Digiqole ad

Indege nshya ishobora no kugenda ku muhanda nk’ imodoka

Iyi ndege – modoka yitwa Transition yakozwe na société yitwa Terrafugia yo muri USA. Iyi ndege – modoka ikaba yari isanzwe yogoga ikirere kuva umwaka ushize wa 2010 ubwo yahabwaga uburenganzira n’ ikigo gishinzwe ingendo zo mu kirere cyo muri Amerika.

Indege-Modoka Transition iri kunywa amavuta

L’express dukesha iyi nkuru kivuga ko iyi ndege – modoka yari isanzwe ishobora no kugenda nta mbogamizi mu mihanda, yari ikigenda mu kirere gusa kugeza kuri uyu wa Kane ubwo yahabwaga uburenganzira.

Ikigo gishinzwe umutekano wo mu muhanda muri America ‘National Highway Traffic Safety Administration’ kikaba cyavuze ko  iyi modoka – ndege igomba nayo kwitegura kubahiriza amategeko y’ umuhanda igihe cyose izaba iri kuwukoresha.

Iyi modoka ndege kandi ikaba ngo hari ibyo idafite imodoka zisanzwe zigira nk’ ibirahure bidapfa kumenwa n’ ikibonetse cyose ahubwo yo ikagira ibirahure bikoze muri plastique, ndetse n’ amapine yayo akaba atari yayandi asanzwe yemewe mu mihanda.

Société Terrafugia ikaba ivuga ko izatangira gucuruza iyi modoka – ndege mu mpera z’ umwaka utaha wa 2012, aho ufite ama euros 146.000 azashobora kuba yayigura.

Transition yafashe ikirere

JN Mugabo & Agences 

umuseke.com

4 Comments

  • Ikoranabuhanga rirakaje pe! ngaho namwe ni murebe ese iwacu biriya bizagahera ra! ahaaa nugutegereza kukazareba usibye ko abeshi tuzaba tutakiriho nukubitega amaso!

  • iyi modoka irashaje!! hari new version zinagenda kumazi uretse n’umuhanda!lol mukomere!

  • EREGA IBYIZA BIRI IMBERE NIBITARAZA BIZAZA NTUGASAZE GUSA BIRACYAZA

  • kubona iyi ndege modoka byari byiza ariko jye nashakaga kubona ubwato modoka kuko byaba binfashije….nimwumva uruganda rwabusohoye muzantumeho ndashaka kuzabukoreramo ubwukwe….murakoze

Comments are closed.

en_USEnglish