Digiqole ad

Inama z’uko wareka Ibiyobwabwenge

Abantu benshi banywa ibiyobyabwenge usanga bavuga ngo; Ariko ubundi ndabirekera iki ko abantu ‘bose’ babinywa? Ariko akongera nanone ngo ‘sha icyamvana kuri ibi bitundi rwose nashima Imana’.

Yenda byarakunaniye kurureka
Yenda byarakunaniye kurureka

Mu bihugu bikize, ndetse no mu bihugu byacu ubu bitangiye gusaakaara usanga urubyiruko rwinshi cyane rwishora mu kunywa ibiyobyabwenge n’ubwo bwose amategeko y’ibyo buhugu aba atabyemera .

Uko ijambo Ikiyobyabwenge risobanurwa:

Ni Ikintu icyo ari cyo cyose, cyaba cyarakorewe mu ruganda cyangwa se ari kimeza gishobora gutuma umuntu wagikoresheje atabasha kumenya ibibera iruhande rwe, akaba yarakazwa cyangwa se  agasetwa n’ubusa (kuko guseka no kurakara ni ibintu bisaba gukora cyane ku bwonko bwacu), akaba atabasha gutegeka ibitekerezo bye mu buryo bufatika kandi busanzwe kuri we, icyo kintu kitwa ikiyobyabwenge”

N’ubwo bwose ubu busobanuro bukusanyirije ibintu byinshi icyarimwe ,abahanga mu by’ubuvuzi by’indwara zo mu mutwe bavuga ko imyitwarire ishobora gutandukana bitewe n’ubukana bw’Ikiyobya bwenge umuntu runaka yafashe.

Ntabwo ibiyobyabwenge byose binyobwa. Hari n’ibiribwa urugero nk’ibinini ndetse n’ibindi by’andi moko menshi cyane.

Muri iki gihe abantu benshi bamaze kumenya ko n’imiti yo kwa Muganga ishobora kwitwa ibiyobyabwenge n’ubwo bwose yemewe n’amategeko  ya Leta.

Gusa ariko hari n’ibindi byemewe n’amategeko ariko bifatwa nk’ibiyobyabwenge ingero buri wese azi n’itabi n’inzoga. Hari n’abashyira Umuziki kuri urwo rutonde.

Gusa aha turifuza kugira inama abantu bose  bahuye n’ibibazo byo kunywa ibiyobyabwenge kugira ngo bafate ngamba zo kubireka nk’uko Leta y’u Rwanda ihora ibidushishikariza:

Gerageza ibi hanyuma uzatwandikire ku [email protected]  utubwire ukuntu byakugendekeye:

1.Ibuka ko ubuzima bwawe bufite agaciro:

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu benshi  bahitamo gukoresha ibiyobyabwenge baba baramaze gufata umwanzuro ko ubuzima bwabo nta gaciro bugifite kandi ko Isi yose yamaze kubibona gutyo.

Ibi bituma batangira kurya cyangwa se kunywa ibiyobyabwenge ndetse no gukora ibintu bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko baba barahungabanye.

Wowe rero turagusaba ko wagerageza kwibuka ko uko Isi yaba ikubona kose ,ubuzima bwawe ari ubw’agaciro kanini. N’ubundi abantu sibo bazakuvuza nurwara,sibo bazagufunguza Polisi nigifunga.Bityo rero irwaneho wirinde akaga kataraza.

2.Senga Imana

Mu by’ukuri hari izindi mbaraga dukeneye zadufasha kunesha ibyatunaniye. Izo mbaraga nta handi twazivana ureste ku Mana yaturemye (ku babikoresha ariko banemera Imana)

Abazi Bibiliya bazi amagambo avuga ngo “Icyo muzasaba cyose muzagihabwa nimusaba nk’uko So wo mw’ijuru abishaka” None se ntabwo Data wo mw’Ijuru ashaka ko tigira ubuzima bwiza! Ntagushidikanya ko ari byo yifuza.

Abantu basenga Imana bazi neza ko ishobora gutuma bareka ingeso zari zarababase, bakagira ubuzima bwiza kurusha mbere. Ingero nyinshi zirahari kandi si ijambo ry’Imana ndiho aha.

3. Zibukira abantu bose bashobora gutuma wumva ushaka bya biyobwabwenge!

Abanyarwanda baravuga ngo “Ihene nziza ntawuyizirika ku mbi”. Niba ushaka kuva kuri izo ngezo, abo muzikorana bahungire kure! Wenda bashobora kuba batakwanga ariko ibyo bakubwira gukora bashobora kuba batazi ingaruka byakugiraho kubera ubujiji bifitiye.

Wowe rero niba ugize amahirwe ukazimenya, tangira ubagendere kure! Wibanga ariko anga ibyo bagusunikira gukora kuko ni wowe uhomba. Nunabishbora ubegere ubabwira ko bikwiye ko mubirekera rimwe. Byaba byiza.

 

4. Kora siporo, nywa amazi menshi rya indyo yuzuye kora ibindi

Indyo yuzuye ituma umubiri wawe wongera kwiyubaka  nyuma y’uko wataye ingufu igihe wakoreshaga bya biyobyabwenge. Amazi yo yoza imitsi n’ibihaha byawe ukumva uhumeka neza bityo ubwonko bwawe bugakora neza.

Waba ukiri muto, waba ukuze Siporo ni umuti wemerwa k’Isi yose kandi ku bantu bose. Ni umuti w’indwara nyinshi ku buryo muntu atanatekereza rimwe na rimwe.

Byanze bikunze hari umwanya wafataga unywa ibiyobyabwenge. Uyu mwanya wufate ukore utundi tuntu, soma ibitabo, reba filimi zitarimo izo ngeso nka za ‘Documentaries’ sura inshuti zitabikoresha n’abavandimwe, bityo umwanya wabonaga wo kubijyamo uwukoremo ibindi.

5. Irinde guhesha isura mbi Ababyeyi bawe cyangwa Umuryango Nyarwanda  muri rusange

Abanyarwanda bavuga ko “Uwanze kumvira Se na Nyina yumviye ijeri”.N’ubwo bwose bizitirirwa ababyeyi bawe ko ngo aribo bataguhojejeho ijisho, ariko ni wowe uzikorera ingaruka z’ibyakubayeho kandi ibyo ntawubikwifuriza mu bawe.

Irinde kuzaba igisebo ku babyeyi bakubyaye bakakurera ubagoye none ukaba ari wowe ugiye kubabera isoko y’isoni muri rubanda.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • Ko utavuze ibyo bashoreza?ko utavuze ko bakwegera abaganga babizobereyemo? hakwiye kujyaho ibigo bigira inama urubyiruko aho bakinira bakisanzura kuburyo batabona umwanya wo gutekereza ibibasubiza inyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish