Digiqole ad

Ingabo za RDF ziteguye gusarura hafi toni 2 000 z’ibigori i Gabiro

Umusaruro w’ibigori byahinzwe n’abasirikare ba RDF i Gabiro mu karere ka Nyagatare, uratanga ikizere ku gihugu cyo gusagurira amasoko, nyuma yo guhunika mu kigega cy’Igihugu cy’ibiribwa (Food Security Reserves) nk’uko bitangazwa na Ministeri y’ingabo.

Mininistre w'Ingabo Gen James Kabarebe areba mu bigori byahinzwe n'ingabo i Gabiro
Mininistre w’Ingabo Gen James Kabarebe areba mu bigori byahinzwe n’ingabo i Gabiro

Minisitiri w’ubuhinzi, n’ubworozi Agnes Karibata ari kumwe na Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe batangije kuri iki cyumweru igikorwa cyo gusarura ibyo bigori Ingabo z’u Rwanda, umutwe wa Reserve Force, bahinze ku buso bwa ha 664 bigaha akazi abaturage bagera hafi ku bihumbi bibiri aho i Gabiro. Hitezwe gusarura toni hafi 2 000 by’ibigori.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi yavuze ko umusaruro w’ibigori abasirikare bejeje muri aka karere ari urugero rufatika rw’uko ubuhinzi bukorerwa muri aka gace bwabasha guteza imbere igihugu mu kwihaza mu biribwa no gusagurira amasoko yo hanze y’u Rwanda.

Minisitiri ati” Aha hantu hafite ubushobozi bwo kugaburira igihugu kandi bigeze kure tuzabigeraho”.

Minisitiri Kalibata yavuze ko ikibazo cyo kubona amazi yo kuhira ibihingwa gikunze kugaragara muri aka gace nacyo Guverinoma izakibonera umuti mu gihe cya vuba kuko hateganijwe gukora imiyoboro y’amazi( irrigation) mu mirima hifashishijwe amazi y’Akagera ku buryo guhinga buhirira imyaka bizoroha, bityo umusaruro muri aka gace ukazarushaho kwiyongera.

Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe yasabye Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi kunganira ku mashini zizafasha gusarura ibigori abasirikare bahinze kugira ngo bisarurwe vuba imvura itaragwa ngo ibyangize.

Ndetse hari n’inkunga mu bya tekinike, nko kumisha ibigori, kutoranyamo ibyaba imbuto n’ibyajya ku isoko n’ibyahunikwa.

Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yijeje ubufatanye muri ibi bikorwa ndetse yanasezeranye ko uyu musaruro w’ibigori uzagurwa ukajya mu buhunikiro bw’igihugu.

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Joseph Nzabamwita yasobanuye ko ingabo z’u Rwanda nyuma yo guha umutekano abanyarwanda zifite n’inshingano yo gufatanya n’abaturage guteza imbere igihugu.

Ati “ U Rwanda rufite umutekano uhagije, icyo twibandaho cyane muri iki gihe ni umutekano urambye w’abaturage ukubiyemo kurwanya inzara, kwihaza mu biribwa, ubu niho tugeze, aho turi dutoza abaturage umuco wo gukora kugira ngo twihaze”.

By’umwihariko kuri ubu butaka bw’ingabo z’igihugu buri Gabiro mu ihinga ritaha yavuze ko hazahingwa ho ha 300 z’ibishyimbo hanyuma mw’isizeni (saison) ya 2015A hagahingwa ha 1343.

Harateganywa kuzifashisha amamashine ahinga na kajugujugu mu kubagara no gufumbira imyaka kugira ngo umusaruro urusheho kuba mwiza.

Uretse ibikorwa byo guhinga i Gabiro yavuze ko RDF ifite indi mishinga y’iterambere, imwe muri iyo n’ ubuhinzi bw’imyumbati mu karere ka Bugesera ku butaka bw’ikigo cya gisirikare cya Gako, ahava umusaruro mwinshi woherezwa mu ruganda rw’imyumbati rwa Kinazi.

Hari umushinga w’ubworozi bw’inka i Songa ndetse n’ikaragiro ry’amata riri i Nyanza, hakaba n’ubworozi bw’ingurube mu karere ka Kicukiro, ingabo z’igihugu zikaba ziteganya guhaza isoko ry’inyama z’ingurube zikanoherezwa ku masoko yo hanze.

Ministre James Kabarebe na Ministre Agnes Binagwaho mu murima w'ibigori bareba uko wifashe
Ministre James Kabarebe na Ministre Agnes Kalibata mu murima w’ibigori bareba uko wifashe
Ministre Karibata yitegereza ibi bigori
Ministre Karibata yitegereza ibi bigori
_DSC0182
Bahinze ibi bigori ku buso bunini

 

MoD

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • ngabo zacu mukomereze aho ,nyuma y’intambara y’amasasu mwatsinze nimutsimbure n’iy’inzara kandi iyi yo niyo yoroshye kuruta , turabashyigikiye

  • RDF ngabo z’u rwanda tubarinyuma 100% kandi tuzahora tubashimira buri munsi ukuntu mudukura mubwigunge, nukuri nutu tubazo tukigaragara ndizerako muba mutubona kandi mudutekerezaho umusaruro nkuyu uba werekano ko mwatekereza cy’inzara gishobora kugariza abanayrwanda, ariko ubu muba mukirinze ndizerako musaguriye namasoko muri uyu musaruro mukuye mumirima yanyu? abaturage twakabigenyeho byinshi birimo kugira umutava ndetse no kwitanga kumurimo,

  • Imvugo niyo ngiro knd sinshidikanyako kugeza ubu RDF ifite ubushobozi muri byose uretseko tubikesha kuba umunyarwanda tukabimenya ndetse tukabyubaka kurushaho…. aho ingabo za bafaransa zimaze igihe kitarigito muri CAR, RDF ihageze yakoze igikorwa gihambaye ubwose uwutabona ntiyumva… utumva se ntabona ibi byose nubuyobozi bwiza na service nzima

Comments are closed.

en_USEnglish