Digiqole ad

Ingabo z’u Rwanda zagaragaye zivura abarwayi muri Centre Afrika

Mu bikorwa zirimo byo kubungabunga umutekano w’abaturage muri Centre Afurika, ingabo z’u Rwanda zagaragaye no mu bikorwa byiza byo kuvura abaturage.

Umusirikare w'u Rwanda yita ku murwayi muri Centre Afrique
Umusirikare w’u Rwanda yita ku murwayi muri Centre Afrique

Izi ngabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’ubumwe bwa Africa bagaragaye bavura abaturage bakomerekeye mu mirwano n’ubwicanyi bwari buherutse kubera i Bangui tariki 5-6 Gashyantare.

Usibye kuvura abakomeretse aba basirikare ngo banahaye ubufasha bw’ibanze ku barwayi babaganaga banafite izindi ndwara.

Amakimbirane ashingiye ku madini yateje imyivumbagatanyo n’ubwicanyi mu mitwe y’abarwanyi ishingiye kuri ayo madini ndetse ubu bwicanyi bugera mu baturage.

Mu rwego rwo guhashya ubwo bugizi bwa nabi, abasirikare b’u Rwanda bagenda bakorana inama n’abaturage n’abo muri iyo mitwe yitwaza intwaro.

Babakangurira gushyira intwaro hasi, bakareka ubusahuzi n’ibindi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Izi ngabo zibasaba guhagarika ubwicanyi no kurekera aho kwisenyera igihugu.

Barabasaba guhagarika gukomeza kwicana no kwisenyera igihugu
Barabasaba guhagarika gukomeza kwicana no kwisenyera igihugu

Ubuvugizi bw’ingabo z’u Rwanda buvuga ko abasirikare b’u Rwanda bahura n’ibibazo by’umwihariko birimo icy’abana n’abagore bahuye n’ihohoterwa ritandukanye cyangwa bakabona bamwe mu miryango yabo bagirirwa nabi.

Urugero ni urw’abasirikare bahuye n’ikibazo cy’umwana muto cyane wari mu bwihebe bwinshi aho amariye kubona abagizi ba nabi bica nyina.

Ikintu cya mbere yasabye abasirikare b’u Rwanda akibabona ngo ni ukumuha gerenade ahasigaye ngo akihimura ku bamuhekuye bakica nyina.

Aba basirikare ariko baramwiyegereje bakomeza kumufasha muri ibyo bikomere bidasanzwe bamwereka urukundo.

Ingabo z’u Rwanda zinakomeje ibindi bikorwa nk’icyo guherekeza imodoka zikoreye imfashanyo igenewe abaturage ndetse n’izitwara ibicuruzwa.

Baziherekeza ziva Bangui zerekeza ku cyambu cya Duala kiri ku mupaka wa Cameroun na Centre Afurika, zamara gupakira abasirikare b’u Rwanda bakazirindira umutekano mu nzira igaruka Bangui.

Mu minsi ishize iyo nzira ntiyari igikoreshwa kubera imitwe yitwaje intwaro ariko ubu umuhanda urakoreshwa kubera umutekano wagaruwe muri uwo muhanda.

Inkuru dukesha ubuvugizi bw’ingabo

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Mukomereze aho Imana ibagende imbere

Comments are closed.

en_USEnglish