Digiqole ad

Ingabo za M23 zasubiye mu birindiro byazo

Kuva mu ijoro ryo ku itariki ya mbere Werurwe ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zari zigaruriye uduce two muri Rutshuru, aho abarwanyi ba M23 bari bavuyeho nyuma yo gukozanyaho hagati yabo. Gusa mu ijoro ryo ku itariki ya 3 rishyira iya 4 Werurwe bahagarutse.

Abarwanyi wa M23 muri Rutshuru.
Abarwanyi wa M23 muri Rutshuru.

Uduce twari twigaruriwe n’Ingabo za Congo ni Kalengera, Rubare, Kako, Kiwanja, Nyongera ndetse no mu mujyi rwagati muri Rutshuru nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Ingabo za FARDC zikiva muri utwo duce, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Julien Paluku yavuze ko ari ukugira ngo bagenzure umutekano w’abaturage bahatuye, gusa mu ijoro ryakeye bahavuye basubira aho bahoze mu rwego rwo kugira ngo hakomeze kubahirirwa amaserezano yakozwe ubwo M23 yemeraga kuva mu mujyi wa Goma.

Ahagana mu ma saa cyenda zo mu rukerera rwashize, nibwo abarwanyi ba M23, iyobowe na General de Brigade Sultani Makenga bongeye gusubira aho bahoze bahereye mu gace ka Rubare, bakomereza mu gace ka Mabenga na Rwindi.

Ibi kandi byemejwe n’Umuvugizi w’aba barwanyi wavuze ko koko bagarutse aho bari bavuye kuwa gatanu w’icyumweru.

Sosiyete Sivile ntiyabyishimiye

Abagize Sosiyete sivile ntibigeze bishimira ko ingabo za FARDC zavuye muri utwo duce ndetse bakaba basabye leta ya Congo kubarindira umutekano nk’uko ihora ibibasezeranya.

Bavuze ko batishimiye uburyo bageze i Ritshuru bagahita bahava kandi Umuvugizi wa Leta ya Congo yari yavuze ko FARDC yaje muri ako gace kugarura amahoro kamaze igihe kari mu maboko y’abarwanyi ba M23.

Umuvugizi wa Sosiyete Sivile Omar Kavota yagize ati “Byari bikwiye ko guverinoma ihagarara ku gaciro kayo ikabonera igisubizo ibibazo nk’ibi, igakomera ku ijambo yavuze ndetse igasohoza amaserano yadusezeranyije”.

Omar Kavota yakomeje agira ati “Twari twanejejwe cyane n’amagambo yavuzwe n’umuvugizi wa guverinoma, ubwo yatangazaga ko ingabo za FARDC zaje kugarura amahoro muri aka gace. Gusa biteye agahinda kuba ibyo bavugaga bitubahirijwe”.

FARDC yahavuye kubera kubaha

Avuga impamvu nyayo yatumye barekura igice cya Rutshuru bari bigaruriye, Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru Lieutenant Colonel Olivier Hamuli yavuze ko babikoze kubera kubaha ibyemezo by’inzego zibakuriye.

Yagize ati “Twebwe ntituri inyeshyamba. Turi igisirikare cya leta cyashyizweho n’ubutegetsi. Twahavuye kubera amabwiriza twahawe n’abadukuriye”.

Lieutenant Colonel Olivier Hamuli yanatangaje ko ubwo FARDC yageraga i Rutshuru abaturage bayakiranye ibyishimo, iki ngo kikaba ari ikimenyetso kigaragazo ko bari bishimiye ibyo bakora.

Lambert Mende ati “Ingabo ntizavuye i Rutshuru”

Ku ruhande rwe, Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko FARDC itigeze iva i Rutshuru burundu ahubwo ngo iri hafi y’abaturage.

Yagize ati “Kugira ngo mu mujyi habe umutekano ntibivuze ngo buri musirikare abe ari muri buri nzu. Abaturage nibitegereza neza barabona ko abasirikare batari kure cyane”.

INKINDI Sangwa
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Ibya DRC ni agatereranzamba. let’s wait and see!!!!Abarwanyaga Leta uyu munsi nibo bahigana, none se ukuri kuri hehe!!!

    • Reka sha iriya yari friendly
      fire(kurasana bya gicuti)none
      se ninde wabakijije?ntaho
      mende we niko yamye

      • urandangije, friendly?General Mubaraka akunda kuvuga ngo intambara si ubukwe. uherahe uyita intambara ya kivandimwe?ni iya kivandimwe se abantu bapfuyemo bazagaruka?M23 nta ligne zifite habe na gato, niziramboke intwaro cyangwa zihinduke aba mafias kuko ni cash bishakira.

        • Yoo! Mbega Dan wumwana mumutwe! icyakora niba utari umwana muri politic uri kwigiza nkana! harya uyobewe uwacanye uriya muriro? Reka mukubwire ni bya bigwari byatwawe ninda byafashijwe ariko byo bikaba byanga ko abandi bagira icyo bageraho man! uravuga ngo ba nde nda bande bavuga ibi! sha yewe leta yibisambo niyo yabateranije turabizi!
          Arega uravuga nawe! nonese batarwana niba babitegekwa kandi bakabwirwa ko batabikoze bari bupfe cyangwa bagashyikirizwa inkiko uragira ngo bakore iki? We all know the knot of the failure of M23 ni Kgl government that wants to keep them in swing so they keep looting. Urashaka kwerekana ko M23 yananiwe ariko urirengagiza ko ahubwo abananiwe ari bya bisambo bitigeze bijya mu ishuri bitegekesheje ngo byatanze abandi….sha mutazatuma tuvuga nakari imurore man???

  • Yes hawako mbari, niware wa kawayida(M23).

  • HARI KAZARAMA NTACYO AZAGERAHO, HARI MAKENGA NTACYO AZAGERAHO, HARI NTAGANDA NTACYO AZAGERAHO, KUKO URUGAMBA RUTARIMO PATRIOTISM, NTURUTSINDA NA RIMWE, IYO HARI CONFLICT MU CYAMA BIKEMURWA NA CONGRESS YA BUREAU POLITIQUE, NAHO KWIRIRWA UMWE AVUGA NGO YAKUYEHO UYU NTABWO IYO POLITIQUE ISHOBORA GUTERA IMBERE, MUZAGUMA MURWANA KUGEZA MUSHIZEHO, BABARANGIJE CYANGWA MWE UBWANYU MWIRANGIJE. ARIKO MWBWE NTIMUNAREKA NGO IMISHYIKIRANO IBANZE IRANGIRE, NONE ABO MWATUMYE KAMPALA BABAHINUYE ABASAZI. ICYIZERE SE NINDE UZAKIBAGIRIRA MUTANGIYE AMACAKUBIRI UMUTWE WANYU BAKIWUFATA NKA FORCE NEGATIVE, MWICARE MWIYUNGE IRYO GABO MUFITE RYOKURASANA MURIFASHE HASI NAHO UBUNDI MURABA NKA JOSEPH KONI MUJYE MWIRIRWA MU MASHYAMBA NKINYAMASWA ZINKAZI.

  • twarababaye cyane kubona abavandimwe basubiranamo ku mpamvu zitumvikana bibaye impamo ngo
    nitapiganisha adui kwa adui birinde gukomeza kugwa mu uwo mutego

  • Ntaho ndabona umuntu wangwa ngo yiyange, ngo aterwe yongere anitere. M23 bari bakwiye kwibuka izi mpunzi zibatezeho byinshi bakarangiza les differences.

  • sha biteye isoni kabisa kandi birababaje pe abantu babagabo koko? murabona ibyo murimo kweli? iherezo murabona mushaka iki? ni agahinda gusa mutera abantu bari babizeye.

Comments are closed.

en_USEnglish