Digiqole ad

Inganda mu Rwanda zitewe ubwoba n’izo muri Kenya, Tanzania na Uganda muri EAC

Inganda n’amasosiyete byikorera mu Rwanda ngo zitewe ubwoba no kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu by’africa y’uburasirazuba ituma ibintu, imirimo naza servisi bikorwa nta mbogamizi y’imipaka.

Aba bikorera bo mu Rwanda bahangayikishijwe no guhangana n’inganda zishinze imizi mu bucuruzi zo muri Tanzania, Uganda na Kenya mu bucuri muri aka karere nkuko byemezwa n’abahanga.

Zimwe mu nganda mu Rwanda zishobora gufunga kubera ibicuruzwa bivuye Kenya, Uganda na Tanzania bizinjira byoroshye mu Rwanda” byatangajwe muri Newtimes  na François Munyentwari uyobora Accord International Rwanda.

Mu gihe ibi bihugu byishyize hamwe mu korohereza ubucuruzi hagamijwe iterambere mw’ishoramari, zimwe mu nganda mu Rwanda ngo zigowe cyane n’ibiciro by’ingendo ku bicuruzwa bitunganyijwe (finished goods) n’ibidatunganyijwe (Raw materials) byinjira ngo byifashishwe n’inganda mu Rwanda.

Ikindi ni ikibazo cya ruswa “Mu Rwanda bakorera mu mucyo ariko iyo ugiye mu bindi bihugu nka Uganda na Kenya usanga ubwokorezi bwaho buhura na za ruswa mu mihanda cyane “ nkuko byatangajwe na Rama Kant Pandey umuyobozi w’uruganda Inyange Industry.

Muri Uganda na Kenya ngo benshi bahura n’ibibazo bya ruswa cyane mu gutwara ibintu byabo babivana muri ibyo bihugu, hakiyongeraho no kubitinza mu mayira nta mpamvu zifatika.

Nubwo abikorera bo bafite ubwoba, leta y’u Rwanda yo yemeza ko kwinjira muri East African Community ari inyungu ku Rwanda, urugero kuva mu kwa mbere kugeza mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka u Rwanda rwinjije miliyoni 45 $ z’amadorari, ugereranyije na miliyoni 31$ zinjiye mu mezi nkaya umwaka ushize.

Ibi kandi byemejwe na Robert Ssali, umunyamabanga uhoraho muri ministeri ya East African Affairs mu Rwanda, ko u Rwanda rwungukira byinshi muri uyu muryango mushya rwinjiyemo, mu gihe abahanga hejuru bo bemeza ko ingana n’abikorera batewe ubwoba n’abo mu bindi bihugu bashinze imizi muri business muri aka karere.

Umuseke.com

en_USEnglish