Digiqole ad

Ingingo z’ingenzi ukwiye kumenya ziri mu Itegeko Nshinga riri kuvugururwa

 Ingingo z’ingenzi ukwiye kumenya ziri mu Itegeko Nshinga riri kuvugururwa

Umushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga watowe n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, ugizwe n’ingingo 172. Buri ngingo ni ingenzi ariko Umuseke waguhitiyemo iz’ingenzi cyane nibura buri munyarwanda ubishaka akwiye kumenya.

12

Izi ni zimwe muri zo;

Mu irangashingiro;

Twebwe Abanyarwanda;

*Tuzirikanye ko Imana isumba byose kandi ishobora byose
*Twiyemeje kubaka Leta yubahiriza amategeko, ishingiye ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ku bwisanzure no ku ihame ry’uko abenegihugu bose bareshya imbere y’amaetgeko.

 

Ingingo ya mbere:

Ubutegetwi bwose bukomoka ku banyarwanda kandi bugakoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’iri Tegeko Nshinga.

Nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bashobora kwiha ubutegetsi.

Ingingo ya 9: Ibiranga igihugu cy’u Rwanda

Ibiranga igihugu cy’u Rwanda ni ibi bikurikira;

1.Ibendera ry’igihugu
2.Intego y’igihugu
3.Ikirango cya Repubulika
4.Indirimbo y’igihugu

Ingingo ya 10: Amahame remezo

Leta y’u Rwanda yiyemeje kugendera ku mahame remezo akurikira;

1.Gukumira no guhana icyaha cya Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya bya Jenoside, kurandura burundu ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyo igaragarariramo byose.

Ingingo ya 16:Ubudahangarwa bw’umuntu

Umuntu ni umunyagitinyiro kandi ni indahungabanywa

Leta n’izindi nzego zose z’ubutegetsi zifite inshingano ndakuka zo kumwubaha no kumurengera.

Ingingo ya 20; Uburenganzira bwo gushyingirwa no kugira umuryango

Uburenganzira bwo gushyingirwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko.

Ugushyingirwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe.

Ingingo ya 22; Uburenganzira bw’umwana bwo kurengerwa

Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we, abandi banyarwanda na Leta, bitewe n’ikigero n’imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda n’amategeko mpuzamahanga.

Ingingo ya 26; Kubaha imibereho bwite y’umuntu n’iy’umuryango

Imibereho bwite y’umuntu, iy’umuryango we, urugo rwe, ubutumwa yohererezwa n’abandi ntibishobora kuvogerwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko,icyubahiro n’agaciro ke bigomba kubahirizwa.

Urugo rw’umuntu ntiruvogerwa. Ntihashobora gukorwa isakwa mu rugo cyangwa kurwinjiramo kubera impamvu z’igenzura nyirarwo atabyemeye, keretse mu bihe no mu buryo biteganyijwe n’amategeko.

Ingingo ya 28; Uburenganzira ku gihugu no ku bwenegihugu

Buri munyarwanda afite uburenganzira ku gihugu cye. Nta munyarwanda ushobora gucibwa mu gihugu cye.

Buri munyarwanda afite uburenganzira ku bwenegihugu nyarwanda.

Ubwenegihugu burenze bumwe buremewe.

Ntawe ushobora kwamburwa ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.

Abantu bose bakomoka mu Rwanda n’ababakomokaho bafite uburenganzira bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, iyo babisabye.

Ingingo ya 37: Uburenganzira ku mutungo bwite

Buri muntu afite uburenganzira ku mutungo bwite, waba uwe ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi.

Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.

Uburenganzira ku mutungo ntibuhungabanywa keretse ku mpamvu z’inyungu rusange mu bihe no mu buryo buteganywa n’amategeko kandi habanje gutangwa indishyi ikwiye.

Ingingo ya 38: Uburenganzira ku mutungo bwite w’ubutaka

Umutungo bwite w’ubutaka n’ubundi burenganzira ku butaka bitangwa na Leta.

