Digiqole ad

Indabyo z’amaroza zituma ugira uruhu rwiza

 Indabyo z’amaroza zituma ugira uruhu rwiza

Amaroza si ubwiza gusa ngo ni n’ingirakamaro ku ruhu

Indabyo z’amaroza ni indabyo zikunda guhingwa mu busitani kugirango zitange ubwiza, benshi mu bazihinga bazikundira kuba zihumura neza. Uretse kongera ubwiza bw’aho zihinze izi ndabyo zisobora gukoreshwa nk’umuti ufasha uruhu guhorana itoto.

  

Amaroza si ubwiza gusa ngo ni n'ingirakamaro ku ruhu
Amaroza si ubwiza gusa ngo ni n’ingirakamaro ku ruhu

Izi ndabyo zishobora gukoreshwa amavuta ndetse n’imibavu itandukanye kimwe nk’uko zikoreshwa nk’umuti utanga uruhu rwiza.

Igihe ubyutse mu gitondo ibimera bigifite urume ushobora gusoroma indabyo eshatu z’amaroza kugirango ubone amazi yuzuye ikiyiko cy’izo ndabyo.

Uko abafite uruhu rukanyaraye bakoresha indabyo z’amaroza

  • Fata umutobe wa cocombre akayiko kamwe, umutobe ushobora kuwubona igihe waseye cocombre nyuma ukayikamuza intoki.
  • Vanga n’akayiko kamwe (1) k’amazi y’indabyo z’iroza.
  • Ongeramo akayiko k’umutobe wa orange
  • Byisige mu maso nka nyuma y’iminota 15 ubone kubikaraba

Uko abafite uruhu ruyaga cyane bakoresha izi ndabyo

  • Fata akayiko k’ifu y’amashaza y’umweru (pois chiches)
  • Vanga n’agace k’akayiko k’ubuki
  • Anika ku zuba indabyo z’amaroza nyuma uzisekure
  • Ongera muri ya fu n’ubuki akayiko k’ifu y’indabyo z’amaroza wanitse, ukazisekura.
  • Ongeramo kandi utuyiko 2 tw’amata y’ikivuguto
  • Vanga neza urwo ruvange, urwisige mu maso nka mask bimareho iminota 15 ubone kubikaraba .

Source : femininbio.com

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish