Indirimbo 10 zikunzwe muri Guma Guma
Muri Primus Guma Guma Superstar aho abahanzi bari kuririmbira abantu babasanze mu mijyi iwabo, abantu ngo bari gushimishwa cyane n’abahanzi 10 Batoranyijwe.
Man Martin i Musanze aririmba “Mazi magari” benshi barishimye
Usibye kuba babaririmbira indirimbo zabo zitandukanye, aho bamaze kugera hose haba I Karongi, I Muhanga, I Nyamagabe I Rubavu, I Rusizi n’ahandi, hari indirimbo zijyamo rubanda bagashika. Bigaragaza ko zikunzwe cyane kurenza izindi.
Umuseke.com uri kugendana n’aba bahanzi nyuma yo gushishoza aba bahanzi iyo bazamutse kuri sene (Scene/Stage) izi ndirimbo 10 nizo zihagurutsa rubanda rwinshi:
Bella – Dream Boyz na Kitoko (nubwo ari USA)
Bagambe – Rafiki
Mama wabana – Tom Close
Narashize – King James
Indahiro – Urban Boyz na Riderman
Bomboli Bomboli – Riderman
Impeta – Faycal
Mazi Magari – Mani Martin
Baramujyanye – Dr Claude (Nubwo aherutse kujya USA)
Ndacyariho ndahumeka – Jay Polly
Kuri uyu wa gatanu aba bahanzi berekeje i Huye aho bari kuririmbira kuri Musee National y’u Rwanda, ku cyumweru bakazaririmbira i Kigali muri Pariking ya Pt Stade.
Plaisir Muzogeye
umuseke.com
6 Comments
Abahanzi bacu bamaze gutera imbere kandi bakomereze aha turabemera cyane!
Bakomereze aho ariko R”NB bagabanye gushishura bagire creativity and innovation.bcse ntaho twaba tunjya!
Abahanzi ba banyarwanda bamaze gutera imbere,mucyo rero tubashyigikire!!!
Uru rubuga rwanyu ndarwemera cyane. Mukomeze kutugezaho amakuru agezweho, turabashyigikiye, mu guhererekanya amakuru neza.
ndabashimiye cyane kuri ayamakuru mwakurikiranye kunyungu za basomyi. gusa ururubuga nubwambere ndusuye ariko mbonye icyo bita diffence.
Big up man
bombori bombori the best
Comments are closed.