India: Abantu 88 mu bitaro bahitwannye n’inkongi kubera uburangare
Kuri uyu wagatanu tariki ya 9 Ukuboza, ibitaro bigizwe n’inzu ifite amagorofa 7 byo mu mujyi wa Calcutta, uherereye mu majyepfo y’Ubuhindi, by’ibasiwe n’inkongi y’umuriro, nk’uko ibiro bitara amakuru by’Abongereza Reuters bibivuga ngo abantu 84 biganjemo abarwayi bahasize ubuzima.
Ubwo iyo nzu yafatwaga n’inkongi mu mwotsi uyipfukiriye, abazimya umuriro bakaba bagerageje gukuramo inkomere bazicisha mu madirishya.
Umuriro wakoze iryo shyano waturutse mu nzu yo hasi y’ibitaro ahagana mu rukerera, nyuma uzagukwirakwira hose unyuze mu miyoboro y’ibyuma bitanga umuyaga.
Ubuhamya bw’abantu babibonye bukaba buvuga ko byatwaye abazimya umuriro igihe kingana n’isaha kugirango babashe kugera muri iyo nzu.
Amakuru ava mu bari mu gikorwa cy’ubutabazi, aravugako abakozi b’ibyo bitaro babonye bikomeye bagahunga bamaze gufunga imiryango n’amadirishya.
“Twabonaga abarwayi bakingiranye bagerageza gushyira amaboko ku birahuri by’amadirishya bituma twihutira kumenya ibyabaye “, uku akaba ariko Sanjeet Kayal, uturiye ibyo bitaro yavuze.
Umunyamakuru wa Reuters wabyiboneye n’amaso, avugako byageze mu masaha ya mbere ya saa sita umuriro bamaze kuwuhashya, abatabazi bari gusohora imirambo myinshi muri iyo nzu.
Amakuru yatangajwe n’umupolisi mukuru wungirije mu gace ka Calcutta, Shivaji Gosh, akaba yemeza ko byibuze abantu 84, bahasize ubuzima nk’uko bivugwa n’ibiro bitara amakuru byitwa PTI.
Amakuru ya PTI akaba yaje nyuma y’aho umuyobozi wungirije w’ibitaro, Satyabrata Upadhay, yari yavuze ko abagera kuri 73 aribo bapfuye na ho abarwayi 90 bakaba babashije kurokorwa batarafatwa n’umuriro.
Abaturage baturiye akarere kaberereyemo iriya mpanuka bakaba bashinja abayobozi b’ibitaro kuba bataratabariye igihe.
Ikindi ngo ni uko hashize imyaka 3 muri biriya bitaro habaye impanuka nk’iriya ariko hakaba ntawapfiriyemo ku bw’amahirwe.
Umuminisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi muri leta ya Bengale y’uburengerazuba ari na ho habarizwamo umujyi wa Calcutta, akaba na we abona ko habayeho kurangara ku bayobozi b’ibitaro.
Firhad Hakim yagize ati : “Ibitaro ntibyafashije abazimya umuriro kugera mu nzu ku buryo bwihuse. Ubutabazi bwarakererewe bituma inkongi igera no mu mazu yo hejuru. ”
Mamata Banerjee, minisitiri w’ubuzima akaba ari nawe mukuru wa guverinoma muri ako karere, yahise afata icyemezo cyo gufunga ibyo bitaro n’ibindi bitaro byose byibumbiye mu ihuriro AMRI, byiganje muri uwo mujyi wa Calcutta.
Amakuru mashya akaba avugako umubare wababa bahitanywe n’inkongi y’umuriro bagera kuri 88.
Photos:Internet
HATANGIMANA Ange Eric
UMUEKE.COM
1 Comment
ko ibyo bitaro bifunzwe se inkomere zizavurirwa he?
Comments are closed.