Digiqole ad

India: Apolo Hospital yahuguye abanyeshuli b’abanyarwanda ku byuma bigezweho

Abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Kaminuza ya Annamalai University mu mashami ya Pharmacie, ubumenyamuntu, ibinyabuzima n’ikoranabuhanga batumiwe n’ibitaro bya Apolo Hospital mu mujyi wa Chenai ngo bahabwe amahugurwa ku ikoreshwa ry’ibyuma bigezweho mu gupima no kuvura indwara.

Umwe mu baganga ba Apollo Hospital  asobanura imikorere y'icyuma gipima uburwayi  bw'amagufa
Umwe mu baganga ba Apollo Hospital asobanura imikorere y'icyuma gipima uburwayi bw'amagufa

Abanyeshuri bahuguwe batangarije UM– USEKE.COM ko nubwo ku mashuri yabo bafite za Laboratoire ariko zidafite ibyuma nkibyo bahuguweho ku bitaro bya Apolo.

Bimwe muri ibyo byuma babashize guhugurwaho harimo icyuma kabuhariwe mu gupima indwara z’umutima (320 SLICE CT SCANNER), icyuma kivura indwara hatabayeho kubaga umurwayi (CYBERKNIFE) n’ibindi.

Aya mahugurwa yasabwe n’aba banyeshuri, bibumbiye mu muryango ubahuza bise Patient Eye, bakaba bari bagamije kongera ubumenyi bwabo mu buvuzi buteye imbere mu bitaro nka Apolo, ndetse bakaba bazajya bafasha abaturage baturuka muri Africa by’umwihariko mu Rwanda mu kubaha amakuru ku bitaro baba baje kwivuzamo, kubafasha kubona ibyangombwa n’ubundi bufasha bakenera.

Amakuru kuri aba banyeshuri bishyize hamwe ngo bajye bafasha abarwayi baturuka mu bihugu byo muri aka karere, abayakeneye bakaba bashobora kuyasanga ku rubuga rwabo rwa www.patienteye.com

Ubuhinde ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane wa Asia gicumbikiye abanyarwanda benshi, umubare munini wabo ni abanyeshuri. Uburezi ni kimwe mu byo umubano w’u Rwanda n’Ubuhinde ushingiyeho ndetse n’ubuvuzi.

icyuma kabuhariwe mu kubaga bigezweho cya cyberknife
icyuma kabuhariwe mu kubaga bigezweho cya cyberknife
Bamwe mu banyeshuri bahuguwe hamwe n'abayobozi ba Apollo Hospital
Bamwe mu banyeshuri bahuguwe hamwe n'abayobozi ba Apollo Hospital

Danny Manishimwe
UM– USEKE.COM/India

0 Comment

  • Patient eye narayumvishe kandi nashimye igikorwa cyanyu cyo gufasha abarwayi baza muri icyo gihugu. Courage.

  • Iki gitekerezo nikiza cyane,biragaragara ko abana biga mubuhinde aribo urwanda rwejo,doreko dufite nikibazo cyabagaga,mukomereze aho,mufasha nabanyarwanda bafite ibibozo byokwivuza,

  • Nuko nuko bana b’iwacu nimwige mumenye ubwenge mubuzane iwabyu mwubake urwababyaye! twizereko mutazavamo ibigwari iyo mu mahanga

Comments are closed.

en_USEnglish