Digiqole ad

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco iri gutegura Poritiki y’Indimi mu Rwanda

 Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco iri gutegura Poritiki y’Indimi mu Rwanda

Abayobozi ba RALC baganira kuri poritiki y’indimi

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) irategura Poritiki y’Indimi mu Rwanda, iyo poritiki izafasha Abanyarwanda  kumenya neza uko bakoresha indimi zikoreshwa mu Rwanda mu butegetsi ari zo: Ikinyarwanda, Icyongereza n’Igifaransa bisanzwe bikoreshwa, n’Igiswahiri kigiye kwiyongeraho kuko umushinga ukemerera gukoreshwa mu butegetsi uherutse kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Ukwakira 2016.

Abayobozi ba RALC baganira kuri poritiki y'indimi
Abayobozi ba RALC baganira kuri poritiki y’indimi

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Bwana NSANZABAGANWA Modeste avuga ko Poritiki y’Indimi ari amategeko, amabwiriza n’ingamba bigenga imikoreshereze y’indimi mu gihugu kandi ko n’iyo ururimi rwaba rumwe, poritiki ari ngombwa kugira ngo habeho imirongo migari cyangwa amategeko rugenderaho; bityo ntirukoreshwe uko abantu bishakiye ahubwo bakarurinda, rugakomeza kuba ururimi ruhamye.

Uyu muyobozi kandi akomeza avuga ko Poritiki y’Indimi mu Rwanda ari ngombwa bitewe n’uko u Rwanda rwahisemo gukoresha indimi nyinshi; bityo, hakaba hakwiye kujyaho gahunda yatuma zitabangamirana.

Yagize ati “Ni ngombwa cyane. Muri 2003, twahisemo ko twakoresha indimi eshetu, ururimi rw’Ikinyarwanda n’izindi ebyiri mpuzamahanga ari zo Icyongereza n’Igifaransa. Iyo indimi zibaye nyinshi rero birumvikana ko na poririki iba ikenewe kurusha iyo ururimi ari rumwe, kuko iyo indimi zibaye nyinshi zirahangana ndetse rimwe na rimwe zikaba zabangamirana iyo zidacunzwe neza.”

Iyi poritiki itegurwa igaragaza ko ururimi rw’Ikinyarwanda rudasuzuguritse ugereranyije n’indimi z’amahanga zigenda zinjira mu Gihugu, bityo kikaba kitagomba kuryamirwa na zo, ahubwo kikaba ku isonga nk’ururimi rugomba kwitabwaho by’umwihariko.

Biteganyijwe ko inyandiko izaba ikubiyemo iyi Poritiki izaba yarangiye bitarenze Kamena 2017, ikazashyirwa ahagaragara nyuma yo guca mu nzego zitandukanye zibifitiye ububasha zimimo Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC).

Iyi poritiki iteganya ko igihe umuntu agiye gukoresha indimi nyinshi zirimo Ikinyarwanda, kigomba kubanza izindi zigakurikira nk’uko bishimangirwa n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi Bwana NSANZABAGANWA. Ati: “Igihe bibaye ngombwa ko ukoresha ndimi ebyiri cyangwa zirenze harimo n’urw’Ikinyarwanda, ni rwo rukwiye kuza mbere; haba mu kwandika ku nzugi, ku byapa, kwandika no kuvuga amatangazo,n’ibindi, urimi ruza mbere ni Ikinyarwanda. Ibyo ni byo twifuza, ni byo dusaba Abanyarwanda.

Umuyobozi w'ishami ry'ururimi, Bwana NSANZABAGANWA Modeste
Umuyobozi w’ishami ry’ururimi, Bwana NSANZABAGANWA Modeste

Gusa ku rundi ruhande, uyu muyobozi avuga ko atari ihame mu mbwirwaruhame cyanecyane igihe umuntu yatumije inama nyunguranabitekerezo. Muri uru rwego, ni byiza guhera ku rurimi rwumvwa na benshi mu bitabiriye inama, nyuma akaza gusemurira bake batumva ururimi rwatangiriweho. Ibi Inteko ntabwo ibifata nk’ivangandimi cyane ko ari byo yifuza ko byajya bikorwa aho gufata interuro y’Ikinyarwanda ukayinobekamo amagambo y’urundi rurimi, ahubwo wavuga mu rurimi rumwe, nyuma ukaza gusemura mu rundi.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ikangurira Abanyarwanda kutirara ku byerekeye imikoreshereze y’indimi nyinshi u Rwanda rwahisemo gukoresha; kwitonda mu kuzikoresha cyanecyane birinda ivangandimi ryica ubwumvane. Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi muri iyi Nteko, asanga u Rwanda nirubasha kandi rugashobora gukoresha neza indimi nyinshi bizaba ari amahirwe akomeye ku buryo n’amahanga azajya aza kurwigiraho. Akomeza avuga ko muri iki kinyejana turimo, kuvuga indimi nyinshi ari ukwiyongerera agaciro. Atanga ingero ko Abayobozi b’Ibigo cyanga Amashyirahamwe Mpuzamahanga akomeye ku isi akenshi baba bavuga neza indimi mpuzamahanga zirenze rumwe.

********

1 Comment

  • Inteko Nyarwanda nikomereze aho kuko indimi zirahari turanazikoresha ariko ugasanga agaciro zihabwa n’amategeko atari ko ba nyiri ukuzikoresha baziha. Ukumva ngo Umunyeshuri w’Umunyarwanda yirukaniwe ko yavuze Ikinyarwanda ku ishuri! Indimi z’amahanga zirakenewe rwose na cyane ariko hateganywe uko buri rurimi rukoreshwa. Ikindi dusaba Inteko ni ukwita ku ndimi zishyirwa ku byapa kuko ziba zuzuyemo amakosa menshi.

Comments are closed.

en_USEnglish