Digiqole ad

Intambara ya Michael Ross na Azion

Italiki ya Album launch niyo ntandaro

Keretse hari igindutse ariko amakuru dukesha ibitanganzamakuru byo muri Uganda avuga ko Vampino, Micheal Ross na Aziz Azion bazakora ibitaramo byo gushyira ahagaragara alubumu (Album) zabo ku munsi umwe.

Mu ntangiriro z’uku kwezi Vampino yatangaje ko yemeranyijwe na Micheal Ross ko bazashyira kumugaragaro alubumu zabo mu gitaramo  bise ON FIRE ku italiki 24 Kamena uyu mwaka.

Kandi batangazako bahisemo iyi taliki mbere y`igihe kugira ngo bidahurirana n`ibindi bitaramo bya bandi bahanzi.  Nyunma ngo nibwo baje kumenyako Aziz Azion yatangaje kuri facebook na twitter  ko arimo gutegura igitaramo kuri iyo taliki nabo bamaze guhitamo.

Vampino avuga ko batakwihanganira umuntu wese wabavangira kuri iriya taliki, mu gihe  Aziz nawe bigaraga ko azashyira ahagaragara alubum yise My Oxygen” album launch kuri iyo taliki ahitwa Kati Kati, Calendar Rest Hotel and KK beach Ggaba anavugako izaba iyambere muri bitaramo bya  live music bizaba muri uyu mwaka .

Intambara hagati yaba bahanzi ikaba ngo itoroshye, bakaba kandi ari abahanzi bagenzweho cyane mu gihugu cya Uganda.

RUGAMBA O, OSCAR  N.

Umuseke.com

2 Comments

  • ariko uziko abahanzi bapfa ubusa nk’abana bakurikirana!urebye usanga baba bashaka igituma bavugwa mubitangazamakuru!naho ubundi iyi si intambara bazage muri libya niho iri

  • Nga lwakki tebekuba? Kasta bakusse? Si ba luganda? Ka balepuke.
    Eh Ense eno…..Banange nze nasoberwa.

Comments are closed.

en_USEnglish