Inama y’ibihugu yiga ku mishinga rusange y’umuhora wa ruguru yateranye
Iyi nama yateraniye i Nairobi kuri uyu wa gatanatu yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya igamije kwigira hamwe no kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga y’iterambere ihuriweho n’ibihugu bigize umuhora wa ruguru.
Iyi nama yemeje ko mbere y’izindi nk’izi ubutaha izajya ibanzirizwa n’izindi zo kungurana ibitekerezo no gusuzuma ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa no kwihutisha imishinga y’iterambere yihutirwa.
Mu mishinga y’ibanze ihuje ibihugu byo mu muhora wa ruguru harimo kubaka inzira igezweho ya gari ya moshi ihuza ibi bihugu, guhuriza hamwe za gasutamo, guhahirana amashanyarazi no guhuriza hamwe imirongo y’itumanaho (One area network).
Justin Kalumba Mwana-Ngongo Minisitiri w’ubwikorezi n’itumanaho wa Congo Kinshasa wari uhagarariye igihugu cye muri iyi nama yatangaje ko Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo gusanga ibini bihugu bigize umuhora wa ruguru muri iriya mishinga, guhera mu nama nk’iyi itaha.
Abakuru b’ibihugu by’u Rwanda, Uganda na Kenya bitabiriye iyi nama, iyi nama yarimo kandi abahagarariye ibihugu by’u Burundi, Ethiopia, Sudani y’Epfo, Umuryango wa Africa y’Iburasirazuba na Tanzania.
UM– USEKE.RW