Itegeko rigena uburyo bwo gutanga, guhererekanya no gukoresha ubutaka.

Ingingo ya 40: Ubwisanzure mu mitekerereze no mu myemerere

Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

Kwamamaza ivangura rishingiye ku isanomuzi, ku karere, ku bwoko cyangwa ku macakubiri ayo ari yo yose bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 43:Uburenganzira bwo guteranira hamwe

Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe.

Ubwo burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.

Ubwo burenganzira ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’amategeko.

Ingingo ya 44: Aho uburenganzira n’ubwisanzure bigarukira

Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure bw’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, umutuzo rusange n’imibereho myiza muri rusange biranga Igihugu kigendera kuri demokarasi.

Ingingo ya 48: Inshingano yo kubana neza n’abandi

Umwenegihugu wese afite inshingano zo kutagira uwo avangura no kugirana na bagenzi be imibanire igamije kubumbatira, guharanira no gushimangira ubwubahane, ubufatanye n’ubworoherane hagati yabo.

Ingingo ya 51: Inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko

Umwenegihugu wese afite inshingano yo kubaha Itegeko Nshinga n’andi mategeko y’Igihugu.

Buri mwenegihugu afite uburenganzira bwo kudakurikiza amabwiriza ahawe n’umutegeka mu gihe ayo mabwiriza abangamiye ku buryo bukomeye kandi bugaragara uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu.

Ingingo ya 62: Isangira ry’ubutegetsi

Perezida wa Repubulika na Perezida w’Umutwe w’Abadepite ntibashobora guturuka mu mutwe umwe wa politiki.

Ingingo ya 66: Amahame ngenderwaho y‘abagize Inteko Ishinga Amategeko

Umuntu wese mu bagize Inteko Ishinga Amategeko aba ahagarariye Igihugu cyose; ntabwo aba ahagarariye gusa abamutoye cyangwa abamushyizeho, cyangwa se umutwe wa politiki wamutanzeho umukandida mu matora.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko ntibagendera ku mabwiriza y’uwo ari we wese, igihe batora.

Uburenganzira bwo gutora ni ubw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko ku giti cye.

Ingingo ya 78: Manda y’Abagize Umutwe w’Abadepite

Abagize Umutwe w’Abadepite batorerwa manda y’imyaka itanu (5). Bashobora kongera gutorerwa izindi manda.

Ingingo ya 82: Manda y’abagize Sena

Abasenateri batorwa n’Abasenateri bashyirwaho bagira manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa rimwe gusa.

Abasenateri bahoze ari Abakuru b’Igihugu nta manda bagira.Umusenateri wahoze ari umukuru w’Igihugu ava mu mirimo y’ubusenateri iyo:

1° yeguye;
2° apfuye;
3° avanwe ku murimo n’icyemezo cy’urukiko; cyangwa
4° agize impamvu imubuza burundu kurangiza inshingano ze.

Ingingo ya 91:Uburyo itegeko ritorwa

Amategeko asanzwe atorwa ku bwiganze burunduye bw’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye inama.

Amategeko ngenga atorwa ku bwiganze bwa bitatu bya gatanu (3/5) by’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko bitabiriye inama.

Uburyo bukoreshwa mu itora n’uko itora rikorwa bigenwa n’itegeko ngenga rigena imikorere ya buri Mutwe ugize Inteko Ishinga Amategeko

Ingingo ya 95: Ubusumbane bw’amategeko

Itegeko rigenga byose ku buryo butavuguruzwa.

Amategeko ngenga ni amategeko iri Tegeko Nshinga riteganya nk’amategeko ngenga.

Nta na rimwe itegeko ngenga rivuguruza Itegeko Nshinga; nta n’ubwo itegeko risanzwe cyangwa itegeko-teka rivuguruza itegeko ngenga, cyangwa se ngo iteka cyangwa amabwiriza bivuguruze itegeko.

Ingingo ya 98:Inshingano za Perezida wa Repubulika

Perezida wa Repubulika ni we Mukuru w’Igihugu.

Perezida wa Repubulika ashinzwe kurinda Itegeko Nshinga no kubumbatira ubumwe bw’Abanyarwanda.

Perezida wa Repubulika yishingira ko Leta ikomeza kubaho, ubwigenge n’ubusugire bw’Igihugu no kubahiriza amasezerano mpuzamahanga.

Perezida wa Repubulika, rimwe mu mwaka, ageza ku Banyarwanda ijambo rigaragaza uko Igihugu gihagaze.

Ingingo ya 101: Manda ya Perezida wa Repubulika

Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe gusa.

Ingingo ya 106: Ububasha bwo gukoresha referandumu

Abisabwe na Guverinoma kandi amaze guhabwa inama n’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida wa Repubulika ashobora gukoresha referandumu ku bibazo birebana n’inyungu rusange z’Igihugu, ku mushinga w’itegeko risanzwe, ku mushinga w’itegeko ngenga, cyangwa ku mushinga wo gushyira umukono ku masezerano mpuzamahanga atanyuranyije n’Itegeko Nshinga ariko afite ingaruka ku mikorere y’inzego za Leta.

Iyo uwo mushinga wemejwe n’itora rya referandumu, Perezida wa Repubulika awushyiraho umukono mu gihe kitarenze iminsi umunani (8) uhereye igihe hatangajwe ibyavuye muri iryo tora.

Ingingo ya 107: Ububasha bwa Perezida mu byerekeranye n’intambara, amage n’imidugararo

Perezida wa Repubulika ni Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Perezida wa Repubulika atangiza intambara.

Perezida wa Repubulika ashyira umukono ku masezerano yo guhagarika no kurangiza intambara.

Perezida wa Repubulika atangaza ibihe by’amage n’ibihe by’imidugararo mu buryo buteganywa n’Itegeko Nshinga n’andi mategeko.

Ingingo ya 113: Ukudakurikiranwaho icyaha ku wahoze ari Perezida wa Repubulika

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika ntashobora gukurikiranwaho icyaha cyo kugambanira Igihugu cyangwa cyo kwica bikomeye kandi nkana Itegeko Nshinga, igihe aba atarabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye.

Ingingo ya 115: Ishyirwaho ry’abagize Guverinoma

Minisitiri w’Intebe atoranywa, ashyirwaho kandi avanwaho na Perezida wa Repubulika.

Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho na Perezida wa Repubulika ashyikirijwe amazina yabo na Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w’Intebe ashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’irahira rya Perezida wa Repubulika. Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe.

Abagize Guverinoma batoranywa mu mitwe ya politiki hakurikijwe imyanya yayo mu Mutwe w’Abadepite ariko bitabujije ko n’abafite ubushobozi batari mu mitwe ya politiki bashyirwa muri Guverinoma

Icyakora, Umutwe wa Politiki wabonye amajwi menshi mu matora y’Abadepite ntushobora kurenza mirongo itanu ku ijana (50%) by’abagize Guverinoma.

Ingingo ya 123: Ukuvaho kwa Minisitiri w’Intebe n’ishyirwaho ry’indi Guverinoma

Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.

Perezida wa Repubulika yakira ukwegura kwa Guverinoma iyo Minisitiri w’Intebe

akumushyikirije.

Muri icyo gihe, Guverinoma yeguye ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Ingingo ya 130: Iseswa ry’Inteko Ishinga Amategeko ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu

Bitabangamiye ibiteganywa mu ngingo ya 78 n’iya 79 y’iri Tegeko Nshinga, Perezida wa Repubulika, amaze kugisha inama Minisitiri w’Intebe, ba Perezida b’Imitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, ashobora gusesa Umutwe w’abadepite ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Itora ry’Abadepite rikorwa mu minsi itarenze mirongo icyenda (90) ikurikira iryo seswa.

