Digiqole ad

Inguzanyo ya Moto izabakura mu bukene

Abanyamuryango ba koperative COTTAMOHU (Copérative des transports de taxis et de moto de Huye), batangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 21 Mata 2011 ko banejejwe cyane n’inguzanyo y’amamoto ku nguzanyo bahawe na Vision Finance.

Baganira n’umuseke.com  bamwe mu banyamuryango ba koperative bahawe aya mato batangaje ko bashimishijwe n’iki gikorwa  bakaba bavuga ko kuba bagiye kwikorera  kugiti cyabo bigiye gutuma biteza imbere  n’imiryango yabo bagacika ukubiri n’ubukene.

Uwihanganye Peter ni umwe mu bahawe moto aganira n’umuseke.com  yagize ati: “biranshimishije cyane, mbonye uburyo bwo kwiteza imbere ntegura ejo hazaza hanjye” , Uwimana yakomeje avuga ko ashishikariza nabagenzi be bataramenya akamaro ka koperative ko bayigana kuko avuga ko ariyo nzira y’iterambere.

Mukagasana Caritas umudamu wari waherekeje umugabo we gufata iyo moto yatangarije umuseke.com ko kuba umugabo we abanye moto bizatuma bava mu bukene bakiteza imbere

Mukagasana ati: “iyi moto izadufasha cyane kwikura mu bukene twari turimo, nk’ubu  umugabo wanjye nta moto yarafite none ubu arayibonye bizatuma twiteza imbere”.

Kabenga Bernard  umwe mu bakozi ba Vision Finance ikigo cyatanze iyi nguzanyo  ati: “ Vision Finance itanga service z’imari n’izitari z’imari mu banyarwanda bose, itanga inguzanyo ku bahinzi, aborozi, itsinda ry’abantu bake, etc..”.

Kabenga yakomeje avuga ko kuba baratanze inguzanyo kuri  iyi koperative biri mu cyerekezo cyabo akaba  yongeraho bagennye n’uburyo bazajya bayishyura n’inyungu ya 2.5 %.

Ubu  akaba ari kunshuro ya mbere iyi koperative isabiye inguzanyo abanyamuryango bayo aho hatanzwe moto 13 muri mirongo itatu(30) zari ziteganijwe  gutangwa  uyu munsi ,  mu masezerano iyi koperative ifitanye na Vision Finance bakaba baremerewe moto  ijana (100), moto imwe ikaba ifite agaciro ka 1 230 000 Frws.

Iyi koperative, COTTAMOHU, ikorera mu karere ka Huye  ikaba yarahawe ubuzima gatozi ku ya 07/09/2011,ubu  ikaba ifite abanyamuryango barenga  500.

Bahabwa ibyangombwa byazo
Bahabwa ibyangombwa byazo
zimwe muri moto za tanzwe
zimwe muri moto za tanzwe

Pascal Gashema

Umuseke.com

2 Comments

  • muraho
    mwazatubwirira abo bantu natwe bakaza iwacu?
    courage
    nkunda uburyo mutugezaho amakuru ku gihe kandi vuba

  • umubare wa moto zitangwa uracyari hasi cyane none kugirango twihute mu iterambere nihongerwe umubare wazo uhagije.n’indi mijyi nirebereho bikwire mu RWANDA HOSE.BRAVO COTTAMOHU N’UBUYOBOZI BWAYO BURIMO N’INTITI,BRAVO VISION FINANCE.

Comments are closed.

en_USEnglish