Digiqole ad

Ingorane zo gushaka umunyayorudaniyakazi ni nyinshi cyane

N’ubwo umuntu wese afite uburenganzira ku bwenegihugu, mu gihugu cya Jordanie ho ngo ibintu siko bimeze kuko iyo umugore waho ashatse umugabo w’umunyamahanga, bigira ingaruka zikomeye ku bana babo kuko bimwa ubwenegihugu.

Nima Habashney
Nima Habashney washakanye n'umunyaMaroc

Abagore muri Jordanie ngo iyo bashatse aba bagabo b’abanyamahanga, abana babo ndetse n’abagabo babo ntibagomba kugira uburenganzira ku bwenegihugu bwa Jordanie.

Ngo n’ubwo abana babo baba barahavukiye bakahakurira, bakanemererwa kuhaba, ubu burenganzira ntibabuhabwa. Ibi biniyongeraho kudahabwa impapuro zisimbura ibibaranga ndetse n’ibindi byangombwa bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Kwimwa ubwenegihugu ku bana bavutse ku mugabo w’umunyamahanga, biraba mu gihe muri Jordanie hatuyemo impunzi z’abanyapalesine (les palestiniens) zigera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 98,  kuri ubu zibeshejweho n’inkunga zigenerwa n’umuryango w’abibumbye (ONU).

Nyamara ariko nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru le monde, ngo umugabo w’umunyayorudaniya washatse umugore w’umunyamahanga (ukomoka mu kindi gihugu), abana babo bahabwa ubwenegihugu bwa Jordanie, kabone yemwe n’ubwo ngo baba batarakojeje ibirenge byabo ku butaka bw’iki gihugu.

Umunyayorudaniyakazi Nima Habashney, washatse umugabo ufite inkomoko mu gihugu cya Maroc, afite ibibazo bimukomereye kuko kugeza magingo aya abana be bagera kuri batandatu bimwe ubwenegihugu bw’igihugu bakuriyemo bakanavukiramo. Kuva mu mwaka wa 2004 ari guhangana n’iki kibazo ariko kikaba nanubu kitaracyemuka.

Uretse kuba aba bana barimwe ubwenegihugu, ngo nta n’ubwo bemerewe uburengazira bwo guhabwa akazi, kwivuza ndetse n’ibyangombwa byo gutwara imodoka (permis de conduire).

Ferdinand Uwimana
Umuseke.com

3 Comments

  • yewe iri ni ihohoterwa rikomeye cyane rikorerwa aba bagore.ntibyunvikana ukuntu umugabo yagira uburenganzira ku gihugu ariko umugore we ntibishoboke

  • Aka na kumiro amahanga asuzugura abagore, sindabona noneho idini rya Islamu ryo rero nagahoma munwa

  • Biterwa n’itegeko nshinga igihugu kigenderaho, hari ibihugu umuryango ushingiye ku mugore cg kumugabo. Bityo umwana abarwa ku mugabo cg ku mugore bitewe n’amategeko igihugu kigenderaho(urugero muri china umukobwa w’umushinwa abyaranye n’umunyamahanga umwana ntabwo aba umushinwa) wowe zawadi rero ntuzanemo ib’ubusilam byose ni gahunda y’igihugu.

Comments are closed.

en_USEnglish