Perezida wa Repubulika ntashobora gusesa Umutwe w’abadepite inshuro zirenze imwe muri manda ye ku mpamvu z’ibibazo bikomereye Igihugu.

Sena ntishobora guseswa.

Ingingo 146: Amahame y’ubucamanza

Ubucamanza bugengwa n’amahame akurikira:

1° Imanza zicibwa mu izina ry’abaturage kandi ntawe ushobora kwicira urubanza ubwe;

2° Imanza ziburanishirizwa mu ruhame keretse iyo urukiko rwemeje ko habaho umuhezo mu buryo buteganywa n’amategeko;

3° Urubanza rwose rwaciwe rugomba kugaragaza impamvu rushingiyeho kandi rukandikwa mu ngingo zarwo zose; rugomba gusomerwa mu ruhame hamwe n’impamvu zose uko zakabaye n’icyemezo cyafashwe;

4° Ibyemezo by’ubucamanza bigomba gukurikizwa n’abo bireba bose, zaba inzego z’ubutegetsi bwa Leta cyangwa abantu ku giti cyabo. Ntibishobora kuvuguruzwa keretse binyuze mu nzira no mu buryo buteganywa n’amategeko;

5° Abacamanza bakurikiza itegeko kandi bakora umurimo wabo w’ubucamanza mu bwigenge kandi batavugirwamo n’ubutegetsi cyangwa ubuyobozi ubwo ari bwo bwose;

Ibyerekeye imyifatire myiza n’ubunyangamugayo by’abacamanza biteganywa n’amategeko yihariye abagenga.

Ingingo ya 147: Ibyiciro by’inkiko

Inkiko zigizwe n’inkiko zisanzwe n’inkiko zihariye.

Inkiko zisanzwe zigizwe n’Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko Rukuru, Inkiko Zisumbuye n’Inkiko z’Ibanze.

Inkiko zihariye zigizwe n’Inkiko z’Ubucuruzi n’iza Gisirikare.

Itegeko ngenga rishobora gushyiraho cyangwa gukuraho urukiko rusanzwe cyangwa urukiko rwihariye.

Ingingo ya 153: Inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano

Leta ifite inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano zikurikira:

1° Ingabo z’u Rwanda;
2° Polisi y’u Rwanda;
3° Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’Umutekano

Itegeko rishobora kugena izindi nzego zishinzwe umutekano.

Inzego zishinzwe kurinda Igihugu n’umutekano zirakorana zikanahuza ibikorwa mu kuzuza inshingano zazo.

Ingingo ya 159: Ishyirwaho, ihindurwa cyangwa ikurwaho ry’umusoro

Umusoro ushyirwaho, uhindurwa cyangwa ukurwaho n’itegeko.

Nta sonerwa cyangwa igabanywa ry’umusoro rishobora gukorwa mu gihe bidateganywa n’itegeko.

Ingingo ya 162: Imishyikirano no kwemeza amasezerano mpuzamahanga

Perezida wa Repubulika cyangwa undi yabihereye uburenganzira ni we ufite ububasha bwo gukora amasezerano mpuzamahanga no kuyashyiraho umukono.

Perezida wa Repubulika niwe ufite ububasha bwo kwemeza burundu amasezerano mpuzamahanga. Iyo amaze kwemezwa, ayo masezerano amenyeshwa Inteko Ishinga Amategeko.

Icyakora, amasezerano mpuzamahanga arangiza intambara, ay’ubucuruzi, ayerekeye imiryango mpuzamahanga, afite ingaruka ku mari ya Leta, ahindura amategeko y’Igihugu cyangwa yerekeye abantu ku giti cyabo ntashobora kwemezwa burundu bitabanje kwemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko.

Amasezerano yo gutanga cyangwa kugurana igice cy’u Rwanda cyangwa se komeka ku Rwanda igice cy’ikindi gihugu ntashobora kwemezwa burundu bitabanje kwemezwa n‘abaturage muri referandumu.

Perezida wa Repubulika n’Inteko Ishinga Amategeko bamenyeshwa amasezerano mpuzamahanga yose agitegurwa ariko atagomba kwemezwa na Perezida wa Repubulika.

Ingingo ya 165: Ivuguruzanya hagati y’amasezerano mpuzamahanga n’Itegeko Nshinga

Iyo amasezerano mpuzamahanga afite ingingo inyuranyije n’Itegeko Nshinga, ububasha bwo kuyemeza burundu ntibushobora gutangwa Itegeko Nshinga ritabanje kuvugururwa.

Ingingo ya 167: Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa akomeza manda yatorewe.

Ibiteganywa mu ngingo ya 101 y’iri Tegeko Nshinga rivuguruye bitangira gukurikizwa nyuma ya manda y’imyaka irindwi (7), itangira nyuma y’isozwa rya manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo.

Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa, bushingiye ku bimaze kugerwaho mu kubaka u Rwanda no kubaka umusingi w’ iterambere rirambye, Perezida wa Repubulika urangije manda ivugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo ashobora kongera gutorerwa manda y’imyaka irindwi (7).

Perezida wa Repubulika ushoje manda y’imyaka irindwi (7) ivugwa mu gika cya gatatu (3) cy’iyi ngingo ashobora gutorwa nk’uko biteganywa mu ngingo ya 101.

Ingingo ya 170: Uburyo bwo kuvugurura Itegeko Nshinga

Ububasha bwo gutangiza ivugurura ry’Itegeko Nshinga bufitwe na Perezida wa Repubulika bimaze kwemezwa n’Inama y’Abaminisitiri; bufitwe kandi na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko binyuze mu itora ku bwiganze bwa bibiri bya gatatu (2/3) by’amajwi y’abawugize.

Ivugururwa ryemezwa ritowe ku bwiganze bwa bitatu bya kane (3/4) by’amajwi y’abagize buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Ariko iyo iryo vugururwa ryerekeye manda ya Perezida wa Repubulika, ubutegetsi bwa demokarasi ishingiye ku bitekerezo binyuranye cyangwa ku bwoko bw’ubutegetsi buteganyijwe n’iri Tegeko Nshinga cyane cyane ku butegetsi bwa Leta bushingiye kuri Repubulika n’ubusugire bw’Igihugu, rigomba kwemezwa na referandumu, rimaze gutorwa na buri Mutwe w’Inteko Ishinga Amategeko.

Nta mushinga w’ivugururwa ry’iyi ngingo ushobora kwakirwa.

Ingingo ya 172 (niyo ya nyuma) : Igihe iri Tegeko Nshinga ritangira gukurikizwa

Iri Tegeko Nshinga rivuguruye ryatowe muri referandumu  (ntabwo iraba ubu iyi nkuru yandikwa 30/10/2015) ritangira gukurikizwa rimaze gushyirwaho umukono na Perezida wa Repubulika kandi rigatangazwa mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda.

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Iyi ngingo ya 167 iteye ikibazo gikomeye, kuko uko yanditse ubona idashingiye ku mategeko, nta nubwo umuntu uyisomye w’ahandi atari umunyarwanda yakeka ko yanditswe n’abantu bazi amategeko.

    Imyandikire y’iyi ngingo ni “litterature” gusa nta “legal aspect irimo na busa. .

    Ibyo kwandika mu Tegekonshinga ngo “Hitawe ku busabe bw’abanyarwanda bwabaye mbere y’uko iri Tegeko Nshinga rivuguruye ritangira gukurikizwa.” rwose ni akamaramaza, ntabwo amagambo nkayo yakagombye kwandikwa mu Tegekonshinga. . Uruzi wenda niyo ayo magambo bapfa kuyashyira mu ntangiriro ariko ntibayashyire mu ngingo nyangingo zigize iri tegekonshinga.

