Inama rusange ya Kiyovu yitabiriwe n’abantu 12 gusa!
*Shampionat ishize Kiyovu ngo yinjije ku mikino yose miliyoni 6,2 gusa
*Ngo hari gahunda y’uko mu myaka itatu Kiyovu yaba yasubiye mu bihe byiza byayo
Abantu batageze kuri 20 nibo baje kuri Hotel iri mu Kiyovu yagombaga kuberamo Inama rusange y’ikipe ya Kiyovu Sports yagi gutangira saa cyenda z’amanywa kuri iki cyumweru, abitabiriye banenze cyane abakunzi n’abagize umuryango wa Kiyovu Sports batitabiriye iyi nama n’ubundi imaze gusubikwa gatatu, aba nabo nubwo bayisubitse ntabwo byababujije kuganira kuri bimwe mu bibazo by’ikipe yabo. Imwe mu makipe makuru mu mupira w’u Rwanda.
Kiyovu sports ni ikipe isigaranye abakunzi bacye muri iki gihe, bigaragarira kuri stade ku mikino yakinnye. Impamvu nkuru ni uko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi nta gikombe iratwara.
Impamvu ikomeye ariko ikaba ishingiye ku mikoro kuko Kiyovu nta muterankunga uhoraho yigeze ibona muri ibi bihe kimwe n’andi makipe nk’afashwa na Leta. Ibi byagiye bica intege abayobozi bayo usanga ari bo bishakamo amaramuko y’ikipe.
Kiyovu ubu nta Komite nyobozi ifite, Jean Claude Gasamagera uhagarariye Komite izategura amatora ya Komite nyobozi yabwiye Umuseke ko muri iki gihe bibabaje kubona no kubona umuntu uyobora Kiyovu ari ikibazo, mu gihe cyera ngo kuyobora Kiyovu habaga hari benshi babyifuza.
Mu biganiro byahuje aba bantu bagera kuri 19 bitabiriye iyi nama, barimo n’umutoza Aloys Kanamugire, bibanze ku bibazo biterwa n’amikoro macye y’ikipe, aho ngo nko mu mikino yose ya shampionat ishize Kiyovu Sports yinjije 6 250 000Frw gusa.
Gasamagera ati “Ahanini ibyatewe n’uko ubona ko ikipe ariyo yishakira abafana, umusaruro wabaye mucyeya rero kuko n’usanzwe mu kibuga nawe utabaye mwiza. Abantu bajya ku kibuga bagiye kureba umupira mwiza, iyo rero utabonetse ntabwo baboneka nabo.”
Umutoza Aloys Kanamugire yavuze ko Kiyovu Sports yaba ikipe nziza ishingiye ku bakinnyi b’abanyarwanda ariko ari uko umukinnyi nubwo yakwemererwa agashahara gato yajya akabonera igihe.
Kanamugire avuga ariko ko Kiyovu itakubakira ku bana b’abanyarwanda gusa, byaba byiza inabonye abakinnyi nka batatu beza b’abanyamahanga baza kumenyereza aba bana.
Amafaranga Kiyovu ngo iba ikeneye bagiye kongera gukora ubukangurambaga mu banyamuryango bayishakemo, batange imisanzu kuko ubu ngo hari icyuho cya miliyoni 10.
Gasamagera avuga ko hari n’abandi bantu basanzwe bafasha Kiyovu ku bwitange bwabo aba nabo ngo bagiye kongera kubegera bafashe ikipe.
Gasamagera yavuze ko Kivovu Sports muri RGB aho basabye ubuzima gatozi ifite abanyamuryango 22 gusa, ko iyi nayo ari imbogamizi mu gutera imbere kwayo kuko abagize umuryango wa Kiyovu byamewe n’amategeko ari bacye cyane, ndetse abitabira inama zayo bakaba ari mbarwa.
Gasamagera avuga ko iyi nama rusange ya Kiyovu Sports bayimuriye tariki 02 Ukwakira 2016, aho ngo mu biteganyijwe harimo no kwemeza umurongo mushya wa Kiyovu Sports wo kuyisubiza mu bihe byayo byiza nibura mu gihe kitarenze imyaka itatu.
Kiyovu Sports ni ikipe ifite ibikombe 18 binyuranye hafi ya byose yabitwaye mbere ya 1994.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
10 Comments
Twese twahindutse APR erega
Hahahaa! Genda Kiyovu urababaje. Abantu cumi na mu nteko rusange koko? Ubwo se wa mugabo usakuza cyane witwa Hemedi yari ahari cyangwa nawe yari yasibye inama nk’abandi? Ejo uzumva ku maradiyo ari gupinga Rayon Sports, anavuga ko Kiyovu ifite abakunzi ibihumbi kandi mu gihugu hose!!!
Kalisa tanga ibitekerezobyawe ariko, kwibasira izna runaka sibyiza nagato kuko kuba ahari cyangwa atarahari ntibikureba,kandi tanduanya abanyamuryango n’abafana , ubwo bakubajije abanyamuryango bemewe n’amategekko bakiyovu sports wavuga umubare wabo .
@ uwiyise Sha
Ntabwo nibasiye na gato uriya mugabo kuko uvuze ko nyiri urugo yapfuye siwe uba yamwishe! Uriya mugabo amaze iminsi ahamagarira abanyamuryango ba Kiyovu kuzitabira iriya nama ku buryo abaye atari ahari, n’ubwo bitaba bindeba, byaba ari ikibazo kuri Kiyovu no kubakurikirana umupira w’amaguru ku buryo kubitangaho igitecyerezo nta nka umuntu yaba aciye amabere. Naho kumbaza umubare w’abanyamuryango ba Kiyovu bemewe n’amategeko sinawumenya kuko ntari umwe muri bo kandi nkaba ntaba mu buyobozi bw’iyi kipe. N’ubwo bavuze ko nta buyobozi ikipe ifite ubu, ntekereza ko nk’uwabaza nka Claude Gasamagera bavuze muri iyi nkuru yatubwira uwo mubare. Atari uko bimeze nabyo ubwabyo byaba ari ikibazo gikomeye…
kalisa we ntawe usiga ibye bita imitemeri ngo ajye gupfundikira ibyabandi, wamenye ibyawe ibya kiyovu ukabireka, ikibazo cy’abafana mu rwanda mbona ari rusange ubu c mwebwe ejobundi mukinira umwanya wa 3 mwaribangahe ra? ?? turetse nibyo imaze gutwara ibikombe ngo 16 bya championat inafite byose (ndavuga money) idategereza inkunga y’abafana ubona igira bangahe ntiwabonye nejobundi kuri final ngo barabura nabakunzi 200 kandi bari bamaze iminsi 2 basekuye gasenyi 3-0 ubwo se niba batrabonetse bari mubihe byiza bazaboneka batangiye kubatizwa nkuko mujya mubyita? namwe rero nasanze muri abafana ba rayon mutari abakunzi bayo kuko umukunzi no mubihe bibi akugumaho cyane kuko aribwo abagomba kugufata mumugongo. nkaswe twe tuba tuziko tugiye gutsindwa, ikindi ari hemedi uwo ari claude wanyu bose ntacyo bamaze nay’inda gusa .
@ sada mukanyangezi
Ndabona hari ibyo tuvuga rumwe n’ubwo bwose hari aho ugera ukabivangavanga! Niba na Rayon Sports ndetse na APR FC uvuga bafite ibibazo nk’ibya Kiyovu, ni ikibazo nyine ariko icya Kiyovu ntigihita kivaho kuko ngo n’abandi babifite! Cyakora ntabwo Inteko Rusange ya Rayon Sports (iya APR FC simbizi kuko sindumva yateranye!) iratumizwa ngo izemo abantu cumi na …..
Naho ku kibazo cy’abafana cyangwa abakunzi (jyewe numvaga ari kimwe bigatandukana gusa n’abanyamuryango!), ntekereza ko uko wabyita kose ntaho iyo Rayon Sports uvuga ntaho yahurira na Kiyovu rwose!!!
@Mukanyangezi Saada,
Uragira uti:
“turetse nibyo imaze gutwara ibikombe ngo 16 bya championat inafite byose (ndavuga money) idategereza inkunga y’abafana..”
Hahhahaaa!
– Imaze gutwara ibikombe 16: Ibaze uti ese akenshi yagiye ibigeraho ite? Igisubizo : Hakoresha itekinika. Ibaze ikipe ifata umukinnyi w’indi kipe ikajya ku muhisha mu mahanga!!!
– Inafite byose ( ndavuga money)idategereza inkunga..;: Ibaze uti ese iyo money iyivanahe kandi nta bakunzi igira.
igisubizo: Ni itunga ( umutungo) rya leta. Leta ubundi ni wowe na njye n’abandi bose. Rero umutungo wa leta niba bemeje kuwukoresha muri football amakipe yose yagombye guhabwa ibingana. Yaba ari Gasenyi ( nk’uko uko uyita)yaba ari Kiyovu yaba ari APR zose zagombye guhabwa kuri iyo money yikubirwa n’ikipe imwe.
– Uti se bipfira he? Icyo kibazo nawe uzagishakire igisubizo.
ARIKO KO MBONA IKIBAYE CYOSE MWIKOMA A.P.R F.C UBWO MWUMVA MUTABA MURI KWIRISHA IMITIMA KUBUSA MUREKE IRYO NISHYARI KO NUMVA GASENYI IFITE ABAFANA BAYIMARIYE IKI ? KO MBONA ARI ABIMINWA GUSA NAHO APR YO YABIRANGIJE KERA
Ubundi Leta yagombye guha amakipe ari mu kiciro kimwe amafaranga angana. andi bakyishakira mu bafana nabaterankunga. Nonese APR Izakina na Gicumbi ikinamo abakorera bushake, abakorera bushake kuko wasanga uwo mukino ujya kuba bataranahembwa, godiyo zavunitse amenyo ugenda usa nucumbagira nurangiza wishime ngo mbonye amanota atatu…. Yewe bazabisubiremo rwose
Ahahahah mwinsetsa rwose aba rayon ntimujya muva kwizima APR ifite budget yayo ituruka miro MOD kandi ndibaza ko nizindi kipe nka Gicumbi, Muhanga Gasenyi ikiba inyanza Kiyovu igifashwa numugi wa kigali nizindi nizindi zifite ministere zibarizwamo niba batabitaho rero ntabwo MOD izaza kubatera inkunga. ikindi kandi wowe Mujero iyo Gicumbi ikinana Godiyo zitagira amano uvuga siyo yabatesheje shampiona umwaka ushize niba se bagenda bahengamyeHahahahah nkuko ubivuga kuki mutabatsinze. mugira urwango namagambo byabarenze gusa kandi murabeshya twe turahari mujye muza duhangane maze amagambo aze nyuma.
Comments are closed.