Digiqole ad

Inama y’impuguke i Kigali yihanangirije ibihugu bikingira ikibaba abakekwaho Jenoside

Hatangizwa inama y’iminsi itatu ihuje impuguke kuri Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasira inyokomuntu kuri uyu wa 14 Mata, abayoboye iyi nama batangaje ko ibihugu bikomeje gukingira ikibaba abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bikwiye guhagurukirwa bikabarekura bagakurikiranwa.

Ifoto y'impuguke n'abayobozi ku ruhande rw'u Rwanda batangije iyo nama
Ifoto y’impuguke n’abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda batangije iyo nama

Igihugu cy’Ubufaransa cyakomeje gutungwa urutoki n’u Rwanda kuba gicumbikiye ku butaka bwacyo abakekwaho Jenoside ndetse iki gihugu nta bushake kigaragaza mu kubakurikirana.

Iyi nama mpuzamahanga iteranye ku nshuro ya gatandatu, ubu ikaba yabereye mu Rwanda Ministre w’Intebe Pierre Damien Habumuremyi wayitangije yavuze ko ari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo n’izi mpuguke ku cyakorwa ngo abagize uruhare muri aya mahano batarashyikirizwa ubutabera babushyikirizwe.

Yagize ati “ kuba iyi nama ibaye mu gihe mu Rwanda turi mu minsi 100 yo kwibuka ni iby’agaciro gakomeye cyane, nk’uko byagiye bigarukwaho muri iki cyumweru twasoje ejo, hari abasize bagize uruhare muri aya mahano batarafatwa, iyi nama izadufasha kungurana ibitekerezo uburyo bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa”.

Abo basize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarashyikirizwa ubutabera yavuze ko aribo baza no ku isonga migambi yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Muri iyi nama bagiye bagaruka ku mazina ya bamwe mu batarashyikirizwa ubutabera bari mu bihugu bitandukanye bimwe byabahaye n’ibyangombwa kandi bagakoresha n’andi mazina batari basanganywe.

Uwagarutsweho cyane ni Charles Bandora uherutse gushyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda mu mwaka wa 2013, aha bavuze ko nubwo yabushyikirijwe ariko bitari bikwiye kuba umuntu nk’uyu ukurikiranyweho ibyaha bya Genocide yajya mu bihugu birenze bibiri dore ko yabanje kuba muri Malawi akaza kujya mu bubiligi nyuma akaza kujya muri Norvège aho yavanywe aza mu Rwanda.

Nubwo hakiri benshi bakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko ku bufutanye na Police Mpuzamahanga “INTERPOL” hari ibyagezweho aho hari abamaze gushyikirizwa ubutabera hifashishijwe ubufatanye n’uru rwego nk’uko byagarutsweho na Perezidante warwo Mireille Ballestrazzi.

Uyu Mireille yavuze ko kuva mu mwaka wa 2004 ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’uru rwego hamaze gufatwa abagera kuri 40 muri 140 bashyizwe ku rutonde n’u Rwanda rw’abashakishwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Iyi nama izamara iminsi itatu yitezweho byinshi, cyane cyane mu kwagura ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye n’inzego bireba maze abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside ndetse n’ibindi byaha byaba iby’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu bashyikirizwa ubutabera bakaburanishwa.

Babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside
Babanje gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside
Mu gihe cy'indirimbo ubahiriza igihugu riza igihugu
Mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu
Ministre w'intebe mu ijambo ritangiza iyi nama
Ministre w’intebe mu ijambo ritangiza iyi nama
umuyobozi wa Interpol Mireille Ballestrazzi yavuze ko hakwiye ubufatanye mu nzego bireba abakurikiranyweho ibyaha bya Genocide, ibyaha by'intambara n'ibyibasira inyokomuntu bagashyikirizwa ubutabera
umuyobozi wa Interpol Mireille Ballestrazzi yavuze ko hakwiye ubufatanye mu nzego bireba abakurikiranyweho ibyaha bya Genocide, ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu bagashyikirizwa ubutabera
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi wa Police y'u Rwanda yahaye ikaze izi mpuguke
IGP Emmanuel Gasana umuyobozi wa Police y’u Rwanda yahaye ikaze izi mpuguke
Abapolisi bari mu nama
Abapolisi bari mu nama

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish