Ingaruka z’umuziki ku mikorere y’umubiri n’intekerezo
Turi mu gihe cy’iterambere n’umuvuduko udasanzwe mu ikoranabuhanga kandi abatuye uyu mubumbe bafite ibyo bakunda kumva, kureba, kuvuga n’ibindi. Nyamara ibintu byose ntibishimisha abantu ku rwego rumwe, hari abashimishwa no gukina imikino itandukanye abandi bagahitamo kuririmba.
Icyo nshaka kugeza ku basomyi b’uru rubuga ni uburyo umuziki nk’ikintu gikunzwe cyane ku isi ufite ingaruka ku mubiri n’intekerezo zacu, ubisoma abyitondere kuko si amagambo yanjye ahubwo n’ibyashyizwe ahagaragara n’inzobere muri muzika. Na none iyi nkuru irerekeza ku umuziki wemewe n’ijambo ry’Imana.
Ese wigeze kuba umuririmbyi? kuririmba biragushimisha? Uririmba ibyo uzi? Ni iki gituma uririmba? Ese uririmba ibyo Imana yemera? Ese kuririmba byakunguye iki? Ibi bibazo biradufasha cyane gusobanukirwa n’umuziki icyo uri cyo n’ingaruka ufite.
Umuziki ni iki?
Umuziki ni uburyo bwo kurangira kw’ikintu runaka. Iyo kurangira kubaye mu buryo bukurikije amategeko karemano yashyizweho n’Imana ubwayo bibyara”ijwi” ariko iyo bibaye mu buryo butubahirije ayo mategeko bibyara”urusaku” Willy Winandy G.,p71.
Umuziki rero nyakuri ni ukomoka ku majwi akaba ari nayo mpamvu abaririmbyi bamwe bajya bibeshya ko bari kuririmba nyamara bari gusakuza gusa bitewe no kutamenya ayo mategeko.
Ese waba waragiye mu gitaramo cy’indirimbo? None se wasanze baririmba cyangwa barasakuzaga?
Imana ntikunda abantu bayisakuriza bibwira ko bari kuyiririmbira, niyo mpamvu yabwiye umuhanuzi yatoranyije asanzwe ari umushumba w’intama iti:”Nkuraho urusaku rw’indirimbo zawe,kuko ntashaka kumva ijwi ry’inanga zawe”.Amosi 5:23.
Imana yabwiraga abantu bayiririmbiraga ariko bishushanya bakora ibidakorwa.Kuririmba ni ikintu kimwe ariko gusa ni ibyo uririmba nacyo ni ikindi.
Abaririmbyi benshi bihisha mu makorari cyangwa mu nsengero bakaririmba maze abantu bagatwarwa ariko batarahindutse,bagasambana,bakagira amagambo,bakanwa inzoga bagakora n’ibindi bibi nyamara mu ijuru hari Imana itabeshywa igihe nikigera batarihana bazahererezwa mu mugabane ubakwiriye.
Umuziki ufite aho ukumoka
Umuziki watangiriye mu ijuru aho Marayika ukomeye ariwe Lusiferi yaririmbiraga Imana, maze ikanezerwa hanyuma akaza kwirukanwa shishi itabona bitewe no guteza akaduruvayo n’imyigararagambyo mu ijuru. Nyamara ntiyongeye kuririmba ukundi ahubwo ya mpano ikomeye yarayinyazwe.
Mbere y’icyaha umuziki wabagaho na nyuma yacyo warakomeje nkuko umugaragu w’Imana yabyanditse mu gitabo cy’Intangiriro 4:24.
Tuhabona Yubalu wabaye sekuruza w’abacuranzi n’abavuza imyironge.Nyuma y’imyaka itari mike,Mose na Mushiki we bazanye uburyo bwo kuririmba bita”antiphonale”mu gifaransa, ni uburyo bwo kuririmba bamwe batera bagaceceka abandi bakikiriza babasubiza.
Ni ko byagenze igihe bari bamaze kwambuka inyanja itukura(Kuva,15:20). Abaheburayi bari bafite ubwoko butatu bwa muzika: ibikoresho bahuhamo, ibifite imirya n’ibyo bakubitaho imirishyo. Byarakomeje cyane ariko mu gihe cya Yesu ntabwo muzika yari yitaweho cyane nko mu bindi bihe ahubwo nyuma yaho niho byaje gukomera.
Nyuma rero indirimbo zihimbaza Imana zaje gushyirwa mu majwi ane (souprano,alto,basse na tenor) kugirango zitandukanwe n’izindi.
