Digiqole ad

India: Indege ya gisirikare yaburiwe irengero irimo abantu 20

 India: Indege ya gisirikare yaburiwe irengero irimo abantu 20

Indege ya gisirikare itwara ibikoresho Antonov-32 imwe mu zo ingabo z’U Buhinde zikoresha

Indege ya gisirikare mu Buhinde yaburiwe irengero irimo abantu 20 ubwo yari igeze mu gace kegereye inyanja kitwa Bay of Bengal, nk’uko byemejwe n’ingabo zirwanira mu kirere z’icyo gihugu (IAF).

Indege ya gisirikare itwara ibikoresho Antonov-32 imwe mu zo ingabo z'U Buhinde zikoresha
Indege ya gisirikare itwara ibikoresho Antonov-32 imwe mu zo ingabo z’U Buhinde zikoresha

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Antonov-32 yari ivuye mu gace ka Chennai (Madras) ahagana saa 08:30 mu Buhinde aho yagombaga kujya ahitwa Port Blair mu Burasirazuba bw’ibirwa bya Andaman na Nicobar.

Yagombaga kugwa ku kibuga ku isaha ya saa 11:30, ubu hatangiye ibikorwa byo kuyishakisha.

Ingabo zirwanira mu kirere, IAF mu Buhinde ngo zifite indege zo mu bwoko bwa Antonov-32 zigera ku 100.

Umuvugizi w’ingabo zidasanzwe, yatangarije Reuters ko indege n’amato bishinzwe igenzura byatangiye gushakisha iyo ndege yabuze, ikaba yari itwaye abantu bari bagiye mu kazi ku birwa ubuhinde bugenzura ndetse bunafiteyo ikigo cya gisirikare gikomeye.

BBC

UM– USEKE.RW

en_USEnglish