Digiqole ad

Ingabire yasabiwe gufungwa burundu nanone, urukiko ruzanzura tariki 29/06

Kuri uyu wa 25 Mata ubushinjacyaha mu rubanza rwa Ingabire Victoire rumaze amezi arindwi ruburanishwa, bwongeye kumusabira igihano cyo gufungwa burundu kubera uburemere bw’ibyaha bumushinja.

Ingabire yongeye gusabirwa gufungwa burundu/photo ububiko umuseke.com
Ingabire yongeye gusabirwa gufungwa burundu/photo ububiko umuseke.com

Uwungirije umushinjacyaha mukuru Alphonse Hitiyaremye yasabiye abasirikare bane bareganwa aribo; Lt Col Nditurende Tharcisse, Lt Col Noel Habiyaremye, Major Vital Uwumuremyi na Cpt Karuta Jean Marie Vianney gufungwa buri wese imyaka 10, ku byaha nabo ubwabo bemera bakanasabira imbabazi.

Ingabire Victoire we  utari mu rukiko nanone, kubera ibyaha bitandatu birimo ingengabitekerezo ya Genoside, gukurura amacakubiri, gukwirakwiza nkana ibihuha bigamije kwangisha rubanda ubutegetsi no kugirira nabi ubutegetsi buriho hagamijwe intambara, yasabiwe gufungwa burundu n’uriya mushinjacyaha wungirije.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ibaruwa Ingabire yandikiye Perezida Kagame amusaba imbabazi, bunatangaza ko yagiranye ibiganiro n’Umushinjacyaha mukuru, Martin Ngoga, amusaba ko habaho ubwumvikane bushingiye ko yagira ibyaha yemera, ubushinjacyaha nabwo bukagira ibyo bukura mu rubanza.

Ariko ubushinjacyaha bwanzura buvuga ko ntacyo byamaze kuko yabitanze byaramaze kugera mu rubanza.

Mu cyumweru gishize, Ingabire yatangaje ko atazongera kuza kuburana, yemeza ko abatangabuhamya ku ruhande rwe (Michel Habimana) batewe ubwoba, ndetse ngo urubanza rwe rugamije kumuhagarikira ibikorwa bye bya politiki.

Abacamanza batatu bari bayoboye iburanishwa rya none (25 Mata) batangaje ko imyanzuro ya nyuma ku rubanza rwa Ingabire na bagenzi be bareganwa izasomwa tariki 29 Kamena uyu mwaka.

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.COM

0 Comment

  • Nibyiza ko yasabye imbazi ahubwo yabaye igicucu kare iyo agenda kare hose y isabira akazi nkabandi aho kugusubiza genoside mubanyarwanda.ibyo nta kiza cyazamuhira na limwe ,ubuse izo mbabazi azazihabwa la? na yezu yararatubabariye wenda muzace inkuni izamba ntakundi niba yicuza ibyo yari yarateguye.

    • Ahubwo ni wowe gicucu wowe utagira isesengura mu mutima,ese ni ukubera inyubgu ubifitemo cyangwa ni ubucucu wisanganiwe?Uzabaze abakurusha kureba kure uwavuze interuro ikurikira ndetse n’igisobanuro cyayo maze ubone kuvuga ubuza:”QU’ILS ME HAISSENT POURVU QU’ILS ME CRAIGNENT” nta wakurenganya ni ho ubwenge bwawe bugarukira igihe uzahumuka ni bwo uzamenya igikwiriye.

      • None se wowe umurushije iki, uramuziza ko atukanye kandi nawe uramututse!

  • Inda nini iragatsindwa, mbabazwa cyane nubwenge buke iyo ageze aho yirengagiza umubabaro abanyarwanda twahuye nawo ubu twari tumaze gutuza, none arazana umwanda wingengas mu banyarwanda ngo twongere tumarane!!

    Ibyo byararangiye, nta muntu wumubyeyi ukwiye kuraga abana be, uyu muvumo!!

    Ndibaza nawe azageza igihe akicuza, nubundi ngo umuhana avayo ntumuhana agenda. Abicanyi baramushutse ngo aze kubabera agakingirizo, ariko siwe ntawamurenganya ntaho azi umubabaro physique et mental, buriya uwamukubita ibiboko 10 cg za mpiri za bene wabo ariko ntumwice ngo yumve umubabaro bitera!

