Digiqole ad

India: Umwana w’imyaka 4 agiye kwiga mu mashuri yisumbuye

Umukobwa w’imyaka ine yemerewe n’akanama gashiznwe uburezi kwiga mu ishuri ryisumbuye rya St Meera’s Inter College mu mwaka wa cyenda.

Ananya w'imyaka 4ari gusoma igitabo cyo mumwaka wa 9
Ananya w’imyaka 4ari gusoma igitabo cyo mumwaka wa 9

Ikinyamakuru Pradesh cyo mu Buhinde kivuga ko uyu mwana avuka mu muryango udasanzwe kuko na musaza we yarangije Kaminuza afite imyaka 14 gusa.

Uhagarariye amashuri mu gace batuyemo witwa Umesh Tripathi yavuze ko uyu mwana witwa Ananya abasha gusoma neza igihinde kandi azi cyane imibare ku rwego rw’umwaka wa cyenda.

Ananya  yavutse taliki ya 1 Ukuboza 2011muri Tej Bahadur.

Uwungirije uhagarariye ibitaro bya kaminuza ya  Babasaheb Bhimrao Ambedkar yavuzeko igitangaje ari uko nyina w’aba bana atazi gusoma no kwandika.

Abatuye mugace ka Bahadur bavug ako  uyu mwana yatangiye kumenya gusoma afite umwaka umwe n’amezi icyenda gusa,  icyo gihe abandi bana baba batangiye kwiga kuvuga.

Anita Ratra umuyobozi w’ishuri agiye kwigamo yavuze ko babonye imyitwarire y’uyu mwana itangaje kandi afite impano idasanzwe kuko kwiga kwe ngo ni ukureba gusa agahita afata mu mutwe bidasanzwe.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish