Inama y’Abaminisitiri yemeje ko REFERENDUM iba tariki 17 na 18 Ukuboza
Mu itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe ryasohotse mu ijoro ryo kuri uyu wa 08 Ukuboza 2015 rivuga ko Perezida wa Repubulika yemeje ko habaho Referendumu ku Itegeko Nshinga, iyi nama kandi Referendumu izaba ku itariki ya 17/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera hanze y’Igihugu no ku itariki ya 18/12/2015 ku Banyarwanda bazatorera mu Rwanda.
Uyu ni umwe mu myanzuro yari itegerejwe cyane mu nama y’abaminisitiri yagombaga guterana muri iki cyumweru. Ibizava muri aya matora ya Referendum nibyo Perezida Paul Kagame yatangaje ko azaheraho afata icyemezo niba aziyamamaza cyangwa ataziyamamariza kongera kuyobora igihugu.
Usibye uyu mwanzuro, iyi nama y’Abaminitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yarebye kandi aho imyiteguro y’inama y’Umushyikirano ya 13 igeze ndetse inagezwaho uburyo burambye bwo guteza imbere Urwego rw’Amashanyarazi.
Iyi nama yemeje kandi Politiki y’Igihugu y’Imitunganyirize y’Imijyi mu Rwanda, ndetse inemeza uburyo bw’imyishyurire y’imisanzu y’ubwiteganyirize Leta y’u Burundi yoherereje Ikigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugira ngo ihabwe Abanyarwanda batahutse bakoreraga Leta y’u Burundi.
Itangazo ry’ibi byemezo warisoma HANO
UM– USEKE.RW
10 Comments
amatora ya 2017 nayo wabona yigijwe imbere
Abanyarwanda barifuza ko mu inama y’umushyikirano ya 13 ikibazo kijyanye n’umusoro w’ubukode bw’ubutaka cyazigwaho bihagije hagafatwa umwanzuro ukwiye, kuko icyo kibazo kiremereye cyane abaturage.
Waaaoooh, I can’t express my joy of how I will going to celebrate my Xmas within my new constutition and happy New Year.
I hope Paul will never deceive us who trust him, he will be a candidate in 2017 and he will help us to make our nation stronger and developed.
I hope for us we will vote Yes and more than 98% so that he can be convinced that we need him too much.
Njyewe harikintu nibaza.Ese ayo matora azaba nta campagne ibaye? Ese azategurwa mu gihe kiminsi ingahe?. Za Manovring ndabona noneho bazihaye indi ntera baratubeshyaga ariko bakaniyumanganya ubwo bwo nta nisoni bakigira.Ngo amatora muminsi 9? Ese amakarita yitora yaratanzwe? Ibi bijya gusa no gusara izuba riva.
Ahubwo nibareke n amatora ya 2017 nayo aborwe ejo bundi 18 Decembre n ubundi byose byabaye agatogo.
Ndabona 2016 iduhishiye byinshi kabisa birabe ibyuya ntibibe amaraso.
Ni byiza ko iyi “Referendum” ibanza yaba kugira ngo Perezida Paul Kagame azabone gutangariza abanyarwanda niba yemera kongera kwiyamamaza muri 2017 cyangwa ntiyiyamamaze.
Ariko niba ashaka kureba umubare nyawo w’abanyarwanda koko bifuza ko Itegekonshinga rihinduka, biramusaba ko yatanga amabwiriza ndakuka kandi yihanangiriza abayobozi b’ibanze mu nzego zinyuranye n’abashinzwe ibiro by’amatora bose mu gihugu, bakazareka abaturage bagatora mu bwisanzure kandi ntawe ushyizweho ubwoba cyangwa agahato ngo ni “atore gutya”.
Ibyo biramutse bibaye ntihagire uburiganya na busa bukorwa muri ayo matora, no mu kubarura amajwi bakabikora “batiba amajwi” rwose icyo gihe Nyakubahwa Perezida Paul Kagame azibonera neza umubare nyawo w’abanyarwanda bifuza cyangwa batifuza impinduka.
ibyo twari tumaze igihe dutegerezanyije amatsiko biraje. Tora yego niyo nama nakugira maze twikomereze ibyiza biri imbere
ibyo twari tumaze igihe dutegerezanyije amatsiko biraje. Tora AHA niyo nama nakugira maze twikomereze ibyiza biri imbere
MUTORE NO !!!
UZATORA YES NI AZABYICUZA
NABYIYE ABIWACCU BOSE KOBATORA NO!
Comments are closed.