Birababaje kubona indirimbo z’Imana zimwe zisigaye zisa n’izindi zose ,ni cyo gituma Imana yabwiye Mose iti:”Iryo jwi si urusaku rw’abasakurishwa no kunesha,kandi si ijwi rw’abasakurishwa no kuneshwa;ahubwo ndumva amajwi y’ababyina”. Kuva 32:18
Ingaruka z’umuziki
Umuziki ushobora kuba umuti igihe ukoreshejwe neza ariko ugahinduka ikiyobyabwenge igihe ukoreshejwe nabi. Iikintu kibabaje ni uburyo abantu bakoresha za muzika batazi ukuntu zaje n’aho zaturutse .
Iyo ugenzuye za muzika usanga zifitanye isano na banyirazo,amateka yabo cyangwa ibyo bari bagamije kugeraho. Yaba muzika ya Rock na Roll, Jazz,reggae n’izindi nyinshi usanga zaratwaye uruhu n’uruhande abasore n’inkumi, abagabo n’abagore.
Ubushakashatsi bwerekana ko izi muzika zerekeza ku byo ba nyirazo bari barabujijwe cyangwa barahishwe: ibiyobyabwenge,imibonanompuzabitsina,uburenganzirabwabo,ubwigomeke,ubukene,intambara n’ibindi. Izi muzika rero zose zateranyirijwe mu cyuma kigezweho bita “sentetizeri”.Nyamara ubwacyo si kibi ahubwo injyana gifite n’abaririmbyi bagikoresha ni ho hari ikibazo abantu bagomba kwiga izo njyana n’aho ziberekeza.
Umuziki rero ushobora kongera umusemburo urinda indwara,kurwanya uburibwe,gukemura ibibazo bijyanye n’ubusinzi(DEFORIA,Music as Medecin,p.88).
Nyamara muzika yihuta kandi basubira incuro nyinshi ishobora kongera umuvuduko w’amaraso bigateza umuntu urupfu.Inzobere zerekana ko umuziki ushobora gutuma umuntu akora ibyo atateganyaga ;ibyo atatekerejeho neza kubera ko intekerezo ziba zagiye mu yindi si.
Urugero uzasanga aho ibitaramo byo gusohora indirimbo byabaye abantu bamwe bemera gutanga n’amafaranga batagira nyuma bikazarangira badahiguye ibyo bahize.Hari n’abantu bimaraho utwabo kubera gutwarwa na muzika.
Abaririmbyi bagenga ibitekerezo by’abantu babateze amatwi nkuko umuririmbyi Mick Jagger abivuga:”Icyo dukora ni ukugenga ibitekerezo by’abantu ndetse n’ubushake bwabo kandi n’andi matsinda y’abacuranzi hafi ya yose ni uko abigenza”Assoukpou,p,53.
Uwitwa Jimi Hendrix nawe mu 1960 yagize ati:”ushobora gukoresha muzika ugasinziriza intekerezo z’abantu,ukazigusha ikinya, zamara gucika integer ku rugero rwo hejuru,ukabakoresha ibyo ushaka byose,ukabakoresha icyo ushaka cyose”.
Assoukpoo,p.27. Mu by’ukuri rero ngiri ibanga rikoreshwa mu bitaramo by’indirimbo byinshi bishakisha agafaranga aho abantu basinzirizwa na muzika bakayarekura bivuye inyuma maze bakamera nka za nka zanyoye kanyanga zigatangira guhamiriza ariko yazishiramo zigasanga zarakoze ibitari byo.
Nubwo umuziki mu nsengero nyinshi wamaze kuvangirwa na muzika zindi hari amakorari n’abaririmyi bazi icyo gukora,batakira ibije byose ahubwo bahagaze kuri muzika yemewe n’ijambo ry’Imana kandi abo Imana yiteguye no kubatwara bakazaririmba muri cya gitaramo gikomeye twese abizera Imana by’ukuri dutegereje.
Icyampa njye nawe tukazaririmbana mu ijuru ,indirimbo yahimwe n’Imana,indirimbo yavuye muri sitidiyo y’Imana.
HAKIZIMANA Claver
Umusomyi w’UM– USEKE.RW
0 Comment
Genda SHARIA uri igitangaza. Shariya ibuza imyanda nkiyi yitwa muzika aho iva ikagera. Imana izahembe aba Taliban bari baraciye ibi biyobyabwenge bya Muzika. Music is Haram. Naho kubeshya ngo muzika ishobora kugabanya uburibwe n’ibindi, ni ukubangikanya Imana kuko Imana niyo itanga amahoro. Islam will win.
