Digiqole ad

Indege yakoze impanuka I Kisangani

Indege yari itwaye abantu 112 yakoze impanuka ku kibuga k’indege cya Kisangani muri DRCong kuri uyu wa gatanu nkuko tubikesha BBC. 

Imwe mu ndege za Hewa Bora

Abantu bagera kuri 50 ngo nibo baba bahasize ubuzima mu gihe abandi 40 bo bavuye mu bisigazwa by’iyo ndege ari bazima nkuko amakuru abitangaza.

Iyi ndege ya Hewa Bora Airlines ikaba yakoze impanuka mu gihe yageragezaga kugwa  ikirere ari kibi cyane. umudereva ngo yagerageje gushyira indege hasi neza ariko ngo ntibyashoboka nkuko byemejwe na Stavros Papaioannou ukuriye Hewa Bora Airlines.

Kugeza ubu ntibiramenyekana aho iyo ndege yakoze impanuka yari iturutse. Hewa Bora ni companie ifite indege 8 ikoresha mu ngendo zayo.

Hewa Bora ikaba ari Airline yigenga itwara abantu ibavana mu mujyi wa Kinshasa iberekeza Kisangani n’utundi duce twa Congo, igihugu bizwi ko gikoresha ingendo z’indege cyane mu bwikorezi, hakanavugwa indege zishaje cyane.

Umuseke.com

3 Comments

  • nonne iyondege yara hiye ? or yaragize scrach ?

  • Oh no why did it happen

  • plz mwajya muduha amakuru yuzuye neza naho ubundi ntabwo amakuru afatika, niba yarahiye, niba abari bayirimo , how about plz amakuru kugira ngo abyumvikane neza

    thanks

Comments are closed.

en_USEnglish