Digiqole ad

Ingabo za Mai Mai Sadala zatse ingabo za Congo Umujyi wa Kambau

Imirwano ikarishye yahuje abarwanyi bo mu mutwe wa Mai Mai bayoborwa n’uwitwa Paul Sadala uzwi ku kazina ka Morgan kuri uyu wa 29 Nyakanga, agace ka Kambau gaherereye mu bilometero 100 mu Burengerazuba bwa Butembo, ingabo za Congo FARDC zatsinzwe urugamba ziyabangira ingata.

Kubera imirwano abaturage batuye mu gace ka Kambau bahungiye ahitwa Lubero abandi bajya Butembo.

Imirwano nyirizina yamaze isaha ibera mu Mujyi munini wa Kambau ahiganje cyane ubwoko bw’abitwa Bapakombe, ingabo za Leta FARDC zikaba zari zihanganye n’aba Mai Mai.

Umuvugizi w’ingabo za Congo muri Kivu y’Amajyaruguru Col. Olivier Hamuli yatangaje ko bashyizeho ingamba zo guhashya umwanzi bakongera kugarura umutekeno muri ako gace.

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Kivu y’Amajyaruguru irashinja abarwanyi bo mu wundi mutwe witwa Maï-Maï Simba kuyogoza akarere bakorera amabi menshi ku baturage.

Abarwanyi bakaba bashimuta abagore n’urubyiruko, bagakora iyicarubozo n’ibindi.

Source: Radio Okapi
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

en_USEnglish