaragara.

  • Ko ceceka uyoboke byahindutse umuco nyarwanda se,bariya bajyaga he?gusa igihe kizagera maze tuvuge tudakebaguza!

    • uruciye munsi ntamenya ikiruri imbere

  • abanyamurengwe .com

  • Mutsikame,babakubite amannyo atohe,urwishigishiye ararusoma.

  • Ariko,abo navuze bakubitwa si ababurana ahubwo ni ababacira urubanza ndetse nabatarumva ko byose bigiya guhinduka.

  • Ni mubareke batahe ariko bisubireho kuko hari umurongo utarengwa. Bagombye kumenya ko hari ahantu utajya utabyemerewe. Erega bashobora kuba barasaze !!! Ni mubohereze kwamuganga niba mutabarekuye.

  • Ugahaguruka ngo ugiye kubwira Kagame ngo ategekesha igitugu?witwaje se iki?ko we yitwaje imbunda akabibwira Habyara?

  • ngo baba murugo kwa nyirahabyarimana??!!! bari bahaze umuzimu wa habyarimana cyangwa!!! uwabakubita ibiboko barakavunumuheto!!!

    • Hahahahahahaha umbaye kure nseka utarebye pe ahuuuuuuuuuuuuuuu.

  • Ariko intumwa za Yesu ibyo babibwiwe na nde ko arizo?? Imana ubwayo yivugiye ko nta kindi kintu kikiri hagati yacu nayo, uretse Yesu uzajya adufasha kugera kuri Se wo mu ijuru, cg natwe tukivuganira nayo direct! Nta ntumwa rero dukeneye, ahubwo niba bashaka kwigisha ijambo ry’Imana bari gusaba stade, bakayibaha bakabona kwigisha cg kuvuga ubwo butumwa mawee!!! Bafunge izo mbura mukoro.

  • gutumwa n’umwuka wera ntago twabitindaho kuko birashoboka ntago ari aba mbere mwuka wera yaba atumye ku bantu. gusa niba baratumwe k’umukuru w’igihugu se abandi twagombaga kumenya message ye? niba ari message personnel ni personnel nyine,bagombaga kuyimushyira mu ibanga nkuko bayihawe mu ibanga batagiye batanga amatangazo kubo batatumweho.

    Nibahanwe kuko mwuka wera ntago akorera mukavuyo kandi nta nubwo ari injajwa. gusa niba ibyo barimo ari ukuri, bazabanze basabe impano y’ubwenge kuko niyo mpano iyobora izindi zose. watumwa k’umuntu ariko iyo ubuze ubwenge mu gutanga ubutumwa, uta agaciro n’ibyo uvuze ukabitesha agaciro kandi wenda byari ukuri. bagombaga kumusanga bakamubwira batiriwe birirwa biruka ikiyovu cyose bateza akajagari n’akavuyo muri quartier.

    Nibareke gusebya abahanuzi kuko tuzi kandi twemera ko bahari batarapfukamira bayari kandi bahanura mukuri no mu mwuka. ikindi, niba ari umuntu umwe wahawe iyo message abandi bayimenye bate? iyo ni imyuka ibakoresha ntago ari umwuka wera. mwuka wera ntagira akavuyo, ntateranya abantu kandi nta nubwo ari injajwa nongere mbisubiremo.

  • Ubutumwa bwa he se ko ari imitwe y’abanyarwanda! Yesu ko yigishaga yigeze ajya kwigisha mu ngo z’abantu? Abo se ni bo bambere babonekewe cg babwiwe ubutumwa? ko mubo tuzi twese ntawe nunvise ajya kuvuga ubutumwa mu ngo zabandi! Bavane amayeri aho.

    • Shyaka we, sinshaka kuvuga ko ziriya ntwarane zari zifite ubutumwa bw’Imana, ndagusubiza kubyo uvuze kuri Yezu.
      Nibyo koko Yezu yasanze abantu mu ngo arigisha.
      Nibyo koko Yezu yakoranyaga abantu ku murenge akigisha.
      Nibyo koko Yezu yohereje intumwa ze mu mago kubwiriza abantu.
      Ntiwibeshye rero.

  • yewe, abantu baratinyuka. niba nta burere bafite, ntabwo byibuze bakwubaha MWENYEWE ko ali PRESIDENT wa Repubulika y’Urwanda ko nabo nabonye ali abanyarwanda nkatwe twese ? amategeko akore ibyo agomba gukora kandi babakanire urubakwiliye.

  • Ese birashoboka kugira sense mubyo dusobanura tudasesereje uwo ariwe wese? Bariya babyeyi bavuze ko batumwe kuri Perezida ariko babibwira abandi batari uwo batumweho. Baraburanishwa hakurikijwe itegeko. That is all!

    Umunsi mwiza.

  • ntibiziko imana atari igicyinisho.

  • nkwibwirire wowe fulaha tumusifu,bariya babyeyi nta muntu wabasesereje rwose, ahubwo le fait que batazi uwo batumweho, ni nayo mpamvu ibyo batumwe tutabihaye agaciro.none se ni gute bafata ubutumwa bw’umuntu umwe bakabutangariza isi yose? ibi bakoze ni propagande nayo iteguranye ubuswa, kandi nibyo ntago ushobora kubeshya no gusebanya witwaje mwuka wera ngo ugire amahoro.ubona ngo barushwe ubwenge na wa musaza wamwandikiye amusaba kubonana nawe!!!! ntiiyamwakiriye se!!!icyo yashakaga kumubwira se twigeze tukimenya? nta nubwo byaturebaga. nibakatirwe n’abandi bafite ubujiji nka buriya babonereho ko iby’umwuka bisobanurwa mu mwuka kandi bigasobanurwa na mwuka wera gusa.

  • Ibyo ni amaranga mutima,mwukawera ntaziramumarangamutima,.mwukawera agegwananyirawo twese turasenga.

  • Sha Imana yo basigaye bayivugira n’ibyo itabatumye pe!Kandi nibobyarahanuwe ko muminsi yanyuma hazaduka abahanuzi benshi Yego n’abukuri bariho ariko ab’ibinyoma nibo benshi!!!!Mana tabara!!!!!1

Comments are closed.

en_USEnglish