Muvandimwe Abdullah imvugo yawe ntabwo imeshe rwose kuko muzika ntabwo ari umwanda nkuko ayo mabwiriza yanyu ya Sharia abivuga.Muzika ni umuti iyo ikoreshejwe neza ariko ikaba ikibazo iyo ikoreshejwe nabi.Ikindi niba mutaririmba mufite icyo mwabisimbuje,va muri filozofiya y’idini yanyu ahubwo urebe ukuri kw’ibintu.Kandi sintekereza ko mu ijuru hari Imana ya Taliban keretse niba ari rindi juru uvuga ahubwo mu ijuru hari Imana ikunda umuntu wese,ni Imana utabeshya cyangwa uyishuke,ni Imana ikunda utakangisha ko uzayikorera,kuko ntiyabuze abayikorera,ni Imana itagira imivurungano nk’iya Taliban,Bock Haramu,Alsha babu,Alquaida,n’izindi nkozi z’ibibi zose.Imana ni Imana,umunsi wayisobanukiwe ntuzongera kwandika ubutumwa nk’ubu.Abdullah Yesu akugenderere kandi aragukunda nanjye ndagukunda.
Imana Iguhe umugisha mwinshi Claver kubw’igisubizo cyiza uhaye Abdullah! Yesu akunda abantu bose kandi nta Mana y’aba islam n’iy’aba Christu. Ahubwo Imana ni Imana y’abantu bose kdi twese Iradukunda ntitoranya!
umuseke.com/Hakizimana Claver. urakoze kuko watugejejeho ibyo wasomye, wakoze cyane. Nanjye najyaga nkeka ko Music ifite imbaraga ariko narabuze umpa amakuru. Na Koffi Olomide yaravuze ngo la musique est une drogue.
ariko0 kuki abayisilamu arimwe muhise mwiyumva? nuko mutaririmba? ahari mukorana na Rusiferi we wambuwe impano yo kuririmba ariko twe tuyifite tuzaririmba kdi binyure imana yacu kuko no mwijuru bararirimba kd tuzaririmba! rero ntimukumve gato ngo mwiyemere ko muri mukuri ahubwo uwakurikira neza yamenya i,mpamvu mutaririmba kd mwahasekerwa cg mukigaya mugahinduka
A Wrong Use of Music
Angels are hovering around yonder dwelling. The young are there assembled; there is the sound of vocal and instrumental music. Christians are gathered there, but what is that you hear? It is a song, a frivolous ditty, fit for the dance hall. Behold, the pure angels gather their light closer around them, and darkness envelops those in that dwelling. The angels are moving from the scene. Sadness is upon their countenances. Behold, they are weeping. This I saw repeated a number of times all through the ranks of Sabbath keepers, and especially in _____. Music has occupied the hours which should have been devoted to prayer. Music is the idol which many professed Sabbath-keeping Christians worship. Satan has no objection to music, if he can make that a channel through which to gain access to the minds of the youth. Anything will suit his purpose that will divert the mind from God, and engage the time which should be devoted to His service. He works through the means which will exert the strongest influence to hold the largest numbers in a pleasing infatuation, while they are paralyzed by his power. When turned to good account, music is a blessing, but it is often made one of Satan’s most attractive agencies to ensnare souls. When abused, it leads the unconsecrated to pride, vanity, and folly. When allowed to take the place of devotion and prayer, it is a terrible curse
The Benefits of Music
The melody of praise is the atmosphere of heaven; and when heaven comes in touch with the earth there is music and song,—“thanksgiving, and the voice of melody.”
Above the new-created earth, as it lay, fair and unblemished, under the smile of God, “the morning stars sang together, and all the sons of God shouted for joy.” So human hearts, in sympathy with heaven, have responded to God’s goodness in notes of praise. Many of the events of human history have been linked with song….
Music a Precious Gift
The history of the songs of the Bible is full of suggestion as to the uses and benefits of music and song. Music is often perverted to serve purposes of evil, and it thus becomes one of the most alluring agencies of temptation. But, rightly employed, it is a precious gift of God, designed to uplift the thoughts to high and noble themes, to inspire and elevate the soul.
As the children of Israel, journeying through the wilderness, cheered their way by the music of sacred song, so God bids His children today gladden their pilgrim life
None se ubwo turagenza gute we?Ko numva ari irabu,gusa buriya jye ndibaza uzumve umuzika wa Kiliziya catholique utandukanye cyane n’indi yose wagera rero ku Bahamya ba Yehova bigashinga umugani ugirango bo ntibaririmba ubwo se abo nibo beza?
Comments are closed.