    Ese koko abaturage nibo bafashe iya mbere mu gusaba ko itegekonshinga rihindurwa? Igisubizo ni OYA. Abadepite rero nibareke kwihisha mu ishusho y’abaturage. Biriya byose uko byatangiye ntawe utabizi, kandi Imana byose irabizi, nubwo batubeshya twe abantu, ntabwo bashobora kubeshya Imana.

    Dore rero ibyaba byiza, Article ya 167 yose nibayikuremo, noneho ahubwo muri Article 101 bandike bati:

    “Perezida wa Repubulika atorerwa manda y’imyaka itanu (5). Ashobora kongera gutorerwa indi manda imwe gusa.

    Perezida wa Repubulika uriho mu gihe iri Tegeko Nshinga rivuguruye, azarangiza mandat ye kandi akazagira uburenganzira bwo gutorerwa mandat imwe gusa nk’uko biteganyijwe mu gika cya mbere cy’iyi ngingo”.

    Iyi ngingo ya 101 yanditswe nk’uko mbivuze haruguru, ibyo byaba bivuze ko Perezida wa Repubulika uriho ubu azakomeza kuyobora kugeza muri 2017, noneho mu matora azaba muri 2017 akazaba afite uburenganzira bwo kwitoresha mandat imwe gusa, bivuze ko aramutse atowe muri 2017 yarangiza mandat ye muri 2022 akarekeraho ntiyongere kwiyamamaza.

    Ibi byaba ari byiza cyane kandi binyuze abanyarwanda bose kubera ko Vision 2020 yashyizweho ariwe uri ku butegetsi, bikaba rero byaba byiza abanyarwanda bamuhaye umwanya wo kugera kuri iyo vision 2020 ariwe ukiyobora, noneho mu myaka ibiri ikurikira 2020 akabona umwanya wo gukora Evaluation y’ibyakozwe byose, agashyikiriza abanyarwanda raporo irambuye ku byagezweho mu rwego rwa vision 2020 noneho bakamushimira ibyiza yagejeje ku Rwanda hanyuma 2022 akajya kwiruhukira. Bigenze bityo rwose nta munyarwanda utabishima.

    Imana iturinde twese.

  • Hari aho nibaza nkeneye gusobanukirwa: Ingingo ya 113 iraha Perezida wa Repuburika uburenganzira bwo kugambanira Igihugu no kwica Itegeko Nshinga kuko bivugwa ko igihe atabikurikiranyweho akiri ku mirimo ye nyuma yaho ataba akibikurikiranyweho. None se Perezida wa Repuburika akurikiranwa ate ku byaha yakoze akiri Perezida? Ko bigoye kubimuryoza akiri ku ntebe!

  • Ingingo ya 113 ntabwo ikozwe neza ku buryo bwemewe n’amategeko. Mugihe cyose umukuru w’igihugu akose icyaha icyo aricyo cyose akiri mu mirimo (en exercice) ntabwo yakagombye kubikurikiranwa kubera impamvu z’ubudahangarwa ahabwa n’amategeko (immunité présidentielle), ariko mugihe atakiri mu mirimo nta mpamvu yakagombye gutuma adakurikiranwa ibyaha yaba yarakoze mbere bitigeze bisaza (extinction de l’action publique).

    Bityo bazongere babyigane ubushishozi kuko no muri USA ndetse na EUROPE twirirwa twigiraho, ntibashobora gushyiraho itegeko riteye gutwa. Hari aba Presidents benshi tuzi bakurikiranywe ho ibyaha bakoze bakiri ku buyobozi.Please Be careful enough about what you are intending to shape !!!

    • Ibyo nibyo, ongeraho Ingingo ya 37:Umutungo bwite, uw’umuntu ku giti cye cyangwa uwo asangiye n’abandi ntuvogerwa.Ese igihe Ayabatwa Rujugiro Tribert azajyanira leta mu butabera leta ntizatsindwa? Ndavuga igihe tuzaba twabonye ubwinyagamburiro muri politiki?

Comments are closed.

en_USEnglish