    Politike idutanya twarayisezereye, ntabwo tuzongera kwemera abadutobera amateka!!

  • Perezida yirengagize ibyo uyu mugore yatekereje bigapfuba amuhe imbabazi kuko yazisabye bigaragarako yabonyeko urwanda atari insina ngufi nkuko babikeka dufite ubutabera kandi ntawe dutinya cyane cyane ushaka kutuvutsa umudendezo mwidushuka twakize ubuhumyi mwadushyizemo. ingabire yakwiye kuba umusemburo w’amahoro nkumubyeyi

  • Yewe ni mureke badutegeke ko twabonye ubutegetsi tukagirango tubonye umwanya wo kurimbura abo tudasangiye ubwoko nti tumenye ko iyo inkuba ikubise idatwara umwanzi gusa n’umukunzi barajyana tujye twemera tuyoborwa n’amaranga mutima no kwikunda nkaho aritwe biremwa twenyine

  • ese ubucamanza buzareka guca iza mahugu ryari mana turagusaba ngo uduhe ubucamanza bwukuri.kandi uhe abategesti bacu ubworoherane nukumva abo badahuje ibitekerezo mandela ubu nicyamamare kwisi nizereko abacamanza bashishoza atari ibyifuzo byabo twibuke isengesho rya francis of assis kuba inkunzi za mahoro may god bless ingabire.coment zimutuka cyangwa gutukana ntabwo aribyo bizazana urukundo nu bumwe murwanda twese turababaye ariko imibabaro yacu ntitu kayigereke kumuntu udafite naho ahuriye nayo ingabire yishe bangahe?ko abamushinja bemera ko ari abicanyi mukaba mubakatira igifungo gito ese amaraso b nye nacyo avuze duce izitabera tubere abandi urumuri

  • none se Yaya,ubwo umurushije iki? wowe munyabwenge,ndabona ahubwo uli hanyuma ye.

  • aha

  • myabuneka ntimugapfe ubusa ,uwo mubyeyi asize urwa bagabo ,gusa icyo nje nkuyemo nuko uwo mubyeyi atarebye kure ,nabajanama be kweri ubwo se bari bishingikirije iki?mbere yuko bafata umwanzuro ngo aze ,uziko abantu bize bageraho bagata ubwenge ,baje bareba kure ;ibintu byarahindutse urwanda sirwarundi bari bazi muri za 80 ,gusa nagugira inama ihangane ukore uburoko ntamikino abacyamanza bubu bakigira ,baribabariye nawe ukazana ibya mama wararaye ,ese ntuba ubona ko ingoma zahindutse ?igihugu kikibohora ,?niba mutagira amaso ngo murebe ?na matwi yanyu ntiyunva?.ngo mutekereze aho ubu tugeze mwarangiza ngo muraje muze gusa mbabajwe na mashuri mwize yapfuye ubusa?.ubwo se umurage uhaye abana bawe nuwuhe? wo baja bakwibukiraho ?gusa tuzahora tukwibuka .imana izakurinde kandi ntuzihebe cyane igifungo cya burundi ni kibi?

  • Niba INGABIRE yarasabye imbabazi abikuye ku Umutima n’uwabireba wese yabibona kuko ndabona ku ifoto asa n’uri kurira(uretse ko ntawe ureba mu mutima), Mwashyira iyo nyandiko mu itangazamakuru twese tukayisoma buri munyarwanda akagira icyo ayivugaho. Cyokora ubucamanza bukomeze akazi kabwo.

