Digiqole ad

Inama y’Abaminisitiri yemeje Cyanzayire nk’Umuvunyi Mukuru inahindura ubuyobozi bwa RDB

Inama y’abaministre yatereanye kuri uyu wa 27 Kamena yanzuye zimwe mu mpinduka mu buyobozi bw’inzego zitandukanye; Aloysie Cyanzayire wahoze ari prezida w’Urukiko rw’Ikirenga yagizwe Umuvunyi Mukuru, John GARA yavanywe ku buyobozi bwa RDB agirwa prezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko, ikigo cya RDB gishingwa Clare Akamanzi nk’umuyobozi Mukuru w’agateganyo, Madamu MUTORO Antonia yagizwe prezida w’abakomiseri mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, Madamu MUKANTAGANZWA Domitille wayoboraga inkiko Gacaca yagizwe Komiseri muri CNLG, Iyi nama yemeje ihagarikwa mu gihe kitazwi rya bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye.

Inama yari iyobowe na Prezida Paul Kagame/photo archives
Inama yari iyobowe na Prezida Paul Kagame/photo archives

Itangazo ry’Inama y’Abaministre:

None kuwa Gatatu tariki ya 27 Kamena 2012, Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

1. Inama y’Abaminisitiri yemeje Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 13/06/2012, imaze kuyikorera ubugoryorangingo.

2. Inama y’Abaminisitiri yasuzumye ingamba zo kuvugurura imikorere y‘Ibitaro byitiriwe Umwami Fayçal,ishyiraho itsinda ryo kurushaho kuzinoza kugirango bigere ku nshingano u Rwanda rubyifuzaho.

3. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho kandi yemeza ingamba zo korohereza abagore n’urubyiruko kubona inguzanyo mu bigo by’imari kugira ngo biteze imbere ;

4. Inama y’Abaminisitiri yemeje igishushanyo mbonera cy‘uburobyi bw’amafi n’ubworozi bwo mu mazi mu Rwanda.

5. Inama y’Abaminisitiri yemeje imishinga y’amategeko ikurikira ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n°25/2005 ryo kuwa 04/12/2005 rigena imitunganyirize y’isoresha nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugeza ubu ;

Umushinga w’itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’Ibendera ry’Igihugu ;

Umushinga w’Itegeko rihindura kandi ryuzuza Itegeko n° 19/2008 ryo ku wa 14/07/2008 rigena imiterere n’iyubahirizwa ry’indirimbo y’Igihugu ;

Umushinga w’Itegeko rishyiraho Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Siyansi n’Ikoranabuhanga (NSTC) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byayo ;

Umushinga w‘Itegeko Ngenga rikuraho Itegeko ngenga n°08/2005 ryo kuwa 14 Nyakanga 2005 rigena imikoreshereze n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda ;

Umushinga w‘Itegeko rigena uburyo bwo kubona, gukoresha no gucunga ubutaka mu Rwanda imaze kuwukorera ubugororangingo ;

Umushinga w’Itegeko ryerekeye ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, imaze kuwukorera ubugororangingo.

6. Inama y’Abaminisitiri yemeje amateka akurikira :

Iteka rya Perezida ryemerera Madamu DUSABE Goretti, wari umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka wungirije ushinzwe Umujyi wa Kigali guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana KAVIZIYA RUKERIBUGA Emmanuel, wari Umujyanama wa Minisitiri w’Uburezi guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana BUTARE Emmanuel, wari intumwa ihagararira Leta mu Nkiko /Principal State Attorney in Civil Litigation, guhagarika akazi mu gihe kitazwi ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryemerera Bwana MUKUNZI RUHARO Alex, wari intumwa ya Leta mu by’ Amategeko /the Principal State Attorney for Legal Advisory Services , guhagarika akazi mu gihe kitazwi.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena kandi rishyiraho inshingano, imbonerahamwe n’incamake y’imyanya y’imirimo bya Minisiteri y’Urubyiruko, Itumanaho,Isakazabumenyi n’Ikoranabuhanga ;

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigena ububasha, inshingano n’imikorere by’Inama y’Ubuyobozi y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe irangamuntu (NIDA), n’igihe abayigize bamara ku mirimo yabo ;

Iteka rya Minisitiri rigena uburyo gatanu ku ijana (5 %) y’imbumbe y’umusaruro w’umwaka urwego rufite ubukerarugendo mu nshingano zarwo rukomora ku bikorwa by’ubukerarugendo rukayiha Ikigega cyihariye cy’ingoboka (SGF).

7. Inama y’Abaminisitiri yashyizeho Taskforce yo guteza imbere Siyansi n’Ikoranabuhanga.

8. Inama y’Abaminisitiri yashyize abayobozi mu myanya ku buryo bukurikira :

– Muri Perezidansi ya Repubulika

  • Ø Bwana BAYINGANA Andrew : Umuyobozi ushinzwe itangwa ry’amasoko ;
  • Ø Bwana RUGENGAMANZI Emmanuel : Umuyobozi ushinzwe Ubunyamabanga rusange n’ishyinguranyandiko ;

– Muri MINICOM

  • Ø Bwana OPIRAH Robert : Umuyobozi w’ubucuruzi bw’imbere mu Gihugu ;
  • Ø Madamu KURAD– USENGE Annoncée : Umuyobozi w’Iterambere ryo kwihangira imirimo,
  • Ø Bwana MUGWIZA Telesphore : Umuyobozi w’Iterambere ry’Inganda ;
  • Ø Madamu TWIZEYE Alice : Umuyobozi w’ubucuruzi n’amahanga,

– Muri MINISPOC

  • Ø Madamu MUKESHIMANA Claire : Umuyobozi w’imari n’ubutegetsi ;

– Muri MIFOTRA

  • Ø Bwana UWAMAHORO Bonaventure : Umuyobozi w’Igenamigambi, ushinzwe amahugurwa no kubaka ubushobozi bw’Abakozi ;
  • Ø Bwana KANYANKORE Tite : Umuyobozi w’urwego rushinzwe imishahara y’Abakozi ba Leta ;

– Muri MINIRENA

  • Ø Bwana UWIZEYE Emmanuel : Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutaka n’amabuye y’agaciro ;
  • Ø Bwana MUSABYIMANA Innocent : Umuyobozi w’igenamigambi, ikurikirana n’isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ;

– Inama Nkuru y’Uburezi/HEC

  • Ø Bwana Akana BAKUNZI : Umujyanama w’Umuyobozi Mukuru wa HEC,

– Muri MYICT

  • Ø NKURIKIYIMFURA Didier : Umuyobozi Mukuru ushinzwe ICT

Ibiro by’UMUVUNYI

  • Ø Madamu CYANZAYIRE Aloysie : Umuvunyi Mukuru

– Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG)

Abakomiseri :

  • Ø Bwana RUTAYISIRE John, Perezida
  • Ø Madamu TUYISENGE Christine, Visi Perezida
  • Ø Madamu MUKANTAGANZWA Domitille,
  • Ø Dr. DUSINGIZEMUNGU Jean Pierre,
  • Ø Dr. RUSANGANWA François Xavier,
  • Ø Madamu MUKAMAZIMPAKA Hilarie,
  • Ø Bwana RUBERANGEYO Théophile,

– Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)

Abakomiseri :

  • Ø Bwana KALISA MBANDA, Perezida
  • Ø Madamu KANSANGA NDAHIRO Marie Odette, Visi Perezida
  • Ø Bwana NTIBIRINDWA Suedi,
  • Ø Bwana RUHIGANA Venuste,
  • Ø Madamu UWERA Pélagie,
  • Ø Madamu MUGANZA Angelina
  • Ø Madamu MUKAMANA Espérance,

