Digiqole ad

Ingaruka z’imiti igabanya ubukana bwa SIDA n’uburyo wahangana nazo

Nkuko ari imiti nk’iyindi nayo umubiri ushobora kutayishimira mu buryo butandukanye, izi ngaruka kenshi ziba ari ibintu bishobora kwihanganirwa kandi binashira mu gihe gito gusa hari igihe biba bikomeye ku buryo bisaba ko wakwegera muganga wawe.

Zimwe mu ngaruka zimiti igabanya ubukana bwa SIDA
Zimwe mu ngaruka zimiti igabanya ubukana bwa SIDA

Iyi miti kandi ifatwa buri munsi,iyo hasibwe n’umunsi n’umwe byongera ibyago byuko ishobora kudakora ku gakoko gatera Sida.

Bumwe mu buryo bukoreshwa bwo kugabanya izo ngaruka nko kuzivura cyangwa gusimbuza umuti utera icyo kibazo n’uwundi wizewe.

Ugitangira imiti….

Ugitangira imiti ushobora kugira: agaseseme, impiswi, n’umutwe. Gusa ibi byo uko umubiri ugenda umenyera imiti birashira,ariko gufatwa kw’imitsi no kwiyongera kw’ibinure byo biriyongera uko ukomeza kuyifata.

Ingaruka nuko wazifatamo

  1. Guhitwa

Guhitwa  akenshi biterwa hafi n’imiti yose igabanya ubukana bw’agakoko gatera SIDA,ariko cyane cyane Saquinavir, Ritonavir, Indinavir, Nelfinavir

Gusa bishobora no guterwa n’agakoko gatera SIDA ubwako cyangwa izindi mikorobi zitera Impiswi dore ko ubudahangarwa bw’umubiri buba buri hasi.

Icyo wakora

Kunywa amazi no gusimbuza imyunyu umuntu aba yatakaje bifasha umubiri; ibyo ushobora kubikora ugura muri farumasi ibyo bita SRO (Solution de Rehydratation Orale) cyangwa nawe ukabyikorera ku buryo bukurikira: ibiyiko umunani by’isukali+ikiyiko 1 cy’umunyu+litiro y’amazi.

Kurya imineke cyangwa ibitoki,amafi ndetse n’ibirayi bigarura umunyu wa Potassium w’ingenzi mu mubiri.

Imineke tuyivanamo umunyu wa potassium
Imineke tuyivanamo umunyu wa potassium

Ugomba kwirinda ibintu birimo isukali nyinshi,ukirindi gufata imboga nyinshi (ugomba kuzikomeza impiswi zirangiye kuko ni ngezi ku muntu ubana n’ubwandu), ukibanda ku bintu bifumisha nk’imuceli.

2. Agaseseme no kuruka

icyo wakora:

  • irinde kurya ibiryo binshi icyarimwe, rya duke kenshi
  • irinde ibintu biryohereye
  • kurya ibiryo bidashyushye cyane
  • reka itabi, inzoga n’ibini bya asipirini niba ubifata

3. Amabara ku mubiri (Rash)

Kwishimagura nabyo bishobora guherekeza ayo mabara, uretse umuti wa Niverapine uzwi kugira izo ngaruka nindi miti hari igihe itera ayo mabara.

Wabyitwaramo mute:

  • irinde koga amazi ashyushye
  • ambara imyenda ikoze muri cotton
  • nibikomera egera muganga wawe

4. Lipodystrophy (kubyimba ibice bimwe na bimwe)

iyo miti itera kubyimba cyangwa gufobagana kw'ibice bimwe na bimwe
iyo miti itera kubyimba cyangwa gufobagana kw'ibice bimwe na bimwe

Ibi ni ukubura cyangwa kwiyongera ibinure ahantu hamwe na hamwe nko kunda,mu maso,mu irugu,…Kurya amafi bifasha kugabanya ibyo binure.

Icyo umuntu ubana n’ubwandu agomba kumenya ni uko imiti ifatwa ubuzima busigaye bwose, kandi ikindi ni uko iyo miti nk’iyindi yose ishobora kugira ingaruka, ntugomba kuyireka rero ahubwo ushobora gukurikiza inama twabonye haruguru byakanga ukegera muganga kuko ashobora kuguhindurira.

Corneille Killy NTIHABOSE
UM– USEKE.COM 

4 Comments

  • biradusaba kwirinda cyane.

  • Mana fasha abantu bawe.

  • Ahasigaye Imana ifashe abantu bayo

  • Nasabaga uwiteka nyiri isi ni ijuru gufasha aba bantu bayo

Comments are closed.

en_USEnglish