Ingabo z’Ubutaliyani zasabwe kurinda umutekano mu bukwe bwa Kanye na Kim
Urutonde rw’abatumiwe rwiyongereye rugera ku bantu 3 000 mu mihango nyayo y’ubukwe bw’umuraperi Kanya West n’umugore we basanzwe babana Kim Kardashian izaba kuri uyu wa gatandatu mu Butaliyani, ingabo z’ubutaliyani zasabwe kuzaza gucunga umutekano.
Ubukwe bw’ibi byamamare nibwo buri kuvugwa cyane mu myidagaduro n’ibijyanye na muzika ku Isi, nta kabuza ko Ubutaliyani bwishimiye kwakira akayabo k’amadorari ari busigare mu gihugu kubera ababutumiwemo.
Hari amakuru avuga ko itsinda kabuhariwe ry’abarwanyi batambaye imyenda ya gisirikare naryo ryakozweho ngo rizaze gucunga umutekano byihariye kandi bakanagota inzu itangaje yubatswe mu kinyejana cya 16 aho i Florence ku munsi nyawo w’ubukwe kuri uyu wa gatandatu.
Nubwo mbere bari batangaje ko bifuza ko ubukwe bwabo bwazaba umwihariko wabo n’abantu bacye, bisanze urutonde rw’abatumiwe bageze ku bihumbi bitatu.
Baratangira kuhagera guhera saa munani z’amanywa kuri uyu wa gatandatu, nta winjira atatumiwe. Jay-Z, uza kuba “Best man”, n’umugore we Beyoncé bari mu batumirwa b’ibanze bari buzane.
Imyiteguro ya nyuma y’ahabera ubukwe iri gukorwa kuri aha hantu hatangaje kandi h’amateka. Kuri uyu mugoroba wo kuwa gatanu, Kanye na Kim baratangira ibirori by’ubukwe bwabo i Paris mu nyubako yabagamo umwe mu bagore b’umwami Louis XIV w’Ubufaransa.
Aba banyamerika b’ibyamamare n’inshuti zabo bakaza gukomereza imihango mu nzu yitwa Chateau de Wideville iri mu burengerezuba bwa Paris yubatswe mu kinyejana cya 17. Ubu ituwemo na Valentino Garavani wayiguze mu 1995 akayivugurura, uzwi cyane mu gukora imideri (Fashion designer) ndetse no kuba iyi nyubako ye ikodeshwa akayabo mu makwe y’abaherwe cyangwa abana babo.
Ubundi Kanye na Kim bashakaga gukorera ubukwe muri Palais de Versailles ahari hatuye umwami w’Ubufaransa ubwe, ariko baza kwimwa uruhushya.
Aba bastar bombi ngo bemera cyane ko aya mazu ya cyera ari ibintu byiza cyane, ndetse ngo bakunda cyane ibintu bya cyera (old style) bagatekereza ko ari iby’agaciro.
Kanye West yasabwe n’ibitangazamakuru byinshi ko byamugurira amafoto y’ubukwe bwe kugeza ku giciro cya miliyoni y’amadorari bamwe bamuhaga, yarabyanze avuga ko yifuza ko uwo munsi ukomeye waba ‘private’, kimwe n’uko umugore we ariko abyifuza.
Mu kwezi kwa munani 2011 Kim Kardashian yakoze ubukwe bw’agatangaza na Kris Humphries umukinnyi wa Basketball muri NBA mu ikipe ya Celtics, nyuma y’iminsi 72 barushinze Kim yandikiye ubutabera asaba gatanya, iza kwemerwa umwaka ushize muri Mara 2013 nyuma ya rwaserera nyinshi hagati ya bombi.
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
sex tape ya K.Kardashian na Ray J ya 2007 se ugirango izatuma rukomera?
Iyo sax tape nayibonye izatuma rukomera kabisa kuko na Kenye agomba kuba yarayibonye agahita amukunda.Kim nawe uko umureba ni umugore mwiza asoma sex yumugabo bya hatali kandi afite na Cash.Ubundi ubukene nicyo kintu kibi kibaho gituma ubufite atishima.Abanyamadini bakabatera morali ngo bazishimira mw’ijuru,nta kurongora bizaba mw,ijuru.
Comments are closed.