  • Mana tabara abanyarwanda, njye sinzi aho mwakuye inkuru ivuga ko Umuhoza w’abanyarwanda bamwe yasabye imbabazi. Ese yazisabiye kurubuga rwa FDI, BBC cyangwa VOA aho niho yashyuhirizaga imitwe y’abataramubona. Iranga mutima ryubwoko ryatumye benshi bamujya inyuma. Ese ko atabaye Mugunga cyangwa niba yaranagezeyo ko yararaga Hotel Karibu yigeze yikorera ikirago? Ariko bene kanyarwanda ko twibagirwa vuba abafite inyungu za politike bavuga tukabita ababyeyi nibindi bisingizo, iyo ikibazo kibaye ntibajya mubyumba bya za ambassade twe bakadushingira burende? Naho ibitagereranywa byo ni umusaza Mandela n’Ingabire. Muri kamere yanjye simvangura ariko ntarabona ingabire mukiganiro yigeze kugira ari canada hari huzuyemo urwango rw’abatutsi. Kandi mukanwa ka Mandela ntaho yigeze avuga ko abazulu banga abo batavuga rumwe cyangwa ngo atecyereze umutwe wa gisirikare nkuko Ingabire yatecyereje gushinga umutwe wa gisirikale, ndangije nifuriza urwanda hamwe nabanyarwanda kureba kure ntihagire ikizongera gutuma twikorera uturago rwose.

    • Tujye tuvugisha ukuri kuko ngo guca mu ziko ntigushye:Reka nkubaze:Ese birashoboka ko umushyitsi wawe ashobora kuza kugusura ariko akaba akurusha kumenya ibyumba cyangwa inguni z’inzu yawe?None se ushobora gusobanura gute uburyo MADAME INGABIRE yaje mu Rwanda agahita amenyekana cyane ku buryo ashobora kuyobya abanyarwanda?Tout simplement njye sinatinya kwemeza ko INGABIRE,NTAGANDA ari abantu bakomeye kubona barakoze igikorwa gitesha umutwe umuperezida umaze ku butegetsi imyaka ingana itya mu gihugu.Naho ubundi iyo aba yizeye ko anabyarwanda bamukunda yari kureka bakabimwereka n’abandi bahari.

  • Yego yaya! aka na kumiro, iryo shavu ni ryiki rituma utukana gutyo, aho ntimwari mwafatanije umugambi na Ingabire none ukaba ubona bibapfanye? Wabona na dodi aravuga ati ni ba yarasabye imbabazi bazamucire inkoni izamba. None se Yaya we! ko Ingabire yasabye imbabazi hari abazimuhatiye ngo duhereho tuvuga ko yarenganyijwe? harya ngo muzakomeza mube inkoramaraso nimurangiza ngo musabye imbabazi? Ese ubundi abaziheraho bagatanga imbabazi baba bashishoje ko izo mbabazi zemejwe ni umushingamategeko utarayashingiye ubwoko bumwe bw’abanyarwanda.Ese ubundi bagiye bazisabira IMANA gusa bakazabaho neza mu buzima butaha ari ko kuri ubu bakaryozwa ibyo bakoze bityo uburenganzira bwa bandi by’umwihariko ku buzima bukangana n’ubwabo? aha! Yangu macho!

    • yewe Kankazi we,ese ko utavuze ku nsigamugani naguhaye ngo usobanuze?QU’ILS ME HAISSENT PURVU QU’ILS ME CRAIGNENT:
      Kugira ngo wumve neza,uzasome ibya Hitler n’abandi ba DICTATEURS.Tegereza uzabibona nta kitagira iherezo na CHARLES TAYLOR aciriwe urubanza,akurikiye KHADAFI,MUBARAK n’abandi igihe cyabo kizagera

  • bonsoir reka mbabwire bene data umuntu wese yaba iki sinzi uko nabyita bana nabandi kuko ubuzima nibugufi turapfa ibyisi kandi tuzabisiga so pore maman saba imbabazi nibaziguha usubire iyo wavuye wirebere abana n’umugabo naho ubundi warahubutse ntuzongere ibigambo wajyaga uhuragura kuri bbc ugatinyuka ukaza nawe nyine wabaze nabi bikubere isomo .amoko ntacyo amaze ntanicyo avuze kuko ntiwabishyira munkono ngo ubiteke nimurebe ibitunga abana banyu mubeho muve mumatiku ntibizabuza gariyamoshi gukomeza aliko iyo mubona kadafi na sadam ntasomo bibaha abagabo baribafite petrol yisi mwe se mufite iki domo to.pore sana kabisa.jye njyana nibihe namuzehe wacu nkuri nyuma bos.

Comments are closed.

en_USEnglish