Digiqole ad

India: umugabo yinyweraga amaraso y’umugore we

Nyirikunywobwa amaraso niwe wemeza iyi nkuru idasanzwe. Umugore wimyaka 22 utuye ahitwa Madhya Pradesh mu Buhinde  yatanze ikerego kuri  Police ko umugabo we amaze imyaka itatu amuvoma amaraso kugirango yimare inyota.

Uyu mugore yagize ati: “afata serenge (Syringe ) akamvomamo amaraso ku kuboko akayasuka mu gikombe nuko akagotomera ibi hashize imyaka itatu abikora buri munsi”  nyiri amaraso niwe watangaje ibi kuri uyu wa mbere nimugoroba.

Umugabo we ngo akaba yaramuteraga uwboba amubwira ko nabivuga azamwica ako kanya.

Uyu mukobwa, nako umudamu witwa Deepa Ahirwar  yashakanye  na Mahesh Ahirwar mu mwaka wa 2007  batunzwe no guhinga, igihe gito nyuma y’ubukwe umugabo yahise atangira kujya avoma amaraso umugore we ngo akire icyaka.

Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi we avuga ko ayo maraso y’umugore we yatumaga akomera cyane, ndetse ngo niyo yabaga atwite yaramuvomaga akinywera. Bafitanye umwana umwe.

Deepa yabwiye Police ko hari igihe yayamuvomaga akumva yumye agiye kwikubita hasi yagerageza kumwima amaraso ye  umugabo akamukubita.

Igihe yumvise arembye nibwo yatashye murugo iwabo abitekerereza se umubyara maze uwo musaza ahita atabaza Police yo muri ako gace, uwo munywi w’amaraso atabwa muri yombi.

Inyota ziba nyinshi!

Oscar Ntangimba
Umuseke.com

9 Comments

  • Aka n’akaga tuu!!

  • wasanga ari bimwe kera bitaga kunywana…..ingeso ziba nyinshi..ariko iyi yo irazirusha ubukana…

  • ariko abantu baragwira rwose ubuse uyu ni normal kweli? Narakambakambye ndabona ibyo mbona ubu ntabwo bisanzwe pe! ariko abantu bavutse cyera namwe ibi mwajyaga mu bibona kweli?

  • uyu mugabo ubanza hari icyo apfana na vampires.amaraso amara inyota koko????
    nimba ari icyaka kinshi bazamurangire primus.ha!ha!!!!

  • vampires!!!!toka shitani kwa jina la yesu.abagore muzi kwihambira!!!

    • uyu nta gushidikanya ni vampire. ubu se wowe ushize mu nyurabwenge wasanga amaraso yo muri syrenge amara inyota. ubwo yari afitamye gahunda na sekibi. toka toka dayimoni.

  • Nabo Badayimoni baza muburyo bwa Bantu

  • ubwose amaraso amara inyota nyabaki?

  • Sha ibyo iwacu murwanda ntibishoboka wibeshye ahubwo umugore we yakurya mo brochettes

Comments are closed.

en_USEnglish