India: Umukinnyi yishimiye igitego atsinze bimuviramo gupfa
Kuri iki cyumweru tariki 19 Ukwakira umukinnyi w’umupira w’amaguru yitabye Imana aize yakoze amasiporo ntibyakunda maze aratagangara bimuviramo gupfa ubwo yariho yishimira igitego yari amaze gutsinda.
Uyu musore w’imyaka 23 witwa Peter Biaksangzuala yaguye nabi agwira umutwe ubwo yariho akora amasiporo y’inyuma maze avunika urutirigongo.
Iyi mpanuka yabaye kuwa kabiri w’icyumweru gishize ku mukino wahuza ikipe ye ya Bethlehem Vengthlang FC na Chanmari West FC zo mu kiciro cya gatatu.
Amaze kwitura hasi ntabwo yabashije kubyuka. Amashusho y’umukino yerekanye abakinnyi bagenzi be bamutabariza, maze ajyanwa kwa muganga.
Ikinyamakuru Times of India kivuga ko uyu mukinnyi yakomeje kuremba, abaganga bagerageza no kumubaga ariko nyuma y’iminsi itanu akaba ubu yashizemo umwuka.
Abo bakinanaga bavuga ko Peter yari umukinnyi ufite impano wahoranaga inzozi zo kuzakinira ikipe y’igihugu.
Ikipe yakinagamo iri gutegura umuhango ukomeye wo kumusezera, ndetse bemeje ko nimero 21 yambaraga itazongera kugira undi mukinnyi uyambara mu ikipe yabo.
Ubusanzwe kwishimira ibitego ku bakinnyi koko hari abo bisigira imvune, ariko uyu ni uwa mbere bitwaye ubuzima.
UM– USEKE.RW