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe

  • Ø Bwana IYAMUREMYE Augustin, Perezida
  • Ø Madamu MILENGE Immaculée,
  • Ø Bwana MUNYAKABERA Faustin,
  • Ø Maj. Gen. M– USEMAKWELI Jacques,
  • Ø Madamu MUKANTABANA Marie,
  • Ø Madamu TENGERA Francesca,
  • Ø Prof. NKAKA Raphael,
  • Ø Bwana NDAHIRO Tom,
  • Ø Madamu MUKASONGA Solange,

– Komisiyo y’Abakozi ba Leta (PSC)

Abakomiseri

  • Ø Bwana HABIYAKARE François, Perezida
  • Ø Madamu KAYIJIRE Agnès, Visi Perezida
  • Ø Madamu KANAKUZE Jeanne d’Arc,
  • Ø Madamu RUHIMINGUNGE Rebecca R.
  • Ø Madamu MUGENI Anita,
  • Ø Bwana SEBAGABO Barnabé,
  • Ø Bwana UWURUKUNDO Aimable,

– Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Irangamuntu (NIDA)

  • Ø Bwana MURANGWA Yussuf, Perezida
  • Ø Madamu KAGOYIRE Alice, Visi Perezida
  • Ø Madamu MULINDAHABI Nadine,
  • Ø Bwana MUFURUKYE Fred,
  • Ø Bwana NTARE KARITANYI,
  • Ø Madamu NYIRABAHIRE Languida,
  • Ø Madamu MUKARWEMA Yvette,

– Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB )

  • Ø Madamu MUTORO Antonia, Perezida
  • Ø Dr. Abbé NIYIBIZI Deogratias, Visi Perezida
  • Ø Dr. KAYITESI Yusta,
  • Ø Bwana KAMUHINDA Serge,
  • Ø Bwana NSHUNGUYINKA François,
  • Ø Madamu RWAKAZINA Chantal,
  • Ø Madamu NYIRANEZA Speciose

– Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Ivugururwa ry’Amategeko

Komiseri :

  • Ø Bwana John GARA, Perezida

Urwego rushinzwe Iterambere mu Rwanda/RDB

  • Ø Madamu Clare AKAMANZI : Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo

Ikigo cyo Kubungabunga Ibidukikije/REMA

  • Ø Madamu Colette RUHAMYA : Umuyobozi Mukuru Wungirije

Ikigo Nyarwanda cyigisha iby’Ubuyobozi n’Imicungire y’Abakozi n’Ibintu/RIAM

  • Ø Bwana GASAMAGERA Wellars : Umuyobozi Mukuru

9. Mu bindi

a) Minisitiri wa Siporo n’Umuco yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuva tariki ya 11 kugeza ku ya 17 Gashyantare 2013 u Rwanda ruzakira ku Nshuro ya Mbere Iserukiramuco ry’Ubugeni n’Umuco mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba. Inyito y’iri serukiramuco ni HARAKA EAC FESTIVAL ku nsanganyamatsiko igira iti :”Fast tracking Integration through the Creative Industry”/Kuba mu Muryango wa EAC bijyana no guhanga udushya” ;

b) Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki ya 7 Nyakanga 2012, Isi yose izizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Amakoperative. Mu Rwanda, uwo munsi uzizihirizwa i Kigali, ku Cyumweru tariki 8 Nyakanga 2012 ku nsanganyamatsiko igira iti”Amakoperative arafasha mu kubaka Isi Nziza”.

Mu birori byo kwizihiza uwo munsi, hateganyijwe ibikorwa birimo ibiganiro bizahita kuri Radio, gutoranya no guhemba amakoperative yabaye indashyikirwa hirya no hino mu Gihugu ;

Yanayimenyesheje kandi ko muri gahunda yo guteza imbere urwego rw’ubukorikori mu Rwanda, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda izakoresha inama kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 28 Kamena 2012 iziga kuri gahunda yo Kugenera Ibihembo Abanyabukorikori b’Indashyikirwa. Iyo nama izakurikirwa n’imurikagurisha ry’ibihangano by’umwuga w’ubukorikori rizabera mu Cyumba cy’Imurikagurisha cyitwa IKAZE SHOWROOM.

c) Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko tariki 11 Nyakanga 2012, u Rwanda ruzifatanya n‘isi yose mu Kwizihiza Umunsi w’Abaturage ku Isi. Ku rwego mpuzamahanga, insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti” Kugeza kuri Bose Serivisi Zerekeye Ubuzima bw’Imyororokere”. U Rwanda rwemeje iyi nsanganyamatsiko maze ruyihuza n’ubutumwa bwerekeye imyiteguro y’Ibarura Rusange ry’Abaturage n’Imiturire, riteganyijwe kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 30 Kanama 2012.

d) Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko i Kigali, tariki ya 30 Kamena 2012, Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’Inama Mpuzamahanga ku Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) n’Ubunyamabanga bw’Umuryango wa Commonwealth izakira Inama yo ku rwego rwo hejuru iziga ku miyoborere na demokarasi bibereye Afurika.

e) Minisitiri Ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri yagejeje ku Nama y’Abaminisitiri aho igikorwa cyo gusuzuma ibyagezweho mu mihigo kigeze no gutegura imihigo y’umwaka utaha wa 2012/2013 ku Turere, Ambasade na za Minisiteri.

f) Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko kuwa mbere taliki ya 2 Nyakanga ndetse no kuwa gatatu taliki ya 4 Nyakanga ari iminsi y’ikiruhuko mu Rwanda hose.

MUSONI Protais
Minisitiri ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

0 Comment

  • Bravo ku bahawe imyanya, abandi natwe turategereje.

  • Nuko nuko Dr. Dusingizemungu,komera kandi tukuri inyuma.Imirimo myiza kandi mihire.Yes we can,kuki se na Ministre.

  • Mwakoze guha KALISA MBANDA umwanya rwose. Uriya mugabo ni umuhanga, ahubwo mwari mwaratinze.

  • Uyu Aloysie ababuranyi bahuye nawe mu nkiko (Court) njya numva bamurahirira
    ngo ni umunyakuri kandi ngo agira umwete akora ibintu bikava mu nzira.

    • Aloysie imana ikujye imbere ukomeze uhagarare hagati y’abashyamiranye wimakaze ubutabera bwunga kuko imanzazo ni iz’imana kuko niyo mucamanza utibeshya cg ngo ibeshywe gusa abanyarwanda barakwemera cyane tukuri inyuma

  • congz ku bahawe imirimo mishya cyane cyane MUKASONGA SOLANGE. UBUTAHA NI JYE

  • Nibyiza kubahawe imyanya; ariko reka turebere hamwe kubijyanye n’uwabaye umuvunyi mukuru; uyu wabaye umuvunyi mukuru yahoze ari Chief Justice akaba na perezida w’Inama Nkuru y’ubucamanza mubagize inama nk’uru y’ubucamanza n’umuvunyi mukuru aba arimo bishatse kuvuga ko asubiye mu nama nkuru y’ubucamanza; umuntu yakwibaza rere niba abagize inama batazakomeza kumufata nka chief justice? na none akaba yagira uruhare runini mubyemezo bifatirwa abantu abakozi yari abereye umuyobozi; haba mugushaka kubazamura mu ntera cg le contraire! hari indi myanya myinshi myiza ashoboye ou bien itegeko ryarahindutse!

  • Karangwa Chrysologue nizere ko Umusaza azamushyira muri Senat? Yarakoze kweli muri komisiyo y’amatora.Turamwemera. Ariko se John Gara wari muri RDB, bigenze gute ako kanya? RDB ishobora kuba nka Mineduc muyabozi bataramba. Reka tubihange amaso.

  • Waow I like it Domitilla is appointed to a new post. She is a good leader.

  • Nshimishijwe no kwibuka Kalisa Mbanda kuko ari umuntu w’umuhanga cyane kandi uzi gushyira mu gaciro kuko jye yambereye umuyobozi muri ISAE dore ko aho bamukuriyeho ariho ibintu byazambye muri ISAE.Imana imukomeze cyane

Comments are closed.

en_USEnglish